Ngizi impamvu zigutera guhora utaka umugongo

Kubabara umugongo ni ibintu biba ku bantu benshi muri iki gihe. Bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye gusa inyinshi muri izo mpamvu dushobora kuzirinda bityo tukarinda n’umugongo wacu.

Ibintu bishobora gutera kubabara umugongo.

1. Kuryama kuri Matelas ishaje

Abantu benshi birengagiza guhindura matelas baryamaho nyamara hari igihe isaza ugasanga uyiryamyeho urateberamo. Ibi rero bituma uruti rw’umugongo rwiheta bityo bigatera kubabara umugongo.Ni byiza niba ubona Matelas yashaje,yihindure.

2.Guheka nabi ibikapu biremereye

Niba ukunda guheka igikapu kiremereye kenshi, ntukagihekere ku rutugu rumwe kuko bituma umugongo wiheta ibi bikaba byatera kubabara umugongo.

3. Umubyibuho ukabije

Kubyibuha birenze urugero ni imwe mu mpamvu itera kunanirwa ndetse no kubabara umugongo. Ibiro biremerera umugongo n’inyama zikananirwa.Ni byiza rero kugabanya ibiro niba ushaka kwirinda kubabara umugongo.

4. Kwicara igihe kinini

Abantu benshi bakora akazi ko mu biro birirwa bicaye,ugasanga umuntu yicaye amasaha 6. Ibi nabyo byangiza umugongo wawe. Jya ugerageza byibura nyuma y’isaha 1 uhaguruke winanure uruhuke ho.

5. Kudakora imyitozo ngororamubiri

Abantu benshi iyo ubabwiye ngo bajye bakora Siporo usanga batabyumva neza nyamara gukora sport birinda uburwayi bw’umugongo kuko imyitozo ngororamubiri ituma amagufa akomera ndetse bikarinda n’indwara zo mu ngingo.Ni byiza rero gukora siporo byibura nka gatatu mu cyumweru.

6. Kwambara inkweto ndende kenshi

Iyo ukunda kwambara inkweto ndende cyane nyuma y’igihe runaka ushobora gutangira kumva umugongo ukurya.Ni byiza rero kwirinda kwambara cyane inkweto ndende.

Wari uzi ko habonetse imiti myimerere ivura umugongo ndetse n’indwara zo mu ngingo?

Kwirinda bimwe mu bitera ububabare bw’umugongo ni ingenzi cyane ariko ushobora kuba urwaye umugongo warakuzengereje cyangwa se ufite ibibazo byo mu ngingo. Ubu rero habonetse imiti myimerere ivura umugongo ndetse ikavura n’indwara z’umugongo.Muri iyo miti twavugamo:Calcium Capsules, Joint Health Capsules, Compound marrow Powder,…

Iyi miti irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga kuko yemewe n’ibigo by’ubuziranenge bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Donatha

    None abatari murwanda iyomiti bayibona bate?

    - 8/01/2019 - 04:24
Tanga Igitekerezo