N’iki utemerewe kunywa cyangwa kurya igihe uri gufata umuti runaka ?

Ibyo tunywa ndetse n’ibyo turya bishobora kubangamira uburyo umuti runaka turi gufata iri bubashe kuvura. Ubukana bw’umuti bushobora kwiyongera cyangwa bukagabanuka bitewe nibyo umuti uhuriye nabyo mu mubiri, ari nako havuka ingaruka nshya z’umuti cyangwa izari zihari zikiyongera.

Dore imwe mu miziro hagati y’imiti n’ibiribwa cyangwa n’ibinyobwa twagerageje kubakusanyiriza

1. Warfarin izirana n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa birimo Vitamine K

Warfarin ni umuti uhabwa abantu bafite amaraso avura bikabangamira itembera ryayo, kurya ibiryo birimo vitamine K bigabanya imikorere ya warfarin kuko vitamine K ubwayo ituma amaraso abasha kuvura.

Vitamine K nyinshi iboneka mu mboga cyane cyane. Ibi ntabwo bishatse kuvuga ko umurwayi yakwirinda kurya imboga, ahubwo yafata urugero rwa ngombwa umunsi ku munsi akurikiza inama za muganga.

2. Insulin n’indi miti ya diyabete bizirana n’inzoga(Alcohol)

Insuline ni umusemburo ukorwa n’umubiri ukawufasha kugabanya isukari mu maraso igihe yarenze urugero nyarwo. Iyo umubiri utakibasha kugenzura izamuka ry’isukari mu maraso, umusemburo wa insulin w’imbere mu mubiri ushobora kunganirwa nuwakorewe mu ruganda umuntu yitera mu mubiri.

Kunywa inzoga mu gihe ukoresha imiti ya diyabete harimo na insulin bituma imikorere y’iyi miti yiyongera bityo hakabaho igabanuka noneho rikabije ry’isukari (hypoglycemia) naryo riteza ibibazo bikomeye nko kugwa muri koma, gutengurwa, gucika intege, gusonza bikomeye. Ariko mu gihe umuntu acitswe akanywa gake nabwo ni byiza ko akagafata ari no kurya.

3. Statins izirana n’imitobe cyangwa za divayi bikomoka ku mizabibu cyangwa izindi mbuto bias (Grapefruit,grapevine,grape)

Statins ni imiti itinya ibinure bibi mu mubiri (bad cholesterol),imitobe na divayi biba bikungahayemo vitamine C bityo bikongera ikigero cy’iyi miti mu maraso bityo imiti ikaba yakwangiza umubiri igihe ibayemo myinshi. Zimwe mu ngaruka ni nko kubabara umubiri wose ndetse no kwangirika k’umwijima.

4.Imwe mu miti igabanya umuvuduko w’amaraso izirana n’imitobe cyangwa za divayi bikomoka ku mizabibu cyangwa izindi mbuto bisa(Grapefruit, grapevine, grape)

Imitobe cyangwa divayi bigabanya imikorere y’iyi miti ikanongera ingaruka zayo. Iyi mitobe izitira imikorere ya enzymes utu tuntu dufasha cyane cyane mu guhindura ibyo umubiri wakiriye(reaction chimique zibera mu mubiri=metabolisme).

5. Imiti yongera umurego w’igitsina cy’abagabo izirana n’imitobe cyangwa za divayi bikomoka ku mizabibu cyangwa izindi mbuto bias (Grapefruit, grapevine,grape)

Imiti nka sildenafil (Viagra) iyo ihuriye mu mubiri n’iyi mitobe cyangwa divayi(vin), ishobora gutera ibibazo byo kuribwa umutwe, kugabanuka gukabije k’umuvuduko w’amaraso, n’ibindi.

6. Paracetamol(=Acetaminophen) izirana n’inzoga (Alcohol)

Paracetamol ni umuti ugabanya ububabare runaka ariko mu gihe ufashwe n’umuntu wanyweye inzoga byangiza umwijima. Byagaragaye ko abantu baraye banyweye inzoga bakazinduka bumva bababara umutwe bitabaza imiti nka Hedex ,action ,efferalgan n’indi….ariko iyi miti yose burya ibamo paracetamol, rero si byiza kuyifashisha kuko umwijima uba wangirika, mu gihe umuntu abyukanye hangover(umunaniro no kutamera neza muri rusange) cyangwa ubundi bubabare nk’umutwe yanywa amazi menshi bikicyiza.

Ikindi twabibutsa ko umuntu mukuru usanzwe atemerewe kurenza amagarama 4 ya paracetamol ku munsi mu rwego rwo kubungabunga imikorere myiza y’umwijima.

7. Antibiyotiki zizirana n’amata n’ibiyakomokaho

Antibiyotiki ni imiti yica mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, iyi miti rero akenshi usanga igenda izirana n’amata, fromage, yawurute, amavuta y’inka n’ibindi bikomoka ku mata. Ibi biterwa nuko amata n’ibiyakomokaho bibamo calcium nyinshi igenda igafata kuri antibiyotiki ikayibuza kwinjira mu maraso.

Ni byiza ko antibiyotiki ifatwa mbere ho isaha imwe cyangwa nyuma y’amasaha abiri ku gihe umuntu anyweraho amata cyangwa akoresherezaho ibiyakomokaho.

8.Imiti ihangana n’umwingo izirana n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa birimo iode

Iode ni imwe mu myunyu ngugu iboneka mu mubiri wacu. Iyo habaye ho guhungabana kw’imisemburo ishinzwe kuringaniza iode mu mubiri, iriyongera bigatuma umuntu abyimba igice cy’imbere cy’umuhogo aribyo bita umwingo. Imikorere y’iyi miti usanga ahanini mu kugabanya iode mu maraso, iode iva mubyo turya iratangirwa ikabuzwa kwinjira mu maraso,sibyiza kurya ibiryo bikungahayemo iode mu rwego rwo gutuma iyi miti ikora neza kuko ubwinshi bwa iode mu biryo bukenera na dose iri hejuru y’umuti ari nako ingaruka zawo ku mubiri ziyongera.

Bimwe mu biryo bikungahayemo iode ni ibiribwa biva mu Nyanja ibikomoka ku matungo muri rusange ndetse n’imyunyu imwe n’imwe.

Ni byiza kuganira n’umuhanga mu by’ubuzima ukamusobanuza byimbitse ku bijyanye nicyo umuti uhawe uzirana nacyo kuberako byagaragaye ko umuntu ashobora kudakira cyangwa akagubwa nabi mu gihe atitondeye amabwiriza yo gufata umuti runaka.

Muri rusange inzoga ni umwanzi w’imiti, imiti yose ntizirana n’amata nkuko bamwe babizi, ikindi cyo kwitondera ni imwe mu mitobe (juice) na za divayi cyangwa ibindi binyobwa cyangwa ibiryo birimo caffeine (ibyayi,chocolate,…) hanyuma ni byiza ko umuntu amira ibinini akoresheje amazi.

Phn N.Marcel Baudouin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo