Muhire yakusanyirijwe inkunga yo kwivuza ya miliyoni 19 mu minsi itanu

Tariki 24 Kamena nibwo Elvis Ishimwe yafunguye inzira yo gufasha Jean Claude Muhire ufite uburwayi karande bw’impyiko, umuvuduko w’amaraso ndetse n’amaraso make ku rubuga rwa GofundMe.com ngo haboneke inkunga yo kumufasha kwivuza.

Umunyamakuru wa Rwandamagazine wakurikiraniraga hafi iki gikorwa, yatunguwe no kubona mu gihe cy’amasaha 24 hari hamaze kuboneka hafi kimwe cya 2 cy’iyi nkunga y’amadolari ya Amerika 20,000. Gusa abaterankunga b’iki gikorwa ntibahwemye kugaragariza Muhire ko bamuri hafi dore ko iyi nkunga yuzuye mu minsi 5 gusa, ibintu twavuga ko bidasanzwe dore ko inkunga nk’izi akenshi zituzura ugasanga hitabajwe ubundi buryo cyangwa zikaboneka bitinze, ndetse kandi unakurikije n’ibihe by’ihungabana ry’ubukungu isi irimo byatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Muhire ari kumwe na bamwe mu bana bafashwa n’umuryan Love Kids Foundation yashinze

Nyuma y’uko iyi nkunga ibonetse izatuma Muhire yerekeza mu gihugu cy’u Buhinde guhindurirwa impyiko, nk’uko twari twanditse inkuru ya mbere itabariza uyu musore w’imyaka 29 uzwi nk’uwashinze umuryango “Love Kids Foundation” ufasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda, twegereye Muhire maze tumubaza uko yakiriye iki gikorwa cy’urukundo yakorewe.

Mu magambo ye yagize ati, " Naratunguwe cyane. Nabonye ko ndi umuntu ukomeye kandi abantu bazirikana ibikorwa byanjye. Ni amahirwe nagize mu buryo ntakekaga."

Yakomeje agira ati, " Natekerezaga ko ishobora kuzamara amezi byibuze 2. Nagize amahirwe yo kumenyana n’inshuti nziza nazo zamfashije gusangiza abandi inkuru yanjye maze isakara ahantu henshi mu gihe gito. Nashimishijwe cyane n’inyandiko nabashije kubona z’inshuti zagiye zisangiza abandi kugira ngo mbone ubufasha. Nabonye urukundo n’umurava by’imitima y’abantu batandukanye bitanze birengagije ibihe turimo. Imana ihe umugisha buri wese witanze.”

Kuri ubu nk’uko Muhire abivuga " Ubu jyewe n’abanyemereye kumpa impyiko twatangiye gahunda yo gutanga ibizamini by’amaraso kugira ngo bipimwe harebwe ko duhuje. Ningira amahirwe tugahuza bazankorera raporo y’uburwayi nzakoresha mu gushaka ibyangombwa by’inzira n’ubundi bufasha bwakenerwa."

Ese ubundi ku mugani wa Byumvuhore, ko bitagombera amashuri ntibinasuzuguze ubigize, gufasha udukeneye mu bihe bikomeye byatunaniza iki?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo