Kunywa uruvange rw’ubuki n’indimu bifite ibyiza byinshi ku buzima

Uruvange rw’ubuki n’indimu ruboneka hifashijwe ibi byombi, byose bizwiho kuba bifite akamaro kanini ku buzima.

Abantu bamwe kuri ubu bahitamo gukoresha ubuki mu mwanya w’isukari yo mu ruganda kuko ubuki bufite muri bwo ibindi birenze kuba buryohera. Muri byo harimo kwica bagiteri no kubyimbura. Burya ubuki niyo wabubika imyaka n’imyaniko bugumana umwimerere wabwo kuko nta mikorobi ishobora kororokeramo.

Ku rundi ruhande, mu mutobe w’indimu dusangamo citric acid, ikoreshwa cyane mu gusukura dore ko yica bagiteri ndetse ikanazibuza gukura. Indimu kandi irimo vitamin C ku bwinshi, iyi ikaba ingenzi mu kongerera ingufu ubudahangarwa no gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri

Nubwo buri kimwe ukwacyo gifite ibyiza cyibitseho, uruvange rw’ubuki n’umutobe w’indimu rugira akamaro kanini kurenza gukoresha buri kimwe ukwacyo

Uko wakora uruvange rw’ubuki n’indimu

Gukora uru ruvange ntibisaba ubundi buhanga kandi ntibigoye cyane kuko icyo usabwa gusa ni ibintu bitatu ari byo ikirahure cy’amazi ashyushye, igisate cy’indimu n’akayiko gato k’ubuki.

Nyuma yo gukamurira indimu muri ayo mazi usukamo akayiko gato k’ubuki. Impamvu bigomba kuba bishyushye ni ukugirango ubuki buyenge vuba.

Uko wakora uruvange rwo kwisiga mu maso

Niba ushaka kugira mu maso hacyeye kandi heza cyane icyo usabwa ni ukuvanga ikiyiko kinini cy’ubuki n’umutobe wavuye mu gisate cy’indimu. Uru ruvange urwisiga mu maso, gusa ukirinda kuba rwajya mu jisho imbere. Ubirekeraho iminota 30 nyuma ukabyoga n’amazi ashyushye.

Akamaro k’uruvange rw’ubuki n’indimu

1.Kuvana uburozi mu mubiri

Uruvange rw’ubuki n’indimu rufasha mu igogorwa kandi rukaba rwiza mu kurwanya bagiteri zakinjira mu rwungano ngogozi. Kubera ya aside yo mu ndimu, bifasha igifu kugogora kandi bigatuma kitarekura aside nyinshi. Binatuma kandi umwijima ukora indurwe ihagije ifasha nayo mu igogorwa. Uretse ibi kandi uru ruvange rutuma ujya kwihagarika kenshi bityo bigatuma imyanda isohoka. Kunyara bisohora imyunyu idakenewe, ibinure ndetse n’uburozi bwatera kanseri zinyuranye.

2.Gutakaza ibiro

Nubwo muri uru ruvange harimo n’amasukari menshi nyamara nta calories nyinshi zirimo ahubwo kuba harimo za vitamin n’imyunyungugu bituma ugira igihagisha. Kandi kuko binafasha mu mikorere y’umubiri bituma hatwikwa ibinure byinshi nuko ibiro bikagabanyuka.

3.Inkorora no kubabara mu muhogo

Impamvu abantu benshi bakoresha uru ruvange ni ukwivura indwara zifata mu buhumekero cyane cyane inkorora n’ibicurane. Uru ruvange rwongerera ingufu ubudahangarwa kubera gukungahara kuri vitamin C kandi bigafasha mu koroshya mu mihogo.

4.Kwihutisha imikorere y’umubiri

Uruvange rw’ubuki n’indimu byifitemo ubushobozi bwo gutuma umubiri ukora vuba nuko bikawongerera ingufu. Ibi biba ingenzi mu gihe ukirutse yaba indwara cyangwa igikomere ndetse by’umwihariko mu gihe uri gukira grippe.

5.Ibiheri

Uretse kuba wabyisiga mu maso nkuko twabibonye tugitangira, kunywa uruvange rw’indimu n’ubuki bifasha kurwanya no kuvura ibiheri byo mu maso. Ibi biterwa ahanini nuko harimo vitamin C ndetse n’ibirwanya bagiteri.

Ubusanzwe indimu yonyine irakoreshwa mu kuvura ibiheri byo mu maso, rero iyo ivanze n’ubuki byongera ingufu.

6.Kongerera ingufu ubudahangarwa

Nkuko twabibonye indimu ikize kuri vitamin C n’ibindi binyuranye bisohora imyanda mu mubiri kimwe n’ibyica bagiteri. Ubuki nabwo buzwiho kugira ingufu zo kwica bagiteri. Uruvange rwabyo rero ni ingenzi mu gutuma abasirikare b’umubiri wawe bagira ingufu zidasanzwe.

7.Kuringaniza aside mu mubiri

Nubwo abantu benshi bazi ko indimu irimo aside nyinshi, nyamara iyo aside yo mu ndimu ariyo citric acid igeze mu mubiri, iwufasha kugabanya aside iri muri wo. Ibi rero bifite akamaro kuko burya indwara nyinshi za karande ziterwa nuko aside yo mu mubiri yazamutse.

Kunywa rero uru ruvange bifasha umubiri biwurinda indwara za karande zishobora guterwa nuko aside yo mu mubiri yazamutse

Icyitonderwa

Abantu bamwe na bamwe bagira ubwivumbure ku buki niyo mpamvu kuri bo hari igihe kwisiga uru ruvange cyangwa gusiga ubuki ku bikomere bishobora kubagwa nabi.

Ikindi kandi ntuzisige uruvange rwabyo ngo urutinze ku ruhu kuko byatera uburyaryate. Niba usanzwe udakoresha ubuki (bukugwa nabi) ntuzakoreshe uru ruvange utabanje kugisha inama muganga w’indwara z’uruhu.

Mu gihe ukoresheje uru ruvange bikakugwa nabi, reba niba utakoresheje ubuki butari umwimerere cyangwa indimu nyinshi kurenza ubuki.

UmutiHealth

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo