Kimwe cya kabiri cy’Uburayi kigiye kwandura Omicron – OMS

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko kimwe cya kabiri cy’Uburayi kizandura ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bitandatu n’ibyumweru umunani biri imbere.

Dr Hans Kluge ukuriye OMS i Burayi yavuze ko "inkubiri iva mu burengerazuba yerekeza mu burasirazuba" ya Omicron irimo kwibasira aka karere, igahurirana no kwiyongera kw’ubwandu butewe n’ubwoko bwa Delta.

Iryo gereranya rishingiye ku bantu bashya miliyoni zirindwi banduye Covid i Burayi mu cyumweru cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022.

Umubare w’abanduye umaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Dr Kluge yagize ati: "Uyu munsi, ubwoko bwa Omicron bugize inkubiri nshya iva mu burengerazuba yerekeza mu burasirazuba, yibasira aka karere, igahurirana no kwiyongera k’ubwandu bwa Delta ibihugu byose byari birimo gushobora guhangana na bwo kugeza mu mpera ya 2021".

Yasubiyemo amagambo y’ikigo ’Institute for Health Metrics and Evaluation’ cy’i Seattle muri Amerika giteganya ko "abarenga 50 ku ijana by’abaturage bo mu karere [k’Uburayi] bazaba banduye Omicron mu byumweru biri hagati ya bitandatu n’umunani biri imbere".

Yavuze ko ibihugu by’i Burayi no muri Aziya yo hagati bikiri ku "gitutu cyinshi", mu gihe iyi virusi ikwirakwira ivuye mu bihugu byo mu burengerazuba yerekeza mu karere ka Balkans, ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Uburayi.

Yongeyeho ati: "Uko buri gihugu kizabyitwaramo bigomba gushingira ku buryo icyorezo kimeze mu gihugu, ubushobozi buhari, ikigero cy’abakingiwe ndetse n’uko imibereho n’ubukungu bimeze".

Ubushakashatsi bwo mu gihe cya vuba aha gishize bugaragaza ko Omicron iteje ibyago bicye byo gutuma abantu baremba ugereranyije n’andi moko yabanje ya Covid. Ariko Omicron iracyandura cyane kandi abantu bashobora kuyandura no mu gihe bamaze gukingirwa byuzuye.

Mu bihugu nk’Ubwongereza n’Ubufaransa, umubare munini cyane w’abandura Omicron watumye inzego z’ubuvuzi mu bice bimwe na bimwe zigorwa n’akazi kenshi.

Ku wa mbere, ikigo cy’imiti cya Pfizer cyavuze ko kigiye kugira ubushobozi bwo gutangiza ubwoko bushya bw’urukingo rwa Pfizer rwa Covid, buha umubiri ubwirinzi bwihariye kuri Omicron, urwo rukingo rushya rukazatangira gukoreshwa mu kwezi kwa gatatu. Inzobere mu buvuzi zivuga ko bitarasobanuka niba uru rukingo rushya rucyenewe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo