Impamvu ibinure ku maguru ’ari byiza kurusha ibinure mu nda’ ku bagore bakuze

Kugira amaguru abyibushye cyane kurusha inda birinda indwara y’umutima abagore bamaze guca imbyaro, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bushya.

Abagore bafite ibyago biri hejuru cyane byo kurwara indwara y’imitsi yo mu bwonko cyangwa indwara y’umutima, bagaragaye ko baba bafite ibinure byinshi mu nda n’ibinure bicye mu mayunguyungu no mu matako.

Ni ubushakashatsi abahanga muri siyansi bakoze maze bandika ibyabuvuyemo mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi ku mutima cy’i Burayi cya European Heart Journal.

Bavuga ko abagore "baringaniye umubiri wose" bakwiye kugerageza kugabanya ibinure byo mu nda bakarushaho kugira "iforome nk’iy’igisabo".

Ikigo cyita ku barwayi b’indwara y’umutima kivuga ko hakwiye gukorwa ubundi bushakashatsi ngo harebwe impamvu iyo sano ihari.

Abashakashatsi babigenje gute ?

Bakurikiranye abagore 2.600 bafite ibiro biringaniye, babakoreraho ubushakashatsi mu gihe cy’imyaka irenga 18. Basuzumye mu buryo buhoraho mu kugenzura ibinure byabo, imitsi n’amagufa.

Ubu bushakashatsi bwasanze ko abagore babyibushye mu nda, mu mayunguyungu no mu matako mu buryo bujya kungana, bakagira ibinure bizengurutse inda, bafite ibyago byikubye inshuro eshatu zirenga byo kurwara umutima ubagereranyihe n’"abateye nk’igisabo", bananutse mu nda ariko bakagira ibinure byinshi mu matako no mu mayunguyungu.

Ntibisanzwe bizwi ko kugira ’iforome ingana mu nda no mu matako’ ari bibi ?

Abahanga muri siyansi basanzwe bazi ko ubwoko bw’ibinure buba mu bice by’umubiri byo mu nda, byongera ibyago by’indwara y’igisukari (diabète) yo mu bwoko bwa kabiri n’indwara y’umutima.

Mu Bwongereza, indwara y’umutima n’ijyanye no gutembera kw’amaraso zihitana buri muntu umwe muri buri bane bapfa muri iki gihugu.

Impamvu ituma kugira ibinure mu kaguru bishobora kurinda ibyo byago ntabwo izwi neza, ariko ibyo binure byo mu kaguru nta bibazo bitera ahandi mu mubiri.

Mu buryo bubabaje cyane, kurya indyo itaboneye mu gihe abantu bageze mu kigero cy’imyaka yabo yo hagati na hagati bishobora kongera ibinure mu bice by’umubiri byo mu nda.

Ariko Porofeseri Qibin Qi wo kuri Kaminuza Albert Einstein College of Medicine i New York akaba ari na we wakoze ubu bushakashatsi, avuga ko ubwabanje bwagiye bwibanda ku bafite umubyibuho ukabije.

Yagize ati "Abo twakoreyeho ubushakashatsi bose bari abagore bafite ibiro bisanzwe. Rero ubu butumwa ni ingenzi: no ku bagore bafite umubiri umeze neza, ’kugira iforoma yo mu nda no mu matako hajya kungana’ cyangwa kugira ’iforoma y’igisabo’ ni ingenzi".

Abagore bakwiye gukora iki ?

Porofeseri Qi avuga ko igikwiye ahanini ari ukugerageza kugabanya ibinure byo mu nda, kugira ngo ingano y’ibinure byo mu kaguru na yo irusheho kumera neza.

Yongeyeho ati " Ntibizwi niba hashobora kuba hari indyo yihariye cyangwa imyitozo ngororangingo ishobora gufasha mu kwimura ibyo binure. Itsinda ryacu riri kwiga kuri iki kibazo, tukaba twizeye ko dushobora kubona igisubizo vuba aha".

Hagati aho, yavuze ko inama ikunze guhabwa abantu yo kurya indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororangingo ari ingenzi.

Dr Sonya Babu-Narayan, umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvuzi mu kigo cy’Ubwongereza cyita ku babwayi b’umutima, yagize ati " Ubu bushakashatsi bwatahuye ikintu cy’ingenzi ku isano iri hagati y’aho ibinure bibitse mu mubiri n’ibyago byo kurwara umutima n’imitsi yo mu bwonko".

"Ariko ntibutubwira impamvu iyo sano ihari".

"Hacyenewe ubundi bushakashatsi bwo gutahura ukuntu uko ibinure bigiye bisaranganyijwe mu mubiri bifitanye isano n’izi ndwara, bukaba bwahishura uburyo bushya bw’ingenzi mu kwirinda no kuvura iyi ndwara ya mbere ihitana abantu benshi ku isi".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo