Impamvu amaso yawe ahora atukuye ndetse n’uburyo wabikemura

Rimwe na rimwe ushobora kubona amaso yawe yabaye umutuku ndetse ukaba wagira ngo si ayawe, bamwe bagatangira kukwibazaho bakeka ko waba unywa itabi, gusa bibaho gutukura amaso ndetse rimwe na rimwe bikajyana no kubyimba cyangwa kuyabyiringira.

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera amaso gutukura.Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora gutera gutukura amaso ndetse n’ubufasha.

Zimwe mu mpamvu zitera gutukura amaso:

1. Kunywa itabi

Kunywa itabi bigendana no kurwara indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, umutima na kanseri. Si ibyo gusa kuko banagira ikibazo ku maso yabo kuko ahora atukuye ndetse banasaza amaso vuba ugereranyije n’abatarinywa.Umuti wabyo ntawundi ni ukurireka.

2. Urumogi

Ushobora kutanywa itabi ariko ukaba unywa urumogi.Mu rumogi habamo ikinyabutabire cyitwa THC (Tetrahydrocannabinol) kikaba kizwiho gutera imitsi kurega bigatuma amaraso areka mu maso bigatwara kandi amasaha menshi ngo bikire..Aha naho ntawundi muti uretse kureka urumogi.

3. Kudasinzira

Amaso atukura, abyimbye ni ikimenyetso cyo kudasinzira neza. Ushobora kudasinzira neza kubera akazi, kubura ibitotsi, indwara cyangwa indi mpamvu harimo no kurara mu tubyiniro.Aha abenshi iyo bucyeye bitabaza imwe mu miti ishyirwa mu maso ngo agarure kuba umweru nka Visine na Minhavez, nyamara inama nziza ni ugufata umwanya ukaruhuka ukaryama ugasinzira neza kuko birikiza iyo wabashije gusinzira neza. Imiti si myiza mu gihe nta burwayi bwihariye ufite.

4. Zimwe mu ndwara z’amaso

Hari indwara zinyuranye z’amaso ziyatera gutukura harimo amaso azwi nk’amarundi, ndetse n’ubundi burwayi bunyuranye bw’amaso burangwa n’ibimenyetso binyuranye harimo no gutukura kwayo.Ibi byose kubivura havurwa indwara kuko iyo ikize no gutukura birakira.

5. Urumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Gukoresha cyane ibikoresho bifite urumuri bitanga nka televiziyo, mudasobwa, telefoni nabyo bizwiho gutera amaso kunanirwa nuko agatukura.Impamvu ibitera kenshi ni uko iyo turi kurebamo duhumbya gacye nuko bikagabanya ububobere bw’amaso, ingaruka ikaba kwa gutukura.Niba akazi ukora kagusaba gukoresha ibi bikoresho usabwa kujya unyuzamo buri minota 30 ukaba ubigiye kure byibuze iminota yindi hagati ya 2 na 5. Niba ari telefoni yo byibuze buri minota 15 usabwa kuba uretse kuyirebamo ahubwo ugakora umwitozo wo guhumbaguza kugirango amaso yongere abobere.

Ese waba ushaka kugira amaso ameze neza ndetse no gukira indwara z’amaso?

Ni byiza gukurikiza inama twavuze haruguru,ariko ushobora kuba ushaka kwirinda indwara z’amaso ndetse no kugira ngo amaso yawe adatukura,Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera ndetse n’imiti,zifasha amaso yawe gukora neza ndetse zikavura indwara z’amaso.Muri zo twavugamo nka: I Power Capsule,B-Carotene capsule,Multivitamin capsules,…Zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka: FDA: Food and Drug Administration,n’ibindi.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire ndetse n’iyi miti y’amaso wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • NSENGIYUMVA Damien

    mfite umwana wa 1.4ans ariko amaso ye yatukuye bitunguranye ntanicyumweru amaze kandi byaje umunsi umwe tubona bikomerejeho none ababyeyi bamwe ngo ninzoka yayanyariye ngo nukumwahirira ndsgirango mungirinama. murakoze

    - 28/02/2019 - 19:08
  • DUSABIMANA AUGUSTIN

    NDWAYE AMASO KUBERA URUMURI RWA TEREFONE NAKORA IKINGO NKIRE?

    - 9/06/2019 - 20:47
  • ntiranyibagira david amos

    none kondwaye amaso nkaba ndemvye mwofasha? guw?

    - 21/02/2020 - 19:12
Tanga Igitekerezo