Impamvu abarwayi ba Diyabeti bakunze kugira ibisebe bigatinda gukira

Abantu benshi bajya bibabaza impamvu umuntu urwaye Diyabeti iyo agize igisebe gitinda gukira ndetse kikaba cyakwanga no gukira burundu kandi wenda ntako aba atagize ngo acyiteho neza.

Muri iyi nkuru rero tugiye kureba impamvu abantu bafite uburwayi bwa Diyabeti bakunze kugira ibisebe kandi bigatinda gukira ndetse turebe n’ubufasha buhabwa abo bantu kugira ngo babashe gukira vuba ndetse bahangane n’izindi ngaruka zitandukanye ziterwa n’indwara ya Diyabeti.

Ni gute Diyabeti ihungabanya imikorere y’umubiri w’umuntu ?

Diyabeti ni indwara bita indwara y’igisukari ikaba iterwa n’uko umubiri wananiwe kuringaniza isukari kuko umusemburo witwa Insuline wabaye muke mu mubiri. Uyu musemburo niwo utuma isukari twinjije mu mubiri iturutse mu byo turya cyangwa tunya ihinduka imbaraga umubiri ukoresha.Iyo rero umubiri utabasha gukoresha isukari, bituma isukari iba nyinshi mu mubiri,ibi rero bigahungabanya imikorere y’umubiri.

Dore zimwe mu mpamvu zituma ibisebe by’abantu barwaye Diyabeti bitinda gukira:

• Kuba isukari iba ari nyinshi mu mubiri ku bantu barwaye Diyabeti bituma hari ibidakorwa neza mu mubiri,nko kuba uturemangingo tutabona umwuka mwiza wa Oxygen ndetse n’intungamubiri zitandukanye,Ubudahangarwa bw’umubiri bucika intege ndetse no kubyimba kwa tumwe mu turemangingo two mu mubiri dutandukanye.

• Isukari iyo yabaye nyinshi mu mubiri,imitsi itwara amakuru bita imyakura (nerves) itangira kwangirika cyane cyane iyo mu bice nko mu maguru (peripheral nerves),ibi rero bituma utakaza ibyiyumvo (sensation) bityo ukaba wanakomereka ntubimenye ugacika igisebe.

• Indwara ya Diyabeti itera imitsi y’amaraso kuba mitoya,bigatuma amaraso adatembera neza mu bice bitandukanye mu mubiri.ibi rero bituma iyo umuntu urwaye Diyabeti agize igisebe,amaraso ntabwo ageramo neza bigatuma gitinda gukira.

• Indwara ya Diyabeti ituma ubudahangarwa bw’umubiri (Immunity) bujya hasi cyane kuburyo udukoko dutandukanye twigabiza umubiri kuburyo bworoshye. Iyo rero ufite igisebe udukoko duhita tukwinjirira byihuse (Infection) tugatangira tukamunga cya gisebe kuburyo gukira bitinda.

Izi rero ni zimwe mu mpamvu zitera kudakira vuba kw’ibisebe ku bantu barwaye Diyabeti kandi iyo bitavuwe hakiri kare bishobora gutuma ucibwa urugingo runaka rw’umubiri.

Dore ubufasha ku bantu bafite ikibazo cya Diyabeti ndetse n’abafite ibisebe byananiranye

Mu gushaka kumenya ubufasha kuri aba bantu twegereye UWIZEYE Dieudonne mu ivuriro HORAHO Life adusobanurira ko iyo kwa muganga basanze afite Diyabeti hari imiti ndetse n’inyunganiramiririre zikoze mu bimera baguha,izi ngo zisana inyama yitwa Impindura , pancreas ( ishinzwe gutanga wa musemburo wa Insuline ) ikabasha gutanga wa musemburo neza,ikindi kandi bituma umurwayi wa diyabeti nta zindi ngaruka ziterwa na Diyabeti agira nko kugira inyota cyane,kunyara kenshi,kuba yaba Paralize,kurwara ibisebe n’ibindi. Muri zo twavugamo nka Glucoblock capsules, Balsam pear tea, Chitosan capsules,...

Yakomeje atubwira ko bafite n’izindi nyunganiramirire zica udukoko ndetse zigatuma ibisebe bikira vuba zikora nk’imiti bita Antibiotics gusa zo ni umwimerere nta ngaruka zigira ku mubiri.Muri zo twavugamo nka Propolis plus Capsules,Ginseng Rh Capsules,Zinc Capsules,…Yongeyeho ko na ba bantu baba bafite ibisebe bamaranye imyaka myinshi byaranze gukira izi babafasha kandi bagakira.

Izi nyunganiramirire zikoze mu bimera,zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ikindi kandi ziremewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’inyunganiramirire wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 cg 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo