Impamvu 5 zikomeye zatuma umugore adashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni igikorwa twakwita “nkingi ya mwamba. Iki gikorwa gikomeza umubano ndetse kigatuma umunezero uhora mu rugo rwabo.Uretse kuzana umunezero mu rugo ariko,iki gikorwa kinagirira akamaro umubiri ku bashakanye. Iyo umwe mu bashakanye atacyishimiye biba bibi ku muryango muri rusange.

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore adashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu 5 zikomeye zatuma umugore adashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Kubabara mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina

Hari igihe umugore agira ububabare mu gihe ari mu gikorwa, bishobora guterwa n’indwara zimwe na zimwe zishingiye ku myanya ndangagitsina,ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko abenshi ububabare buturuka ku kuba imikaya (Muscles) igira uruhare mu gikorwa iba itarambuka neza (the pelvic floor muscles become too tight).

Guhindagurika kw’imisemburo

Iyo umusemburo w’abagore bita oestrogen ugabanutse, ububobere mu gitsina buragabanuka. Ibi rero bituma mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,umugore ababara bityo bigatuma yumva adashaka imibonano mpuzabitsina. Uyu musemburo ushobora kugabanuka ku mugore uri mu kigero icyo aricyo cyose,ariko biba cyane ku bagore bageze mu gihe cyo gucura (Menopause).

Ibibazo bishingiye ku mibanire

Abashakanye bashobora kuba batabanye neza,wenda bafitanye amakimbirane,ibi bigatuma kumva ushaka imibonano mpuzabitsina bigenda kuko muri wowe uba udatekanye.

Kuba umugore atateguwe bihagije

Niba umugore atateguwe neza mbere y’igikorwa,ntabwo cyagenda neza.Abagore baratandukanye,ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko byibura umugore agomba gutegurwa iminota 20 byibuze.Ni byiza gutegura umugore kugira ngo igikorwa kirusheho kugenda neza.

Kuba umugore yarakomeretse mu gihe cyo kubyara

Bijya bibaho mu gihe cyo kubara umugore akaba yakomereka (vaginal tearing) bakamuvura akaba yasigarana inkovu,iyo habayeho imibonano mpuzabitsina rero ashobora kubabara bigatuma ubushake bubura burundu.

Mu zindi mpmvu nyinshi twavugamo nka : Imiti imwe n’imwe ishobora kugabanya ubushake,Indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina,Kunywa Inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge,Umunaniro ukabije ndetse na Stress.

Ese hari ubufasha ku bagore batagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina ?

Mu gushaka kumenya niba hari ubufasha kuri iki kibazo,twegereye ivuriro HORAHO Life rikoresha imiti ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa batubwira uko bafasha abo bagore bafite iki kibazo.

MUREGO Pamfile, umukozi ushinzwe kwita ku bagana Horaho Life . Ati " Nyuma yo kuva kwa muganga babonye impamvu itera icyo kibazo,uraza tukaganira,twasanga ari ngonbwa tukaba twaguha imiti cyangwa se inyunganiramirire bikoze mu bimera,ndetse tuguha n’ubujyanama,ibi byose bituma umugore yongera kugira ubushake mu mibonano mpuzabitsina."

Yakomeje atubwira ko bakuvura bakurikije impamvu yateye cya kibazo.Mu miti ndetse n’inyunganiramirire batanga harimo nka: Soypower Capsules, Royal jelly Capsules, Pine pollen tea,…..

Uramutse ufite iki kibazo ukaba ukeneye ubufasha,ushobora kubagana aho bakorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302 ndetse wanahamagara kuri numero 0789433795/0726355630

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    nivyo bibaho ndabizi cne

    - 18/05/2018 - 00:11
  • Ngabonziza samuel

    Ikibazo mfise umudamu wanje baramubaze none haheze imyaka 3 ataja mumihango

    - 6/01/2020 - 23:20
Tanga Igitekerezo