Imiti ikomeje gufasha abagabo bagira ikibazo cyo kurangiza vuba

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari abagabo bakunze kugira ikibazo cyo kurangiza vuba, abenshi bikababangamira kandi bikaba intandaro yo kudashimisha abagore babo.

Uretse ko n’umugore aba abangamiwe n’uko atishimira imibonano mpuzabitsina kubera ko umugabo we ahita arangiza ,n’abagabo bafite iki kibazo bahora babangamiwe kubera ko baba batabasha kugaragaza ubugabo bwabo aho bushingiye. Ubushakashatsi bwerekanye ko hagati y’abagabo 30% na 35 % baba bafite iki kibazo.

Kiri mu bibazo bihangayikishije abagabo benshi mu mpande z’isi yose. Niba uri umugabo ukaba ufite iki kibazo ntiwihebe ngo ukeke ko ari wowe wenyine. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibibazo byose wibaza ku kurangiza vuba (Ejaculation Précose) ndetse n’ubufasha ku bafite iki kibazo.

Kurangiza vuba babivuga ryari ?

Umugabo urangiza atabishaka mbere y’uko yinjiza igitsina cye mu cy’umugore cyangwa se akarangiza mu gihe kitarenze iminota 2 igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigitangira, bavuga ko yarangije vuba. Ibi bikaba bimubaho buri gihe uko agiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Iki kibazo kiri mu byiciro bibiri:

1. Umugabo wahuye nacyo kuva aho yatangiriye gukora imibonano mpuzabitsina bigakomeza,kurangiza vuba bikamubaho akarande.

2. Hari n’igihe umugabo aba yarahoze abasha kuyobora ukurangiza kwe (Controler l’éjculation) ariko nyuma akajya arangiza vuba kuburyo butunguranye.
Ni Izihe mpamvu zituma umugabo arangiza vuba kandi atariko byahoze?

Iyo umugabo yabashaga kurangiza igihe abishakiye ,nyuma bigahinduka,hari impamvu nyinshi zishobora kubitera. Murizo twavuga:

Umunaniro ukabije, ibibazo byinshi kandi atahoranye, Kwikinisha, Kugira ubwoba mu gihe ukora imibonano no kutigirira icyizere, Imisemburo itameze neza mu maraso, Indwara zifata amabya, Impanuka,Umujinya mwinshi, kugira isoni cyane,.. Indi mpamvu ishobora kuba intandaro yo kurangiza vuba k’umugabo ni ugukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatisanzuye cyangwa nawe ubwawe udatuje.

Ku bagikora imibonano bwa mbere rero, nta mpamvu yo guhangayika ngo wasanga ndangiza vuba bitewe n’igihe wamaze. Ni ibisanzwe ko ku mibonano ya mbere umugabo arangiza vuba kubera ko umubiri we n’ubwonko biba bitaramenyera ibyo byiyumvo bishyashya uterwa no gukora imibonano mpuzabitsina. Icyo rero uba ugomba gukora, ni ukwirinda kwihutira gukemura ikibazo cyawe (kwikunda) ahubwo ukita cyane ku gutegurana kuko aribyo bizatuma umenyera imibonano bityo bikazagufasha kujya wiyobora mu bijyana n’igihe cyo kurangiriza.

Niki umugabo urangiza vuba yakora ngo abashe kubikira ?

Icya mbere ni ukumenya ko ufite iki kibazo kandi ukaba ufite ubushake bwo kubicikaho. Indi nama isumba izindi ni ukwirinda imwe mu mpamvu ishobora kuba itera iki kibazo mu zo twavuze haruguru.

Umugore wawe nawe birasaba ko mubiganiraho mugafatanyiriza hamwe kurwanya uwo mwanzi utuma igikorwa cy’akabariro kitagenda neza uko bikwiriye. Ariko hari n’indi tekiniki abagabo barangiza vuba bakwifashisha bikabafasha noneho kujya bashimisha abagore babo bakabafasha no kugera ku byishimo byabo byanyuma(Orgasme).

Inama zigirwa abafite iki kibazo:

•Itonde,imibonano mpuzabitsina si irushanwa. Wihubagurika ahubwo bigenze gahoro.

•Mbere yo gitangira igikorwa banza utegure umugore wawe bihagije, bityo amarangamutima n’ibyuyumvo byawe bigende ku murongo.

•Jya ugira igihe gisa n’akaruhuko mu gihe uri mu gikorwa kuko uko utwarwa n’amarangamutima yawe, niko urangiza vuba ugasigira umugore wawe ibibazo. Kera bikazavamo ubwumvikane buke no guca inyuma.

•Ugomba kwinjira mu gikorwa wabanje gukiranuka n’umugore wawe aho mutumvikana, kwikuramo ibibazo by’akazi, kuruhuka bihagije.

•Kujya kwa muganga wabyigiye(Sexologue). Nkuko iki kibazo kiba gituruka mu mutwe ,ntiwakwifasha kugikemura. Gukemura iki kibazo bisaba umuntu w’inzobere mu mibonano mpuzabitsina.

Wari uziko hari imiti myimerere yagufasha ugatandukana n’iki kibazo ?

Ushobora kuba waragerageje inama zose wagiriwe kimwe n’izo tumaze kuvuga haruguru,bikanga,kandi ukabona bigiye kugusenyera urugo,Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera kandi ikaba itunganyije neza, irizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration),Iyi miti rero ikaba ifasha imisemburo y’anbagabo kujya kuri gahunda,ituma amaraso atembera neza mu gitsina,ndetse igatuma umuntu agira n’ubushake bityo gutera akabariro bikagenda neza.Muri iyo miti twavugamo nka:Vig power capsule, Ginseng Rh capsule,Gingko biloba capsule,Pine pollen tea,…

Uramutse uyikeneye,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Biraguma Nohel

    Yewana Icyokibazo Cyirahari Tu Muturangire Aho Twakura Imiti

    - 26/09/2018 - 19:56
  • ######

    Andika ubutumwa iyo miti muyiturangire

    - 26/09/2018 - 21:58
  • Anastase

    Gusa ahubwo nimuturangire kuko icyo kibazo kirenda kutwica

    - 28/09/2018 - 12:41
Tanga Igitekerezo