Imihindagurikire y’inkari ugomba guhora ugenzura

Ni kenshi usanga abantu batajya bita ku bijyanye n’inkari nyamara burya ziri muri bimwe bigaragaza imikorere y’umubiri wacu, bigasaba ko duhora turi maso ngo tumenye impinduka ziri mu nkari zacu.

Ibara ry’inkari, uko zihumura, inshuro ujya kwihagarika ku munsi ni bimwe mu by’ingenzi ugomba kwitaho no kumenya kugirango nibiba ngombwa ugane ivuriro hakiri kare.

Inkari zitunganyirizwa mu mpyiko arizo zikamuramo ibyo umubiri ukeneye noneho ibisigaye bigasohoka bivanze mu mazi. Inkari zigizwe n’amazi yiharira 95%, urea itwara 2%, imyunyungugu nka potassium chloride sulphate phosphate sodium magnesium na creatinine

Ibara risanzwe ry’inkari

Ubusanzwe inkari ziba zisa n’umuhondo wijimye cyangwa umuhondo wa zahabu.Ariko iyo wanyoye cyane cyangwa uri gufata imiti yitwa diuretics (imiti isohora amazi mu mubiri) zirahinduka zikereruka cyangwa zigasa n’amazi.

Iyo zisa iroza cyangwa umutuku

Ibiribwa bimwe na bimwe nka karoti, inkeri, beterave bishobora gutuma inkari zawe zitukura. Gusa bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe nka rufampin cyangwa phenazopyridine.

Igihe cyose inkari zitukura ihutire kwisuzumisha kuko hashobora no kuba harimo amaraso. Buri gihe kuba zitukura ntibivuze ko ari ikibazo ariko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye impyiko, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, ikibazo cya porositate cyangwa kanseri.

Iyo zisa Orange

Niba inkari zawe zisa na orange, bishobora guterwa nuko uri gufata imiti irimo vitamini B2 nyinshi, cyangwa se umuti wa phenazopyridine cyangwa isoniazid.
Gusa niba utari gufata iyo miti, birerekana ko umubiri wawe nta mazi ufite, cyangwa se umwijima wawe urwaye. Wagana kwa muganga bakakurebera.

Ubururu cyangwa icyatsi

Ibi bishobora guterwa n’ibyo wariye birimo aya mabara. Bishobora kandi no guterwa n’imiti nka propofol na promethazine.
Ibi bibaye bitatewe n’ibyo tuvuze, wagana kwa muganga bakareba ikibazo kiri kubitera.

Iyo zimeze nk’urufuro

Utitaye ku ibara zifite, igihe cyose wihagaritse ugasanga inkari zirasohoka zimeze nk’urufuro, biba byerekana ko harimo poroteyine ziri gusohoka. Uba rero urwaye impyiko. Gana kwa muganga.

Inkari zigira iyihe mpumuro ?

Ubusanzwe ntabwo inkari zigira impumuro mbi ikabije. Icyakora bitewe n’ibyo wariye cyangwa wanyoye zishobora kugira impumuro yihariye. Gusa iyo nta mazi menshi ufite ukanyara inkari z’umuhondo cyane, ziba zifite impumuro nk’iya ammonia, ndetse zinatera uburyaryate mu maso.

Nanone kandi igihe cyose wumvise inkari zifite impumuro idasanzwe, ushobora kuba urwaye diyabete, indwara z’umuyoboro w’inkari, ubwandu mu ruhago cyangwa ikibazo ku mpyiko.

Inshuro ujya kwihagarika ku munsi
Nkuko dutandukanye ni nako imibiri yacu ikora mu buryo butandukanye. Gusa muri rusange ntibyagakwiye kurenga inshuro 8 ku munsi. Ariko nkiyo wanyoye inzoga cyangwa ibirimo caffeine izi nshuro zishobora kurenga.Binashobora guterwa n’imiti imwe n’imwe, kuba utwite cyangwa ugeze mu zabukuru.

Icyakora nubona inshuro usanzwe unyara ku munsi ziyongereye bidatewe n’imwe mu mpamvu tuvuze haruguru, bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite uburwayi bwa diyabete, kuba prostate yabyimbye, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, indwara ya vaginitis ku bagore cyangwa ikibazo cy’imikorere y’uruhago.

Icyo gihe muganga niwe uzamenya ikibigutera amaze kugusuzuma, aguhe imiti ijyanye n’uburwayi ufite.

Naho nubona unyara rimwe ku munsi cyangwa hagashira iminsi utanyara, kandi wanyoye, bizaba biterwa n’uruhago rukora bidasanzwe, naho wagana muganga akagutegeka icyo gukora. Gusa guhindura imirire n’iminywere akenshi birabikemura.

Ni byiza rero ko buri wese afata umwanya akajya agenzura inkari ze kugirango utazasanga hari ibimenyetso by’indwara byakugezeho ntubimenye cyangwa se ukabyirengagiza.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo