Ikizamini cya ’Echographie’ gikorwa gute ?

Ikizamini cya ’Echographie’ kigira akamaro kanini ku bagore n’ubwo bamwe badasobanukiwe akamaro kacyo. Abagore batwite nibo ahanini baba bagomba guca muri ’Echographe’ inshuro nyinshi ku nyungu z’ubuzima bwabo ndetse n’iz ‘umwana batwite.

Abantu benshi bakunda kwibaza imikorere ndetse n’akamaro ka Echographie. Hari abitiranya Echographie na Echographe. Uzumva umuntu akubwiye ngo ngiye guca muri Echographie. Ni ukwibeshya kuko Echographie ni ikizamini gifatwa n’icyuma cyabugenewe cyitwa Echographe. Nubwo ikizamini cya Echographie gifasha abagabo n’abagore, muri iyi nkuru turibanda cyane ku bagore kuko nibo bakunda kugira uburwayi busaba akenshi gukorerwa mwene ubu bwoko bw’ikizamini.

Echographie imara iki?

Ikizamini cya Echographie gikorwa hagamijwe gusuzuma uburwayi bw’umubiri w’umuntu , bigakorwa humvwa imihindagurikire y’amajwi mu mubiri w’umuntu ibisubizo bikagaragarira ku mbonesha mashusho(Ecran). Umuganga akurikije imihandagukire y’amajwi n’amashuho aba abona kuri Ecran , abasha kumenya uko ikibazo giteye. Echographie ituma habaho isuzuma kubice binyuranye by’umubiri : Umwijima, impyiko, uruhago , imyanya ndagagitsina,..

Ikizamini cya Echographie ni ingenzi cyane muri gynécologie obstétrique, tugenekeeje mu Kinyarwanda ni ubuvuzi bw’imyororekere y’abagore. Dr Iba Mayere avuga ko bifashisha ikizamini cya Echographie mu gusuzuma indwara no kureba imiterere y’umugore itagaragarira amaso.

Muri ibyo twavuga kureba muri nyababyeyi, gukurikirana umugore utwite, kugaragaza igitsina cy’umwana uzavuka no gukurikirana ubuzima bw’umwana muri rusange, gusuzuma udusabo tw’intanga n’ibindi. Ikizamini cya échographie kimara hagati y’iminota 10-40.

Hari ingaruka mbi ikizamini cya Echo kigira?

Dr Iba Mayere asobanura ko ikizamini cya Echographie nta ngaruka mbi kigira ku mugore cyangwa undi murwayi ndetse nta n’ububabare gitera.

Ni iyihe myitwarire iranga umuntu ushaka gukoresha ikizamini cya Echographie?

Umugore ugiye guca mu cyuma cya Echographe(Soma Ekografe) bisaba ko aba yanyweye amazi menshi, uruhago rwuzuye mu rwego rw’imigendekere myiza y’ikizamini. Aha ni igihe agiye gukoresha ikizamini kigendanye n’ikiziba cy’inda(Pour les échographies du petit bassin). Igihe umurwayi agiye guca muri Echographe afite uburwayi bwo mu nda(les échographies Abdominales) bisaba ko mbere y’uko ikizamini gifatwa, mbere y’amasaha 4-6, umurwayi yirinda kurya, kunywa cyangwa kunywa itabi .Ikizamini gikorwa umurwayi aryamye agaramye yakuyemo imyambaro.

Ni ryari umugore aba agomba gukoresha ikizamini cya Echo?

Umugore wese ufite:Ibibazo byo kubura imihango, ibibazo binyuranye by’ imihango, kubabara mu kiziba cy’inda, mbere cyangwa nyuma yo gukuramo inda, ibibazo bikurikirwa no gukuramo inda cyangwa ikindi kibazo cyose kigendanye n’imyanya ndangagitsina aba agomba kwihutira gufatisha ikizamini cya Echographie muganga agasuzuma ikibitera.

Ikizamini cya ekogarafi gishobora kwerekana ko umubyeyi atwite mu gihe agishidikanya mu mizo ya mbere, gipima kandi ingano y’umwana, igihe amaze, ibyangombwa byerekana ko ameze neza ndetse cyerekana niba umwana ari muzima mu gihe umubyeyi atacyumva umwana akina mu nda. By’umwihariko umugore utwite aba agomba guca mu cyuma cya echographe nibura inshuro eshatu mu gihe cy’amezi icyenda. Ni ukuvuga ibihembwe bitatu.

Igihembwe cya Mbere

Mu gihembwe cya mbere, igihe inda ifite munsi y’ibyumweru 12 ni ukuvuga mu mezi atatu, umugore aba agomba gukoresha ikizamini cya Echo kugira ngo muganga arebe niba ugutwita kwe gusanzwe (Grossesse Normal) cyangwa ntakindi kibazo inda ifite.Muganga kandi asuzuma niba umura ntakibazo ufite. Ikindi gikorwa mu gihembwe cya mbere ni ukugaragaza igihe nyacyo inda imaze ndetse no kwerekana itariki umugore azabyariraho.

Igihembwe cya Kabiri

Mu gihembwe cya kabiri muganga akurikirana uko inda imeze. Ninabwo hasuzumwa niba hari ibibazo nko kuba umwana yaba adakura neza uko bikwiriye.
Igihembwe cya gatatu

Gusuzuma ibibazo bitagaragaye mu gihembwe cya kabiri, kwerekana(Presentation) uko umwana ameze ndetse no kugaragaza imiterere ya nyababyeyi. Mu gihembwe cya gatatu ninabwo muganga ashobora kubona ko umugore azabyara igihe kitageze.

Ibi ni bimwe mu bisobanuro by’ikizamini cya echographie twahawe na Dr Iba Mayere ukorera mu Mujyi wa Kigali. Niba nawe ufite ikibazo cyangwa uburwayi ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo