Ibitera ifumbi y’amenyo n’ingaruka zayo

Ifumbi y’amenyo ni imwe mu ndwara zo mu kanwa abantu bo hirya no hino ku isi bakunze kurwara. Iyo igifata umuntu, ibimenyetso ntibihita bigaragara, kandi ibyo ni byo bituma iyo ndwara iteza akaga.

International Dental Journal itangaza ko ifumbi iri mu ndwara zo mu kanwa “ziteje akaga” . International Dental Journal yongeyeho ko iyo ndwara igira “ingaruka zikomeye ku muntu ku giti cye no ku bandi bantu muri rusange bitewe n’uko ibabaza uyirwaye, akananirwa kurya kandi igatuma atishimira ubuzima.” Gusobanukirwa iby’iyo ndwara yogeye, bishobora kugufasha kwirinda akaga gaterwa na yo.

Ibyerekeye indwara y’ifumbi y’amenyo

Iyo ndwara iza mu byiciro bitandukanye. Iyo umuntu agifatwa, ishinya irabyimba hanyuma igatangira kuva amaraso. Ibyo bishobora kuba mu gihe umuntu yoza amenyo, cyangwa amaraso akava nta mpamvu igaragara ibiteye. Nanone iyo umuntu yisuzumisha ishinya akava amaraso bishobora kugaragaza ko yamaze gufatwa n’ifumbi y’amenyo.

Iyo ibyo birangiye, ishinya n’urwasaya bitangira kwangirika. Umurwayi ashobora kutagaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara, kugeza igihe izaba imaze kumurenga. Iyo igeze kuri urwo rwego, amenyo atangira gucukuka, agakuka, hagati yayo hakaza imyanya, umuntu akanuka mu kanwa, ishinya igatandukana n’amenyo bigatuma asigara yanamye n’ishinya ikava amaraso.

Ibitera ifumbi y’amenyo n’ingaruka zayo

Hari ibintu bitandukanye bishobora gutera indwara y’ifumbi. Iyo ndwara iterwa ahanini na za mikorobe zigenda zihoma ku ryinyo. Iyo zitavanyweho, zishobora gutuma ishinya ibyimba. Uko igihe gihita, ishinya itangira gutandukana n’iryinyo, ibyo bigatuma za mikorobe zitangira kororokera hagati y’iryinyo n’ishinya, maze amaherezo zikayangiza, zikangiza n’urwasaya. Iyo mikorobe zikomeje kwirundanya ku ryinyo cyangwa munsi yaryo, zikora urubobi ku ryinyo. Kubera ko urwo rubobi ruba rutwikiriwe na za mikorobe, rukomeye kandi rufashe ku ryinyo, ntirupfa kurivaho nk’uko bimeze kuri za mikorobe ziba zihomye ku ryinyo. Ibyo bishobora gutuma izo mikorobe zikomeza kwangiza ishinya.

Hari ibindi bishobora gutera indwara y’ifumbi. Muri byo harimo isuku nke y’amenyo, imiti igabanya ubushobozi umubiri ufite bwo kwirinda indwara, indwara ziterwa na virusi, imihangayiko, kurwara diyabete ntukurikize amabwiriza ya muganga, kunywa inzoga nyinshi n’itabi ndetse n’ihinduka ry’imisemburo y’umubiri bitewe no gutwita.

Indwara y’ifumbi ishobora guteza ibindi bibazo. Kubabara mu kanwa cyangwa gukuka amenyo bitewe n’ifumbi, bishobora gutuma udakanjakanja ibyokurya neza ngo wumve bikuryoheye. Nanone iyo ndwara ishobora gutuma kuvuga bikugora cyangwa ikakwangiriza isura. Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko indwara zo mu kanwa zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu muri rusange.

Gusuzuma indwara y’ifumbi no kuyivura

Wabwirwa n’iki ko urwaye ifumbi? Ushobora kuba ufite bimwe mu bimenyetso twamaze kuvuga. Mu gihe usanze ubifite, byaba byiza ugiye kwisuzumisha ku muganga w’amenyo w’inzobere kugira ngo asuzume neza ishinya yawe.

Ese indwara y’ifumbi iravurwa igakira? Iyo umuntu ayivuje hakiri kare ishobora gukira. Ariko iyo ishinya n’urwasaya bitangiye kwangirika, abaganga bihutira kubivura kugira ngo bidafata indi ntera. Abaganga b’inzobere mu kuvura amenyo bagira ibikoresho byabigenewe bibafasha kuvanaho burundu urubobi ruba rwarafashe ku menyo, haba inyuma ku ishinya cyangwa hagati yayo n’amenyo.

Nubwo waba udashobora kubona abaganga b’amenyo b’inzobere cyangwa bakaba badakunze kuboneka, uburyo bwiza bwo kurwanya iyo ndwara idahita igaragaza ibimenyetso ariko iteje akaga, ni ukuyirinda. Koza amenyo buri gihe kandi kuri gahunda ni bwo buryo bwiza bwo kwirinda ifumbi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo