Icyayi kivura ndetse kikanarinda indwara zitandukanye

Waba warigeze kumva icyayi bita Kuding Tea? Ni kimwe mu byayi binyobwa mu gihugu cy’ubushinwa (China). Abashinwa buriya bagira umuco wo kunywa ibyayi bitandukanye kandi bikagira akamaro kanini ku buzima bwabo.

Mu muco w’abashinwa,bakoresha iki cyayi cya Kuding mu kuvura indwara zitandukanye ndetse no kwirinda indwara nyinshi,nk’umuvuduko w’amaraso ukabije,Diyabeti,umubyibuho ukabije,….

Wari uzi ko no mu Rwanda iki cyayi cyahasesekaye? Byinshi kuri iki cyayi tugiye kubireba muri iyi nkuru.

Amateka ya Kuding

Kuding ni igihingwa gihingwa mu Bushinwa (China).Amateka y’abashinwa avuga ko Kuding yakoreshejwe nk’igihingwa kivura bakoreshaga imyaka irenga 2000.Kugeza nanubu iki cyayi kiracyakoreshwa muri iki gihugu mu kuvura ndetse no kwirinda indwara zitandukanye.Amababi yacyo agenda yizinga ameze nk’inshinge ninayo mpamvu bamwe bacyita “Needle Kuding”.Aha rero amababi yacyo yizingazinze niyo bashyira mu mazi bagakoramo icyayi.

Akamaro k’iki cyayi

1. Iki cyayi kigabanya isukari nyinshi mu mubiri, umuvuduko w’amaraso uri hejuru, n’urugimbu rubi (Cholesterol): Iki cyayi rero kigiramo amavitamini,Zinc na Flavonoids, polyphenols na acids,ibi rero bikaba bigabanya isukari,umuvuduko w’amaraso ndetse na Cholesterol.

2. Gifasha mu kuvura ndetse no kurinda indwara z’ubuhumekero zitandukanye: Iki cyayi kigiramo ibyo bita antioxidants,ibi rero bifasha mu kuvura ibicurane,inkorora, sinuzite, Asthma,…

3. Iki cyayi kivura impumuro mbi mu kanwa ndetse kikavura n’ibiheri byo mu maso: iki cyayi kigiramo ibintu bihangana cyane na za bagiteri (antibacterial elements).Ibi rero bigatuma bikurinda kugira impumuro mbi mu kanwa ndetse n’ibiheri mu maso.Ndetse abaganga b’amenyo mu Bushinwa,bavuzeko iki cyayi gifasha no kubafite ikibazo cyo kurwara ishinya.

4. Gifasha kugabanya ibiro: iki cyayi gitwika ibinure mu mubiri,ibi rero bituma ibiro bigenda bigabanyuka.Ku bantu rero bashaka gutakaza ibiro iki cyayi ni cyiza.

5. Kirinda indwara z’imitsi ndeste n’umutima: mu kuvana urugimbu mu maraso,bifasha amaraso gutembera neza ndeste n’umutima ugakora neza ugatandukana n’indwara z’imitsi ndetse n’umutima.

Ni bande batemerewe kukinywa ?

 Abagore batwite ndetse n’abonsa
 Abantu bafite umuvuduko uri hasi (Hypotension)
 Ntiwemerewe kukinywa mbere y’ukwezi ngo ubagwe ndetse na nyuma y’ukwezi umaze kubagwa.
 Abana bari hasi y’imyaka 12

Ese ko iki gihingwa ko kitaboneka mu Rwanda, nta bindi kibonekamo?
Mu Rwanda ntabwo duhinga iki gihingwa cya Kuding,ariko hari amajyane y’iki kimera yitwa Kuding plus tea aboneka hano iwacu.

Iki cyayi rero kirizewe kandi gikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kuko gifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Twabibutsa ko iki cyayi nta ngaruka kigira ku muntu wagikoresheje.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0788698813/ 0785031649 ku bindi bisobanuro.

Pt Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    nonec murwanda nago twayibona icyo cyayi

    - 25/10/2019 - 14:33
Tanga Igitekerezo