Icyayi cya tangawizi: Uko gitegurwa n’akamaro kacyo

Agakombe k’icyayi cya tangawizi ni kimwe mu byokunywa binyobwa hakonje ngo umubiri ugarure agashyuhe. Abandi bakinywa bivura ibicurane n’inkorora, ndetse hari n’abakinywa bashaka gutakaza ibiro.

Nyamara mbere yo gukoresha iki cyayi byakabaye byiza ubanje kumenya ibikigize, akamaro gatandukanye gifitiye umubiri ndetse n’ibyo kwitondera mu kugikoresha.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro kanyuranye ko gukoresha iki cyayi, uko gitegurwa ndetse n’ibyo kwitondera mu kugikoresha.

Icyayi cya tangawizi nkuko izina ribivuga ni icyayi gikorwa hifashishijwe ibijumba bya tangawizi byakaswemo uduce, byasekuwe se, cyangwa ifu yakozwe n’ubundi muri bya bijumba.

Iki cyayi kikaba gikize kuri vitamin zinyuranye nka vitamin C, ibisohora uburozi n’imyanda mu mubiri ndetse n’imyunyungugu nka manyeziyumu.

Akamaro ko gukoresha icyayi cya tangawizi

Gutakaza ibiro

Byaba ari ikibazo uramutse wifuza gutakaza ibiro ntukoreshe iki cyayi. Iki cyayi kizwiho gutuma umubiri ukoresha ingufu cyane bitewe nuko gifite ingufu zo kuwushyushya. Ibi bituma umubiri utwika ibinure byawo nuko bigakurikirwa no kugabanyuka kw’ibiro.

Kurwanya no kurinda kanseri

Iki cyayi kandi kizwiho gufasha umubiri gusohora imyanda no kuwongerera ubudahangarwa bityo bigafasha mu guhangana na kanseri. Kandi kizwiho kurwanya isesemi no kuruka bityo kikaba ari cyiza ku bahawe imiti ya kanseri dore ko iyi miti akenshi itera isesemi no kuruka.

Kubyimbura no kurwanya uburibwe

Ku bantu baribwa mu ngingo, bababara mu gifu, cyangwa se abagira imihango ibabaza, iki cyayi ni ingenzi kuri bo. Kuko cyifitemo ubushobozi bwo kurwanya ububabare no kubyimbirwa. By’akarusho iyo ugikoresha ku buryo buhoraho imihango ntiyakubabaza.

Igogorwa

Ibijumba bya tangawizi kandi bizwiho kuvura ibibazo by’igogorwa. Niba wariye bikaguheramo, iki cyayi kizagufasha. Kandi kinavura ibibazo byo kuryaryatwa mu muhogo

Ubudahangarwa

Tangawizi ikize kuri vitamin C iyi ikaba vitamin y’ingenzi mu kongerera umubiri ubudahangarwa. Bityo ikaba nziza mu kuturinda indwara ziterwa na mikorobe ikanaba ifasha umubiri mu ikorwa ry’insoro zera.

Itembera ry’amaraso

Imyunyungugu na za vitamin zirimo bifasha mu itembera ry’amaraso kandi bituma oxygen itembera neza mu bice biyikeneye kurenza ahandi nko mu bwonko. Ibi bikarinda indwara zinyuranye z’umutima.

Guhumeka

Biragoye kuba warwara gripe ukoresha iki cyayi kenshi. Kuko kizwiho gufasha mu muhogo n’utundi tubazo two mu nzira yo guhumeka. Iki cyayi kivura inkorora ndetse gituma ubasha kugira gikororwa gicika, kikabasha gusohoka.

Kurwanya stress no guhangayika

Muri tangawizi habamo gingerol ikaba izwiho kurwanya kwiheba, kwigunga no guhangayika. Mu kubikora ifasha umubiri mu kuringaniza imikorere y’imisemburo.

Iki cyayi gikorwa gute

Hari uburyo bwinshi bwo gukoramo iki cyayi, ukanongeramo ibindi birungo wifuza. Reka tuvuge ku buryo bumenyerewe na benshi.

Ibisabwa

  • Tangawizi imwe
  • Indimu ibisate2
  • Ubuki (niba ushaka akaryohe)
  • Amata (niba uyashaka)

Tangawizi yihate ukatemo uduce duto cyangwa se uyisekure. Uyicanire mu mazi ibikombe bibiri,ibire mugihe cy’iminota byibuze 10. Nyuma umimine ukamuriremo indimu, wongeremo n’ubuki. Niba ushaka amata, indimu wayireka.

Niba ushaka icyayi cy’abantu benshi, wagendera kuri iki gipimo.

Iki cyayi kinyobwa ryari ?

Iki cyayi nta gihe kitanyobwa. Gusa kiba akarusho iyo kinyowe hakonje, mu gihe utangiye kugaragaza ibimenyetso bya grippe, nk’agakorora n’ibicurane byoroheje. No mu gihe unaniwe, wumva udatuje cyangwa ufite umunabi iki cyayi kizagufasha.

Icyitonderwa

  • Kunywa tangawizi nyinshi bishobora gutera imikorere mibi y’igifu.
  • Nubwo ifasha abagore batwite ibarinda ka gasesemi, ariko si byiza kuyikoresha kenshi kuri bo kandi basabwa no gukoresha imwe itumvikana cyane.
  • Ku bafite ikibazo cy’ibisebe, abafata imiti ifasha amaraso kuvura, abarwaye diyabete n’indwara z’umutima gukoresha tangawizi bishobora kubongerera uburwayi, basabwa kuyireka.
  • Niba ufite indwara idakira ni byiza kugisha inama muganga mbere yo gukoresha tangawizi.

UmutiHealth

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo