Ibyiza byo kunywa umutobe wa karoti

Karoti iri mu mboga ziribwa kenshi kandi na benshi ku mafunguro yabo. Bamwe bayirya itetse, abandi bakayirya muri salade ndetse hari n’abayihekenya.

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga kukamaro kanyuranye ko kunywa umutobe wa karoti.

Kunywa umutobe wa karoti ni uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kwinjiza intungamubiri zinyuranye zikomoka kuri karoti.

Impamvu ukwiye kunywa umutobe wa karoti

Kwihutisha imikorere y’umubiri

Imikorere y’umubiri ivugwa hano ni uburyo umubiri ukoresha ingufu mu buryo bunyuranye. Umutobe wa karoti ufite muri wo calories nkeya niyo mpamvu ari byiza kuwusimbuza ibindi binyobwa birimo amasukari binyuranye nka za soda n’ibindi.

Uyu mutobe kandi ufasha mu gutwika ibinure kuko utuma umubiri ukora indurwe ihagije bityo hagakoreshwa ingufu nyinshi kuko ibinure biba byatwitswe. Bigafasha rero gutakaza ibiro.

Kureba neza

Kuva kera bivugwa ko kurya karoti bifasha amaso gukora neza. Nibyo kuko mu mutobe wa karoti habonekamo beta-carotene, iyi ikaba ihindukamo vitamini A iyo igeze mu mubiri. Iyi vitamini rero ni ingenzi mu gutuma amaso akora neza. Kunywa umutobe wa karoti bizakurinda indwara z’amaso nk’ishaza, kutareba neza no guhuma imburagihe.

Muri karoti kandi habamo lutein iyi ikaba irinda amaso urumuri rushobora kuyangiza. Niyo ituma iyo ugeze ahari umucyo mwinshi amaso asa n’ayifunze kugirango hinjiremo urumuri rucye.

Kuvura zimwe mu ndwara z’uruhu

Ushobora gusanga uhorana uduheri ku mubiri, kwishimagura bya hato na hato, umutobe wa karoti uzagufasha guhangana n’ibyo bibazo by’uruhu.

Si ibyo gusa kuko kuba muri karoti harimo vitamini C bifasha ibisebe gukira vuba byaba ibyizanye cyangwa ibyatewe n’ubushye cyangwa gukomereka.

Kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri

Waba uhorana ibicurane cyangwa inkorora byakubayeho akarande? Ibi byerekana ko ubudahangarwa bwawe buri hasi. Ku ifunguro ryawe niwongeraho uyu mutobe wa karoti bizagufasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri wawe nuko biwuhe ingufu zo guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi.

Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Kanseri iterwa nuko hari uturemangingo twaje tudakenewe kandi tukiyongera ku buryo budasanzwe. Umutobe wa karoti wagaragaye ko ufite ubushobozi bwo guhagarika utu turemangingo ntidukomeze gukura ku buryo budasanzwe kandi by’umwihariko uyu mutobe uhangana na kanseri y’amaraso (leukemia). Ku bakiri bato b’igitsinagabo gukoresha uyu mutobe bifasha mu kubarinda kanseri ya porositate ikunze kwibasira abageze mu zabukuru.

Kuringaniza igipimo cya cholesterol

Uko cholesterol mbi igenda yiyongera byongera ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima dore ko iyo cholesterol ituma imiyoboro y’amaraso isa n’izibye nuko umutima ukahahurira n’ibibazo binyuranye. Kunywa uyu mutobe wa karoti rero bizafasha gusukura umubiri biwukuramo cholesterol mbi.

Abagore batwite

Umutobe wa karoti ukungahaye kuri karisiyumu, folic acid (vitamin B9), potasiyumu na manyeziyumu. Karisiyumu ifasha umwana uri mu nda kugira amagufa akomeye naho folic acid ikamurinda kuvukana ubusembwa n’ubumuga.

Vitamin C na A bituma umubiri uvamo imyanda kandi bikazamura ubudahangarwa bw’umugore n’umwana uri mu nda.

Niyo mpamvu kunywa uyu mutobe ari byiza ku mugore utwite

Kongerera ingufu ubwonko

Ya beta-carotene iba muri karoti ifasha ubwonko kwibuka no kuburinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abakuze. Hari kandi na stress ikabije izwiho kuba yakangiza uturemangingo two mu bwonko kandi bizwiko utu turemangingo iyo twangiritse tutongera gusanwa. Kunywa uyu mutobe wa karoti rero bifasha ubwonko bwawe kutangirika no kubasha kwibuka neza.

Icyitonderwa

Uyu mutobe wa karoti ntutekwa kandi nta kindi kintu wongeramo. Niba udafite akamashini kabugenewe icyo usabwa gukora ni ukuzikatamo uduce duto duto noneho ugasekura ubundi ukaza kumimina.

Nubwo tubonye ko uyu mutobe ari ingenzi kandi ufitiye akamaro umubiri wacu, ni byiza kuwunywa ntukabye. Akenshi imitobe y’imbuto n’imboga ibamo fibre nkeya ndetse hafi ya ntazo bikaba byatera ikibazo mu igogorwa ndetse bigatera igihagisha. Ikindi ya beta-carotene ibamo niyo ituma karoti igira ririya bara ryayo. Kuyirya ku bwinshi rero byatuma umubiri wawe uzamo ibara ryenda gusa n’umuhondo.

umutihealth.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo