Ibyiza bitangaje bya Calcium mu mubiri

Calcium mu mubiri ni umunyu ngugu ukenewe cyane. Ku kigero cya 99% bya Calcium biboneka mu magufa no mu menyo. 1% bya Calcium riboneka mu maraso, imikaya, n’utundi duce two mu mubiri nk’udutsi duto tw’ubwonko.

Iri 1% naryo rigira umumaro ukomeye ku buzima cyane cyane nko kwikaya no kuruhuka kw’inyama, mu mikorere y’udutsi tw’ubwonko, kuvura kw’amaraso, imigendere y’amaraso, kuvubura imisemburo, ndetse n’ubwirinzi bw’umubiri.

Icyo Calcium ikora mu mubiri:

  Ifasha imikaya kwikaya mu buryo bwiza. Kubura kwa Calcium bitera inyama ububabare mu kwikaya kwazo (Cramps).

  Ifasha amaraso kuvura mu buryo bwiza n’igihe bikenewe, nk’igihe ukomeretse.

  Ifasha amakuru gutambuka neza mu myakura yo mu bwonko ava ndetse anajya mu bwonko no mubindi bice by’umubiri.

  Ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Mu gihe Calcium ibaye nkeya mu mubiri bitera kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso. Abantu bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru bagomba gufata ikigero cya Calcium cyemewe aricyo hagati ya 1000-1500mg ku munsi.

  Ifasha mu kurinda kanseri ikunze gufata agace ko k’urura runini (colon cancer). Ibyo Calcium ibikora mu buryo bubiri:

1. Calcium yihuza n’ibinure na bile acid mu rura runini, bikarinda ko ibyo binure byagira imbaraga nyinshi bikangiza umubiri.

2. Ibyo birinda kandi gukura nabi k’uturemangingo two mu mara, byashobora gutera kanseri.

Abanyafurika n’abanyamerika nibo bakunze kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru bitewe no gufata ingano nkeya ya calcium biturutse ku miterere y’amafunguro bafata.

Hari ibiribwa ushobora gusangamo Calcium: ibikomoka ku matungo nk’amata. Naho ibikomoka ku bimera wasangamo Calcium twavugamo nk’umutobe w’amaronji, imboga rwatsi n’ibinyamisogwe.

Abantu bakeneye cyane iyi Calcium ni:

o Abantu bakuru batabasha kubona Calcium ihagije iva mu byo kurya bafata.
o Abantu bakuru bafite ikibazo cya Calcium nkeya mu mubiri, bakaba bafite ibibazo by’imitsi idakora neza n’ibindi bibazo.
o Ababyeyi batwite cyangwa abonsa.
o Abadamu bageze mugihe cyo gucura (Menopause).
Ni benshi bajya bagira ikibazo cyo kubura Calcium ihagije mu mubiri, bikabatera kugira ibibazo by’uburwayi butandukanye. Ubu habonetse umiti witwa Calcium Capsule, ni mwimerere. Urizewe kandi uremewe ku rwego mpuzamahanga kuko ubifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka : FDA (Food and Drug Administration, n’ibindi).

Inyunganiramirire ya Calcium Capsule ni nziza kuko yaje ije kukurinda ibibazo bigiye bitandukanye bibangamira imibereho yawe myiza kuko irinda ibibazo bya hato na hato by’uburwayi. Uyu muti nta ngaruka ugira ku wa wukoresheje.

Aho wabona ubu bufasha

Uramutse ukeneye uyu muti,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo