Ibizakwereka ko imisemburo yawe y’abagabo yagabanutse

Umusemburo wa Testosterone ni umusemburo w’ingenzi cyane cyane ku bagabo; kuko ufasha byinshi harimo kugira ubushake bwo gukora imibonano, kongera uburemere bw’amagufa n’imikaya.

Muri make niwo musemburo ugaragaza imiterere ya kigabo.Uyu musemburo ukorwa cyane ku bwinshi mu gihe cy’ubugimbi, hanyuma uko umugabo/umuhungu agenda akura/asaza ukagenda ugabanuka.

Iyo rero uyu musembro wagabanutse bigira ingaruka ku bagabo cyane cyane ku mikorere y’imyanya ndangagitsina y’umugabo, aho usanga gutera akabariro ari ikibazo bikaba bateza amakimbirane mu miryango.

Muri iyi nkuru tugiye kureba byinsh kuri iyi misemburo ndetse tunarebe ubufasha ku bantu bafite ikibazo cy’imisemburo mike.

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko iyi misemburo yagabanutse mu mubiri wawe
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku bijyanye n’ubuzima, Healthline mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “signs of Low testosterone”,tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso byakuburira.Muri byo rero twavugamo:

1.Kugabanuka k’ubushake mu gutera akabariro

Uyu musemburo wa testosterone ugira uruhare cyane mu gutuma umugabo agira ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina,iyo rero iyi misemburo yagabanutse,ubushake butangira kugenda bugabanyuka. Ugasanga umugabo niba afite umugore amaze ukwezi nta gutera akabariro. Aha rero kaba kabaye iyi misemburo iba yatandiye kugabanyuka.

2. Kudafata umurego neza w’igitsina cy’umugabo (Erectile dysfunction)

Kubera ko iyi misemburo ituma umuntu agira ubushake, ibi bituma n’igitsina gifata umurego neza ndetse ntigicike intege vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.Iyo rero yagabanutse, igitsina gishobora gutakaza imbaraga. Gusa,iyi misemburo si yo yonyine yatuma umuntu adashyukwa neza kuko hari n’izindi mpamvu zirimo uburwayi butandukanye,twavuga nka:Diyabeti,Umuvuduko ukabije w’amaraso,Kunywa itabi n’inzoga byinshi, stress,…

3. Kugabanuka kw’amasohoro

Iyi misemburo ya Testosterone igira uruhare rukomeye mu gukorwa kw’amasohoro,iyo rero yagabanutse,ushobora gutangira kubona ko amasohoro yawe yatangiye kugabanyuka. Nubona rero amasohoro yawe yagabanutse nta yindi mpamvu uzi yabiteye, uzatekereze no kuri iyi misemburo.

4. Gutakaza umusatsi (Hair Loss)

Iyi misemburo igira uruhare mu bindi bikorwa bibera mu mubiri,nko gutuma umusatsi umera,uko umuntu agenda akura rero,imisemburo igenda igabanuka,n’umusatsi ugatangira gupfuka.iki rero nacyo cyaba ikimenyetso cyo kugabanuka kw’iyo misemburo.

5. Kugwingira kw’igitsina

Iyi misemburo igira uruhare cyane mu mikurire y’igitsina cy’umusore cyangwa se umugabo, iyo rero igabanutse, ibi bitera kugwingira kw’igitsina. Hari benshi usanga igitsina cyabo cyaranze gukura. Ni byiza ko bajya kwa muganga bakareba nib nta kibazo cy’iyi misemburo baba bafite.

Ibyo wakora niba ushaka kwirinda kugabanyuka kw’iyi misemburo

1. Gerageza ugabanye ibiro

Umubyibuho ukabije utuma uyu musemburo wa Testosterone ugabanuka ku bagabo,mu gihe rero ufite ibiro byinshi, birengeje urugero rwawe ni ngombwa kubigabanya, kugira ngo ufashe umubiri wawe gukora neza umusemburo wa Testosterone.

2. Gerageza kugabanya ingano y’isukari ufata

Isukari mu maraso (blood glucose) iyo yiyongereye bituma umusemburo wa Testosterone ugabanuka, abahanga bavuga ko iyo igipimo cy’isukari kizamutse mu maraso, bigabanya uyu musemburo ku kigero cya 25%. Ni ngombwa kugabanya ibiryohera ufata, mu rwego rwo kwirinda ko isukari mu maraso yazamuka, bityo uyu musemburo ukaba wagabanuka.

3. Jya ugerageza gukora imyitozo ngororamubiri (Sport)

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri cyane cyane ikomeza imikaya (nko guterura cg se gukora izindi zikoresha imbaraga nyinshi) byongera urugero rw’umusemburo wa testosterone. Niyo mpamvu uzasanga abantu bakora sport cyane, ari bo bahorana imbaraga zo gutera akabariro, bakabaho bishimye kandi bafite imbaraga nyinshi.

4. Gusinzira bihagije

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko kudasinzira bihagije bigabanya urugero rw’umusemburo wa testosterone cyane.Ku muntu mukuru ni ngombwa kuryama byibuze amasaha 7-9 buri joro. Niba wifuza kugira urugero rukwiye rw’uyu musemburo ryama amasaha akwiriye.

Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Jean Bosco

    Murakoze ku nama nziza mutugiriye! Ikindi nokwita kumirire nabyo ningenzi twibanda kubihingwa bitaciye cyane mu nganda!

    - 4/04/2020 - 13:52
Tanga Igitekerezo