Ibitaro bya Gisirikari byahawe kwakira ikigo gihugura inzobere z’abaganga mu kubaga ubusembwa bw’umubiri

Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe, byatoranyijwe ngo bijye bihugura abaganga bavura ubusembwa bw’umubiri mu izina ry’Ishuri rikuru ryigisha kubaga ry’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iy’Amajyepfo (COSECSA) aho Abanyarwanda bazahugurirwa uyu mwuga iwabo nyamara bari basanzwe boherezwa hanze.

Ibi bikazarfasha kongera umubare w’inzobere zivura ubusembwa bw’umubiri kuko ubu u Rwanda rusanzwe rufite inzobere ebyiri gusa.

Umuganga w’inzobere mu kuvura ubusembwa ku bitaro bya Gisirikare, Col. Dr. Furaha Charles, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri ko kuba bihawe guhugura abaganga bavura ubusembwa muri Afurika bizafasha mu kongera umubare w’inzobere ku buryo bizagabanya umubare munini w’abakenera serivisi zo kwivuza ubusembwa.

Ati " Turateganya guhugura abaganga b’inzobere babaga ubusembwa. Kuri ubu abanyeshuri batatu b’abanyarwanda bamaze kwiyandikisha kandi mu gihe kiri imbere bazagenda biyongera."

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe nibura biganwa n’abarwayi bakeneye kuvurwa ubusembwa basaga 400 buri mwaka.

Col. Dr. Furaha yasobanuye ko amahugurwa azibanda ku buryo bwo kuvura ubusembwa umuntu yavukanye, ubwo yagize nyuma yo kuvuka no kubaga abifuza guhindura bimwe mu bice by’umubiri bibatera ipfunwe.

Col. Dr. Furaha yavuze ko ku bitaro bya Kanombe ubusanzwe kugira ngo umurwayi avurwe ubusembwa byasabaga nibura imyaka ine ariko kuba u Rwanda ruhawe ayo mahirwe bizarwongerera ubushobozi bwo kubavura vuba.

Col. Dr. Furaha yavuze ko kugira ngo umuganga ahabwe ayo mahugurwa bizajya bisaba amadolari ya Amerika miliyoni 1, 6 ariko azajya atangwa n’umuryango witwa Operation smile Foundation, ufasha mu bikorwa byo kuvura ubusembwa ku Isi.

Biteganyijwe ko amahugurwa ya mbere ibitaro bya Gisirikare i Kanombe bizayatanga guhera muri Nzeri 2019, akazajya amara imyaka itanu ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu biga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ibi bitaro bizajya binatanga andi masomo ku buvuzi bwo kubaga muri rusange ku baganga b’abanyarwanda n’abandi banyafurika.

Nyuma yo guhugurwa ‘umuganga akora ibizamini byo ku rwego rwa COSECSA, yabitsinda akaba yemerewe gukora nk’uwabigize umwuga muri ako karere’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo