Ibiribwa byagufasha guhangana n’ububabare mu ngingo

Abantu benshi muri iki gihe usanga bataka ububabare mu ngingo zitandukanye ugasanga umuntu guhaguruka ndetse no kwicara ni ikibazo gikomeye , ibi bikunze kwibasira cyane cyane abageze mu za bukuru, nyamara n’abakiri bato ntizibatinya., ni uburwayi bwagera kuri buri wese.

Nubwo hari imiti myinshi itangwa mu kuvura izi ndwara, ndetse na siporo ikaba imwe mu miti myiza yo guhangana n’ubu burwayi, hari ibyo kurya no kunywa byagaragaye ko byifitemo ubushobozi bwo guhangana n’ubu burwayi.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu biribwa byagufasha guhangana n’ububabare mu ngingo ndetse na za Rubagimpande.

1. Amafi ya salmon

Aya mafi azwiho kuba akungahaye ku binure bya omega-3. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika cyandika ku byo kurya bivura bwagaragaje ko abantu bakunze kurya ubu bwoko bw’amafi badakoresha cyane imiti igabanya uburibwe ikanabyimbura, kubera ko bya binure bya omega-3 byakoze akazi kari gukorwa n’iyo miti. Ibi binure bigabanya uburibwe bikanabyimbura.

2. Umutobe w’amacunga

Umutobe w’amacunga kimwe n’indi mitobe myinshi ituruka ku mbuto ni isoko nziza ya vitamin C. Iyi vitamin igira uruhare mu gukomera kw’amagufa, kandi kuyibura bigira ingaruka ku kwisana k’umubiri, amagufa n’amenyo.uyu mutobe rero ni ingenzi cyane.

3. Pome

Uru rubuto rukungahaye ku kinyabutabire cya quercetin. Iki kinyabutabire kikaba kizwiho kugabanya uburibwe no kubyimbura, ndetse pome ikora kimwe na ibuprofen cyangwa diclofenac, imiti izwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Quercetin iboneka cyane mu gice cy’inyuma, niyo mpamvu ari byiza kuyiryana n’igishishwa.

4. Imineke

Imineke ni isoko nziza ya potassium ukaba umunyungugu wongerera amagufa gukomera; irimo kandi magnesium, ikaba izwiho guhangana n’ibibazo binyuranye by’imitsi. Iyi magnesium izwiho gutuma amagufa abamo imyunyungugu ihagije, kandi abarwayi b’imitsi baba bafite amagufa adafite imyunyungugu. Kurya imineke rero kuri bo ni ingenzi.

5. Ibinyampeke byuzuye

Iyo tuvuze impeke zuzuye tuba tuvuga za zindi zitabanje kunyuzwa mu nganda zizigira umweru. Izi mpeke rero zizwiho kurwanya kubyimbirwa kuko zibuza poroteyine yitwa C-reactive gukora, ikaba ari imwe mu mpamvu zo kurwara indwara zo kurwara imitsi. Izo mpeke twavuga ingano, ibigori, amasaka, umuceri, uburo.

Hari n’ibindi byinshi bifasha mu kurwanya ububabare mu ngingo ndetse na za Rubagimpande,twavugamo nka Tofu, Tangawizi, tungurusumu, Icyinzari,……

Wari uzi ko hari inyunganiramirire zagufasha niba ufite ibibazo byo kubabara mu ngingo ndetse na za rubagimpande ?

Ni byiza gukoresha ibyo kurya kugira ngo wirinde indwara zifata mu ngingo ndetse n’ububabare,ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera zivura ndetse zikanarinda kubabara mu ngingo ugatandukana na za rubagimpande ndetse no kubabara mu ngingo zitandukanye. Izi nyunganiramirire kandi zifasha abantu bafite ibibazo by’amagufa bitandukanye.

Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri izi nyunganiramirire twavugamo nka: Calcium capsules, Deep sea Fish oil Capsules (Omega-3), Kuding plus tea, Chitosan capsules,…

Twabibutsa ko izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje. Uramutse uzikeneye, wahamagara kuri 0788698813 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo