Ibintu 7 mu bya mbere byangiza impyiko ukwiye kwirinda

Impyiko ni ingingo z’ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri wacu. Zifasha mu gusukura amaraso, kwinjiza imyunyungugu mu mubiri, kuringaniza aside mu maraso no kwikiza imyanda n’ubundi burozi buba buri mu mubiri.

Ni kenshi ujya wumva ngo runaka akeneye guhindurirwa impyiko kuko izo yari afite zangiritse. Kugira ngo zangirike, zihagarike gukora burundu bisaba igihe kinini ngo bigaragare, kuko zishobora no gukora zifashishije 20% y’ubushobozi bwazo bwose. Ni ukuvuga ko bisaba igihe kirekire ngo hagaragare ko zangiritse burundu. Niyo mpamvu ibimenyetso byo kwangirika kwazo, bigaragara bigeze kure cyane.

Iyi ni nayo mpamvu ugomba kuzibungabunga neza, kugira ngo zitangirika.

Hano twaguteguriye ibintu 7 abantu benshi bakunda gukora kandi byangiza impyiko, kubyirinda byagufasha gukomeza kugira impyiko zikora neza nkuko tubikesha https://umutihealth.com.

Ibintu 7 byangiza impyiko ugomba kwitondera

Kutanywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi cyane ku buzima. Impyiko zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza.

Mu gihe utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, ahanini bitewe nuko nta mazi ahagije agera ku mpyiko, ngo zibashe kubusohora.

Kurya umunyu mwinshi

Nubwo umubiri ukenera sodium (umunyu) kugira ngo ukore neza, gusa kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw’impyiko, bikanazamura umuvuduko w’amaraso (high blood pressure). Ku munsi ntugomba kurenza garama 5 z’umunyu!

Ibi bijyana n’isukari; abantu bafata isukari nyinshi, byongera ibyago cyane byo kugira proteyine mu nkari.

Proteyine mu nkari ni ikimenyetso cy’uko impyiko zawe zangiritse, gusa iyo ubimenye hakiri kare, ibi bishobora kuvurwa.

Gufunga inkari kenshi

Kuzifunga kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko (kidney stones) cg se zikangirika burundu (kidney failure). Ni byiza ko igihe ushakiye kwihagarika ukwiye guhita ujyayo udatinze.

Kunywa inzoga bikabije

Inzoga nubwo zemewe, kandi ushobora kuzisanga ahantu hose. Ariko burya ni uburozi bukomeye ku mwijima n’impyiko, igihe uzinyweye ku rugero rwo hejuru.

Kuba wanywa agacupa kamwe cg ikirahuri kimwe mu gihe runaka, ntacyo byangiza, ariko kunywa nyinshi cyane, uba wangiza bikomeye impyiko zawe.

Kudasinzira bihagije

Gusinzira neza bihagije ntibifasha umubiri wawe gusa kuruhuka, ahubwo birinda n’impyiko kwangirika.

Agahu kazo kiyuburura ari uko wasinziriye neza, mu gihe udasinzira bihagije bishobora kwangiza izi ngingo.

Kubura imyunyungugu na vitamins

Ifunguro rikungahaye ku mbuto n’imboga ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’impyiko n’umubiri wose muri rusange.

Manyesiyumu na vitamin B6 ni ingenzi cyane mu kugabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko, dushobora guterwa no kubura iyi vitamin n’imyunyungugu.

Kurya proteyine nyinshi zikomoka ku matungo

Kurya ibibonekamo proteyine nyinshi, nk’inyama z’umutuku byongerera cyane akazi impyiko.

Uko izi proteyine ziyongera bivuze ko impyiko zisabwa gukora akazi kenshi kandi gakomeye, bikaba byazitera kwangirika burundu cg kudakora neza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo