Ibintu 7 byagufasha gukuraho ibicece

Abakobwa benshi n’abagore babangamirwa no kubyibuha inda, yewe ugasanga ntago banejejwe no kwambara imyenda bakaberwa ariko byagera ku nda ukabona ko habura ikintu.

Nubwo rwose kuri ubu hariho imyenda wambara igahisha ubunini bw’inda ariko ntago bikuyeho ko ushobora no gukoresha ubundi buryo uwo mubyibuho w’inda ukagenda burundu.

Dore ibintu by’ingenzi ukwiye kwibandaho mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo munda ibyo benshi bita ibicece nkuko tubikesha Agasaro Magazine

1. Icyambere ni ukugabanya isukari

Iyo uriye isukari nyinshi, umwijima uba wuzuye fructose nyinshi bityo ukayihinduramo amavuta yo mubwoko bwa fat. Ayo mavuta rero ntahandi yibika atari kunda. Iyo bigeze rero ku isukari iba mu binyobwa biba bibi kuko niyo iba ari nyinshi. Niba ushaka kugabanya inda irinde kunywa ibintu bifite isukari nyinshi.

2. Kurya proteines nyinshi

Protein ni imwe mu ntungamubiri burya zifasha gutakaza ibiro. Abahanga bavuga ko kurya ifunguro ririmo protein bifasha umubiri kudashaka ibiryo birimo za calorie nyinshi nk’amasukari bityo bikakurinda kubyibuha cyane, ndetse no kuzana amavuta ku nda. Rero ni byiza mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo kunda ko ugomba kurya ifunguro ryiganjemo za protein nk’amata, amagi, imboga, ubunyobwa n’ibinyampeke.

3. Irinde ifarini

Ifarini ni imwe mu bintu bishobora kukongerera amavuta yo kunda bityo ukarushaho kubyibuha inda, ubwo aha turavuga nka za keke, imigati, capati, amandazi ndetse nibindi byose bikozwe mu ifarini. Kureka ibiryo birimo ifarini burundu bishobora kukugabanyiriza inda mu buryo utatekerezaga.

4. Gukora Sport

Ni byiza ko wakora sport zigorora munda nka za abdominaux cyangwa pompage nkeya ku munsi ibyo ni ingenzi kuko bigufasha kuhakomeza bityo ntago wongera kubyibuha munda ahubwo uhora wemye munda hagororotse.

5. Kurya imboga n’imbuto
Ibi ni bimwe mubikungahaye kuri fibre ndetse n’isukari nziza byagufasha kugabanya amavuta ashobora kwibika kunda bityo iyo ufata ifunguro ryiganjemo imbuto n’imboga bituma utabyibuha munda.

6. Kunywa icyayi cy’icyatsi (Green Tea)

Iki cyayi ni kiza cyane kuko cyuzuyemo anti oxidant zisohora imyanda mu mubiri ndetse n’amavuta mabi akenshi yibika kunda nibyiza rero gufata Green Tea mu gihe ushaka kugabanya amavuta yo kunda. Ikindi kintu abakobwa benshi n’abamama bakunda kandi nyamara kibatera kubyibuha inda vuba ni icyayi cy’amata ndetse n’igikoma cya n’ijoro mbere yo kuryama birimo isukari. Byaba byiza ubaze amasaha atanu mbere yo kuryama nta kintu washyize munda bityo bifasha umubiri kutabika amavuta menshi avamo umubyibuho wo kunda gusa

7. Kunywa amazi menshi

Ni byiza kuzirikana ko amazi ari ubuzima ndetse anabasha mu kugabanya amavuta menshi ari ku mubiri. Niba koko ushaka kugira munda zero amazi yagire inshuti yawe magara.

Uko umuti ’Proslim tea’ ufasha abagore kugabanya ibicece ku nda ukora

Kugira ibicece cyangwa se ibinure byo ku nda bikunda kubangamira abantu benshi. Kuba umuntu afite ibinure byinshi ku nda bimutera ipfunwe no kutisanzura igihe ari mu bandi. Kugira umubyibuho ukabije ku nda bibangamira abashakanye mu gikorwa cyo guhuza urugwiro.

Nyuma y’uko benshi badusabye ko twababariza abaganga, imiti bakoresha bakagabanya ibinure byo ku nda cyangwa bakagabanya umubyibuho ukabije twagannye ivuriro rya Horaho Life rikoresha imiti y’imyimere ikomoka ku bimera ikorwa na Green World International.

Uwizeye Dieudonne, umuganga muri Horaho Life yadusobanuriye ko icyayi cya Prosilm Tea gifasha abantu mu kugabanya umubyibuho. Icyo cyayi gikoreshwa n’abantu bafite umubyibuho ukabije kikabafasha kuwugabanya, kugabanya ibinure byo ku nda(ibicece) no kugira ibiro biringaniye.

Uwizeye avuga ko iki cyayi gikoze ijana ku ijana mu bimera bikurwa mu buvuzi gakondo bwo mu Bushinwa ariko kigashyirwaho ubuziranenge n’ibigo bikomeye ku isi harimo Food and drugs administration (FDA) ari nayo mpamvu nta ngaruka kigira kuwagikoresheje.

Uwizeye akomeza avuga ko iki cyayi gikoreshwa n’umuntu uwo ariwe wese ushaka kugabanya ibiro ukuyemo abantu batwite n’abagore bonsa. Kigizwe na Tea bags 16. Ku munsi biba bihagije ko unywa Tea bag imwe. Avuga ku gihe bitwara ngo umuntu abe yatangiye kubona impinduka, Uwizeye ahamya ko byibuze mu cyumeru kimwe uwayikoresheje aba atangiye guta ibiro.

Ati “Nyuma y’icyumweru uba utangiye kubona impinduka. Proslim tea iyo uyikoresheje neza, ushobora gutakaza hagati y’ibiro 3 kugeza ku biro 8 kuko ubundi gutakaza ibiro ushobora no gukoresha ubundi buryo bwizewe nko gukora imyitozo ngororamubiri, kunywa amazi, gusinzira mu gihe gikwiriye no kurya neza. Iyo ubikomatanyije na Proslim tea utakaza ibiro byinshi kurushaho.

Kubadakunda kunywa icyayi ariko bashaka kugabanya ibiro, Uwizeye avuga ko babaha ibinini bya Slimming capsules binywebwa ari 2 mu gihe cy’ukwezi kose, ugatakaza ibiro biri hejuru y’umunani.

Icyayi cya Proslim Tea

Slimming Capsules,ibinini bihabwa abadakunda kunywa icyayi

Nubwo iyi gahunda yo kugabanya ibicece ku nda no kugabanya umubyibuho ukabije ngo ikunda kwitabirwa n’abagore kuko aribo babagana cyane, muganga Uwizeye yemeza ko ataribo gusa yagenewe kuko n’abagabo bakoresha iyi miti ikabafasha gutakaza ibiro batifuza.

Kubafite ibicece ku nda cyangwa umubyibuho ukabije bashaka imiti yabafasha bagana ivuriro Horaho Life aho ikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri
0788698813 /0728698813

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo