Ibinini bituma umuntu ufite umubyibuho ukabije atakaza ibiro byinshi mu kwezi 1

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ku cyayi cyafasha umuntu ufite umubyibuho ukabije kubasha kuwugabanya. Abakunzi bacu bakunze kudusaba ko twababariza muganga niba ntabundi buryo bakoresha butari icyayi bukabafasha guta ibiro byinshi mu gihe gito.

Mu gushaka igisubizo Rwandamagazine.com yegereye Uwizeye Dieudonne, muganga mukuru mu ivuriro rya Horaho Life ari naho hasangwa icyayi cya Proslim Tea gifasha kugabanya ibinure.

Muganga Uwizeye Dieudonne yadutangarije ko uretse icyayi cya Proslim, hari n’ibinini byitwa Slimming Capsules nabyo bikora nk’iki cyayi ariko byo bikagira umwihariko wo gutuma umuntu abasha gutakaza ibiro byinshi mu gihe gito.

Yagize ati” Ibinini bya Slimming Capsules bikoze mu bimera gakondo by’Abashinwa. Nabyo ni umuti ukorwa na kompanyi y’Abanyamerika ya Green World Intenational. Umuntu abifata mu gihe cy’ukwezi ,anywa 2 ku munsi. Itandukaniro rya byombi ni uko utunini two dushobora gutuma umuntu ufite umubyibuho ukabije ata ibiro byinshi mu gihe gito, niko ubushakashatsi bwabigaragaje .” Uwizeye Dieudonne yemeza ko ibinini bya Slimming capsules bishobora gutuma umuntu atakaza byibura ibiro 8 mu gihe cy’ukwezi abinywa.

Yongeyeho ati “ Icyayi cyo kigabanya ibiro biringaniye, munsi y’ibiro nibura 5 kandi mu gihe kirambye. Kigabanya nk’ibiro 10 mu gihe cy’amezi nibura 6 . Gikoreshwa ahanini n’abantu badabashaka gutakaza ibiro byinshi mu gihe gito.”

Uwizeye Dieudonne yakomeje adutangariza icyo bakurikiza ngo bamenye niba umuntu bamwandikira icyayi cyangwa ko afata ibinini bya Slimming Capsules. Ati “Kugira ngo uhitemo icyo umuha biterwa n’ibintu byinshi: umubare w’ibiro, izindi ndwara asanzwe arwara, uburyo asanzwe akoresha bwo kumugabanyiriza ibiro, uburyo ashaka gukoresha,…ariko byose bigaterwa n’uburyo muganga yamusuzumye kuko hari nigihe byombi abimwandikira cyangwa kimwe muribyo.”

Uwizeye Dieudonne kandi yadutangarije ko yaba icyayi cya Proslim Tea cyangwa ibinini bya Slimming capsules nta ngaruka mbi bigira ku buzima bw’uwabikoresheje kuko bikozwe mu bimera 100%.

Niba ufite umubyibuho ukabije cyangwa uzi ufite iki kibazo ukeneye gutakaza ibiro, wagana ivuriro Horaho Life aho rikorera mu nyubako yo kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali. Horaho Life ikorera mu nyubako ya 3(etage), imiryango ya 301 na 302.
Ukeneye ibindi bisobanuro kuri iyi miti wabahamagara kuri numero ya telefoni ngendanwa:0788698813 .

Niba ufite indwara cyangwa ikibazo ushaka ko twazakubariza muganga, watwandikira kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo