Ibimenyetso 8 mpuruza bikwereka ko umubiri wawe ufite umwuma ukabije

Gutakaza amazi mu mubiri n’imyunyu ngugu bituma umubiri ukora nabi. Iyo ubuze amazi mu mubiri wawe hari ibimenyetso mpuruza bikwereka ko ukwiriye vuba na bwangu kwihutira kuyihata ari nabyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Icya mbere ugomba kumenya ni uko umubiri udafite ububasha bwo kubika amazi kuko uyasohora buri gihe iyo duhumeka, iyo dututubikana, ndetse n’igihe tunyara cyangwa se tukajya ku musarane.

Nubwo umubiri wacu uba utakaza amazi muri izo nzira zose, amazi aba akenewe cyane kugira ngo umubiri ubashe gukora neza ndetse akarinda ko umubiri ugira umwuma.

Gutakaza amazi menshi bishobora guturuka ku :

  Kubira ibyuya byinshi nyuma yo kuva mu myitozo ngororamubiri, kugira umuriro mwinshi cyangwa se kuba uri ahantu hari ubushyuhe bwinshi.

  Kuruka no kurwara impiswi

  Kurwara indwara za karande nka diabete

Ibimenyetso 8 bikunda kugaragaza ko umubiri wawe watakaje amazi menshi kandi ufite umwuma nkuko bitangazwa n’urubuga Sante Plus Mag :

Kunyara inshuro nkeya, kandi inkari nkeya

Umubiri wacu , ku mpuzandengo (moyenne) usohora litiro 2 z’inkari ku munsi. Bisobanuye ko nibura umuntu ajya kwihagarika nibura hagati y’inshuro 6 n’inshuro 8 ku manywa ndetse n’inshuro 1 nibura mu ijoro. Niba ubona ko inkari unyara ari nkeya kandi ukajya kwihagarika inshuro nkeya, gishobora kuba ikimenyetso cy’uko umubiri wawe watakaje amazi kandi ukaba ukeneye kunywa ayandi.

Uruhu rukanyaraye

Amazi agira umumaro ukomeye mu mikorere y’ umubiri wacu. Umwe muriyo harimo gutuma uruhu ruguma rutoshye. Ni kubwiyo impamvu umuntu asabwa byibuze kunywa hagati ya litiro 1.5 na litiro 2 z’amazi ku munsi.

Kugira uruhu rwumagaye ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza umubiri watakaje amazi. Rimwe na rimwe iyo uhinnye uruhu, hari igihe rutinda gusubira mu mwanya warwo.

Kurwara umutwe kwa hato na hato

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Maastricht yo mu Buholandi bwanyujijwe mu kinyamakuru cy’ubuzima cyitwa Family Practice , bwagaragaje ko kunywa amazi menshi bifasha mu kugabanya kurwara umutwe kwa hato na hato ndetse no kuribwa na wo.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 100 barwaraga umutwe hato na hato. Abashakashatsi bagiriye inama icyakabiri cyabo kunywa litiro 1.5 y’amazi ku munsi, mu gihe cy’amezi 3. Abagiriwe inama bagaragaje impinduka ndetse ubuzima bwabo burushaho kumera neza.

Kimwe mu bimenyetso bikunda kuranga abantu benshi kigaragaza ko umubiri ufite umwuma, kurwara umutwe hano na hato bihurirwaho na benshi. Kimwe n’izindi ngingo z’umubiri , ubwonko nabwo buba bukeneye amazi kugira ngo bukore neza ari nayo mpamvu iyo amazi yabaye make, bwohereza ibimenyetso.

Akanwa kumye

Kamwe mu kamaro k’amazi mu mubiri harimo no gufasha mu ivubura ry’amacandwe yo kudufasha mu kumira ibiryo no kurinda ko mu kanwa habamo umwuma. Iyo haramutse habayeho igabanuka ry’amazi , bituma habaho igabanuka ry’ivuburwa ry’amacandwe ari naho hava kumagaraga mu kanwa.

Guhinduka kw’ibara ry’inkari

Ibara risanzwe ry’inkari ni umuhondo werurutse ariko ibara rishobora guhinduka bitewe n’impamvu zinyuranye. Ibara rishobora kuba ryerurutse cyane (transparente) bitewe n’uko wanyweye amazi menshi cyangwa se ibara ryazo ryijimye biturutse ku biryo wariye birimo ibirungo cyangwa se bigaturuka ku kuba umubiri wawe wabuze amazi. Uko umubiri wawe ukeneye amazi menshi, niko ibara ry’inkari rirushaho kwijima.

Kugira inzara

Hari igihe kimwe na kimwe umubiri wibwira ko ushonje kandi ari uko ufite inyota. Uko kwitiranya ibi byombi bikorwa n’igice cy’ubwonko cyitwa ‘hypothalamus’ gifite imimaro inyuranye harimo no gutandukanya ibyo byiyumviro 2 (sentiments).

Rimwe na rimwe rero hari igihe hypothalamus ibyitiranya, ikohereza ikimenyetso cy’uko umubiri ushonje kandi nyamara wari ukeneye amazi. Niba ufite inyota , nywa amazi , utegereze iminota mike wumve niba bigabanuka mbere yo kwihutira kurya ako kanya.

Kugira isereri

Kugira isereri bishobora guturuka ku mpamvu nyinshi z’ubuzima zoroheje cyangwa zikomeye. Kubura amazi mu mubiri nabyo bishobora gutera isereri kuko umubiri uba wacitse intege kubera kubura amazi.

Kugira amazinda kwa hato na hato

Uturemangingo tw’ubwonko tugirwaho ingaruka no kubura amazi mu mubiri. Icyo gihe nibwo umuntu atangira kwibagirwa kwa hato na hato cyangwa ibibazo byo gutekereza cyane.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo