Ibice by’umubiri utagomba guteraho imibavu (Parfum)

Abantu benshi cyane cyane ab’igitsina gore bakunda kwitera imibavu ihumura (Parfum) kugira ngo bagende bahumura neza ,gusa ni ibintu byo kwitondera kuko hari ahantu bitari byiza gutera iyi mibavu kuko bishobora gutera ingaruka mbi ku mubiri ndetse n’indwara zitandukanye.

Nkuko bitangazwa n’inzobere mu bijyanye n’uruhu Marie-Pierre Hill-Sylvestre, hari ahantu henshi hatemerewe gutera iyi mibavu.

Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ahantu inzobere zitangaza ko atari byiza ko bahatera iyi mibavu nkuko tubikesha urubuga Medisite mu nkuru rwahaye umutwe ugira uti " PARFUM : LES ZONES DU CORPS OÙ IL NE FAUT PAS EN METTRE"

1. Imyanya ndangagitsina

Abahanga mu by’imiti ndetse n’ubumenyamuntu bagira abantu inama ko atari byiza gutera imibavu ihumura mu myanya ndangagitsina kugira ngo bahumure neza kuko habamo ibinyabutabire (Chemicals) bishobora kwangiza iyi myanya y’ibanga. Niba wabikoraga rero ugira ngo uhumure neza,si byiza bihagarike.

2. Ku mubiri w’abana bato

Uruhu rw’umwana muto rwemerera ku buryo bworoshye ibintu bitandukanye kurwinjiramo. Iyo rero uteye iyi mibavu ku ruhu rw’umwana, ishobora kwinjiramo ku buryo bworoshye, ibi rero bishobora gutera indwara zitandukanye ku mwana. Si byiza gutera iyi mibavu ku bana bakiri bato.

3. Ku mubiri w’umugore utwite

Iyo umugore atwite, habaho impinduka nyinshi mu mubiri cyane cyane ibijyanye n’imisemburo,iyi mibavu ihumura rero ishobora kwangiza imikorere myiza y’imisemburo mu mubiri,ibi rero bikaba byatera nko kugira isesemi ndetse n’umutwe ku mugore utwite. Abahanga bagira inama abagore batwite ko batakwitera iyi mibavu ihumura kuko byakwangiza byinshi mu mubiri w’umugore.

4. Mu isura cyane cyane ku bitsike ndetse n’ingohe

Mu isura ndetse no hafi y’amaso cyane cyane ibitsike n’ingohe ni ahantu ho kwitonderwa kuko ibi bice ni ahantu horoshye cyane nkuko byasobanuwe na Dr. Marie-Pierre Hill-Sylvestre umuhanga mu bijyanye n’uruhu. Kwitera rero imibavu ihumura mu isura bishobora kwangiza amaso bikaba byateza indwara zitandukanye.Aha hantu rero ni aho kwitondera.

5. Mu ngingo z’ikiganza aho bita mu bujana (Poignet)

Nkuko bitangazwa n’umuhanga mu by’imibavu bita Alex Lee, ngo si byiza gusiga iyi mibavu mu bujana (Wrist),iyo uyihasize harashyuha ibi bigatuma ibyo mu mubiri bita enzymes bikaba byahindura umpumuro y’umubiri. Si byiza rero gusiga iyi mibavu mu bujana (Wrist).

Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • vincent

    Ariko njyewe mbona umuntu yagumana uko Imna yamuhaye umubiri we

    - 23/01/2020 - 11:05
Tanga Igitekerezo