Ubuzima

Covid-19: Omicron ubwoko bushya by’iyi virusi ’buhangayikishije’

Covid-19: Omicron ubwoko bushya by’iyi virusi ’buhangayikishije’

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ubwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije "buhangayikishije" rinavuga ko ryabuhaye izina rya Omicron.

Bufite amoko menshi bwihinduranyamo, ndetse ibimenyetso by’ibanze bica amarenga ko buteje ibyago biri hejuru byo kongera kwandurwa, nkuko OMS ibivuga.

Ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe ni bwo OMS yamenyeshejwe bwa mbere iby’ubu bwoko mu makuru avuye muri Afurika y’epfo, bukaba bwanatahuwe muri Botswana, mu Bubiligi, muri Hong Kong no muri Israel.

Ibihugu bimwe ubu byamaze gufata icyemezo cyo guhagarika cyangwa kugabanya ingendo z’indege ziva mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.

Abagenzi bavuye muri Afurika y’epfo, Namibia, Zimbabwe, Botswana, Lesotho na Eswatini ntibazashobora kwinjira mu Bwongereza keretse ari Abongereza cyangwa Abanya-Ireland, cyangwa se abafite uruhushya rwo kuba (gutura) mu Bwongereza.

Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko indege ziva muri Afurika y’epfo, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Lesotho, Eswatini, Mozambique na Malawi zitazemererwa kwinjira muri Amerika, bihuye n’ingamba mbere zari zarafashwe n’Amerika kuri ibyo bihugu. Ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa mbere.

Ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) hamwe n’Ubusuwisi, na byo byabaye bihagaritse ingendo zerekeza cyangwa ziva muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.

Ni ibintu bisanzwe ko virusi yihinduranya uko igihe kigenda gishira. Ubwoko bushya bwa virusi buba ubwoko buhangayikishije iyo ubwo bwoko yihinduranyijemo bushobora kugira ingaruka ku buryo yanduramo, ubukana cyangwa uko inkingo zihangana n’iyo virusi.

’Inkuru mbi - ariko si imperuka’

Ku wa gatanu, OMS yavuze ko abamaze kwandura ubu bwoko bushya, mbere bwari bwiswe B.1.1.529, bigaragara ko barimo kwiyongera mu ntara hafi ya zose z’Afurika y’epfo.

Mu itangazo, OMS yagize iti: "Ubu bwoko bushya bwihinduranyamo amoko menshi, amwe muri yo arahangayikishije".

Yavuze ko "ubwandu bwa mbere bwemejwe bwa B.1.1.529 bwari ubwo mu bipimo byafashwe ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa cumi na kumwe".

OMS yavuze ko bizafata ibyumweru bicye ngo isobanukirwe ingaruka y’uyu bwoko bushya, mu gihe abahanga muri siyansi barimo kwiga ikigero yanduraho.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu buvuzi mu Bwongereza yaburiye ko inkingo "urebye ni nkaho" zizahangana gacye n’ubu bwoko bushya bwa Covid yihinduranyije.

Ariko Profeseri James Naismith, wigisha imiterere y’ibinyabuzima (structural biology) kuri Kaminuza ya Oxford, yagize ati: "Ni inkuru mbi ariko si imperuka".

Yavuze ko amoko ubu bwoko bushya bwihinduranyamo aca amarenga ko bwandura mu buryo bwihuse kurushaho - ariko ko ikigero bwanduraho kitaramenyekana, ndetse ko kimenyekana hagendewe ku buryo ayo moko akorana.

Hafi 24% by’abaturage b’Afurika y’epfo ni bo bakingiwe Covid byuzuye. Ibi bishobora kongera ikwirakwira ryihuse ry’ubu bwoko bushya muri Afurika y’epfo, nkuko Dr Mike Tildesley, wo mu itsinda ’Scientific Pandemic Influenza Modelling’ (Spi-M), yabibwiye BBC ku wa gatanu.

BBC

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)