Covid-19:Abantu 6 basanzwemo Omicron
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu Rwanda habonetse abantu batandatu banduye ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron, bakaba ari "abagenzi ndetse n’abahuye nabo".
Itangazo ry’iyi minisiteri rivuga ko "iyi virusi ... ya Omicron izwiho gukwirakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse, bityo ingamba nshya zashyizweho n’inama y’abaminisitiri zigamije gukumira ko ubu bwoko bukwira mu baturarwanda benshi".
Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa cumi na kumwe ni bwo ubu bwoko bushya bwa Covid bwamenyeshejwe bwa mbere ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), mu makuru yavuye muri Afurika y’epfo.
Kuva ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa cumi na kumwe, kompanyi y’u Rwanda yo gutwara abagenzi mu ndege, RwandAir, yahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva mu bihugu bya Zimbabwe n’Afurika y’epfo.
Minisiteri y’Ubuzima iributsa abaturarwanda bose bafite kuva ku myaka 12 ko ari ngombwa kwikingiza iyi virusi mu buryo bwuzuye no gufata doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 ku muntu wese ubarizwa mu cyiciro cy’abayigenewe.
Ni ukuvuga abafite imyaka 18 kuzamura kandi bamaze nibura amezi atandatu bakingiwe byuzuye, cyane cyane abakuze bafite imyaka 50 kuzamura cyangwa abafite indwara zidakira.
Ku wa Kabiri, ni bwo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatanze umuburo ko COVID-19 nshya yihinduranyije ya Omicron irimo gukwirakwira vuba cyane kurusha ubundibwoko bwose bwagiye butahurwa mu bantu, ndetse ngo ni nay o ya mbere ikomeje kwigaragaza mu bihugu byinshi byo ku Isi.
Mu ngamba nshya zo kwirinda Covid zafashwe n’inama y’abaminisitiri zatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu gatatu, harimo ko usibye gupimwa Covid bakigera mu gihugu, abagenzi bazajya bapimwa no ku munsi wa gatatu n’uwa karindwi, bakanishyira mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zagenwe.
Ibitaramo by’umuziki no kubyina byabaye bihagaritswe, nkuko itangazo ry’ibyo byemezo ribivuga.
Ingendo zirabujijwe mu gihugu guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, kandi ibikorwa byemerewe gukora bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.
OMS yaburiye ko Omicron irimo gukwirakwira ku isi ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere, ikaba imaze kwemezwa ko yageze mu bihugu 77.
TANGA IGITEKEREZO