Coronavirus - Ethiopia: Umusaza w’’imyaka irenga 100’ yayikize

Umwe mu baganga bavuye umusaza wo muri Ethiopia bivugwa ko afite imyaka igera ku 100 y’amavuko wakize coronavirus, yabwiye BBC ko "bitangaje".

Umuryango wa Aba Tilahun Woldemichael uvuga ko afite imyaka 114 y’amavuko ibintu byamugira umugabo wa mbere ku isi ufite imyaka myinshi cyane ariko nta cyemezo cy’amavuko gihari cyemeza iyo myaka ye.

Abantu bafite hejuru y’imyaka 80 y’amavuko bavugwaho kuba bari mu bazahazwa cyane na coronavirus iyo baramutse bayanduye.

Uwo musaza ni uwihayimana wo mu idini rya orthodoxe ryo muri Ethiopia. Ubu ari kwitabwaho iwe mu rugo n’umwuzukuru we w’umuhungu, Binyam Lulseged Tilahun w’imyaka 24.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ati "Ubwo nari mu bitaro, nasengaga Imana nsaba ngo inkize. Narariraga kandi nsengera igihugu cyose ngo cyongera kugira ubuzima".

Aba Tilahun yari yasanganywe iyo virusi ubwo hapimwaga bitunguranye abatuye agace atuyemo ko mu murwa mukuru Addis-Abeba, ashyirwa mu bitaro mbere yuko agaragaza ibimenyetso, nkuko Dr Hiluf Abate yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC.

Uwo muganga yongeyeho ko ibi byatumye itsinda ry’abaganga rifatirana iyo ndwara itarakara mu mubiri we ndetse ribona n’uburyo bwo kumukurikiranira hafi.

Umwuzukuru wa Aba Tilahun, ugaragara muri iyi foto yafashwe mu myaka myinshi ishize ari kumwe na sekuru, ubu ni we uri kumwitaho mu rugo

Mu minsi ine ashyizwe mu cyumba cy’indembe cyo mu bitaro bya Yeka Kotebe biri i Addis-Abeba, Aba Tilahun yarushijeho kuremba ubwo iyo virusi yari itangiye kuganza ubuzima bwe nuko ashyirwa mu buryo bumwongerera umwuka wo guhumeka wa oxygène, nkuko Dr Hiluf abivuga.

Yamaze iminsi 14 yose hamwe mu bitaro, avurwa mu gihe cy’icyumweru kirenga ahabwa umwuka wa oxygène.

Yanahawe imiti yica udukoko (anti-biotics) ndetse n’umuti urwanya kubabuka (inflammation) wa dexamethasone uherutse gutangazwa nk’intambwe ikomeye itewe mu kuvura abarwayi ba Covid-19 barembye.

Kugeza ubu muri Ethiopia hamaze kwemezwa abantu 5,425 banduye coronavirus, muri bo 89 imaze kubica naho 1,688 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo