Congo:Ebola imaze guhitana abagera kuri 11

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018, Minisiteri y’Ubuzima yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko abagera kuri 11 aribo bamaze guhitanwa na Ebola nyuma y’uko yongeye kugaragara muri iki gihugu.

Umuntu wa 11 yaguye muri ivu y’Amajyepfo. Abandi 10 baguye mu gace ka Beni. Niwo mubare wari umaze kwemezwa ko wahitanywe na Ebola muri Kanama uyu mwaka.

Icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , nyuma y’iminsi mike guverinoma y’icyo gihugu itangaje ko iyo ndwara itakirangwa ku butaka bwacyo.

Tariki 24 Nyakanga nibwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yatangaje ko nta Ebola ikirangwa muri icyo gihugu nyuma y’ibyumweru icumi yibasiye agace ka Mbandaka kari mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu.

Icyo gihe yari imaze guhitana abantu 33. Ubutabazi bwihuse bwatanzwe n’Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS). Iyi ni inshuro ya cumi Ebola yibasira RDC kuva mu 1976.

Mu ntangiriro za Kanama , Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), yatangaje ko yiteguye bihagije nyuma y’uko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihugu gihana imbibi n’u Rwanda. Guhera ku itariki 5 Kanama 2018 nibwo abantu binjiye mu Rwanda batangiye gupimwa Ebola.

Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisante yasabye abanyarwanda kwita ku isuku bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Ebola, gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.

Ni ku Nshuro ya 10 muri Congo hagaragaye Ebola kuva yakwanduka muri 1976.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo