Akamaro ko gupfumbatana

Nubwo abantu benshi babikora kenshi batabizi, gupfumbatana kimwe no guhoberana cyane ni ingenzi cyane ku buzima, kuko byongerera cg bikarinda umubiri ibi bikurikira;

  • Bigabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima
  • Byongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka, bikagabanya kwibagirwa.
  • Byongera imibanire myiza n’ubwumvikane hagati y’abakundana
  • Bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije
  • Bigabanya stress no kwigunga ku buryo bugaragara. Igihe wumva uri wenyine guhobera umuntu mubyumva kimwe bigufasha kumva uruhutse, umerewe neza.
  • Buriya guhoberana cyane, kimwe no gupfumbatana bituma ubwonko busohora umusemburo witwa oxytocin (soma; ogisitosine), uyu musemburo utuma umubiri umererwa neza ndetse ugatuma wiyumvamo abantu
  • Kubera umusemburo twavuze ubwonko busohora, guhoberana cyane kimwe no gupfumbatana bigabanya ububabare. Ubutaha niwumva uri kubabara ahantu runaka uzahobere uwo wiyumvamo hejuru y’amasegonda 6 uzumva impinduka mu bubabare bwawe.

Source:UmutiHealth.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo