Akamaro k’amavuta meza akomoka ku mafi utari uzi

Ni kenshi wagiye wumva ko amafi ari meza cyane kuyarya, bamwe bati atuma ubwonko bukora neza ngo ukagira ubwenge bwinshi,abandi bati atuma umutima ukora neza ndetse n’ibindi bitandukanye, Ibi abantu bavuga rero najye simpabanya nabo kuko ni byo ndetse n’abashakashatsi batandukanye barabigaragaje.

Amafi rero agira amavuta bita “ Fish oil” aya mavuta akaba akungahaye ku bwoko bw’ibinure byiza bita “omega-3 fatty acids” bikaba bigirira umubiri akamaro kenshi.

Muri iyi nkuru , Tugiye kureba akamaro k’aya mavuta akomoka ku mafi nk’uku byagaragajwe n’abahanga mu by’imirire.

Akamaro ka Fish oil mu mubiri wacu

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa healthline mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Benefits of Taking Fish Oil” dore akamaro k’aya mavuta akomoka ku mafi mu mubiri wawe:

1. Afasha umutima gukora neza ndetse no kutarwaragurika:

Indwara zifata umutima ziri guhitana benshi muri iki gihe hirya no hino ku isi,Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abantu bakunda kurya amafi baba bafite ibyago bikeya byo kurwara umutima ugereranyije n’abatarya amafi.

• Yongera igipimo cy’urugimbu rwiza (good Cholesterol) mu mubiri bityo bigafasha amaraso gutembera neza mu mubiri.

• Afasha abantu barwaye umuvuduko w’amaraso uri hejuru, kujya ku bipimo biringaniye.

• Ku bantu barwaye umutima, aya mavuta atuma umutima udatera nabi (arrhythmia), Ibi bikarinda gukora nabi k’umutima.

2. Afasha ubwonko gukora neza ndetse no kwirinda indwara (Mental Disorders):

Ubwonko bwacu bukozwe n’ibinure 60%, ibyinshi muri ibi binure ni bya bindi bituruka kuri aya mavuta y’amafi byitwa “omega-3 fatty acids” ku buryo hari n’ubshakashatsi bwagaraje ko abantu bagira ibibazo byo mu bwonko baba bafite igipimo cy’ibi binure kiri hasi. Aya mavuta rero ni meza ku mikorere myiza y’ubwonko ndetse no kurinda ubwonko kurwaragurika,aha ni ho bahera bavuka ko umuntu ukunda kurya amafi agira ubwenge butyaye.

3. Afasha mu kugabanya ibiro cyangwa kunanuka:

Umubyibuho ukaije (Obesity) ni kimwe mu bihangayikishije isi muri iki gihe,kubyibuha kandi ni intandaro y’izindi ndwara zitandukanye zica abantu benshi. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko aya mavuta yo mu mafi,iyo uyafatanya no gukora imyitozo ngororamubiri bituma utakaza ibiro.Niba rero ushaka gutakaza ibiro, jya wikoreshereza aya mavuta akomoka ku mafi.

4. Agabanya ibinure ku mwijima:

Umwijima ni inyama yo mu nda ibika ibinure byinshi bikaba byawutera gukora nabi, aya mavuta rero aboneka mu mafi abuza ibinure kwibika mu mwijima bityo bikarinda umwijima wawe kuba wakwangizwa n’ibinure byinshi.

5.Ni meza ku magufa ndetse no guhangana na za Rubagimpande

Uko umuntu agenda asatira izabukuru amagufa agenda atakaza imyunyungugu itandukanye y’ingenzi, bigatuma amagufa ashobora kuvunika ku buryo bworoshye,ariho bishobora no gutera indwara yo koroha kw’amagufa (Osteoporosis) ndetse no kwangirika mu ngingo (Osteoarthritis).Ubushakashatsi bwagaragaje ko, bya binure biboneka muri aya mavuta aturuka mu mafi, bifasha amagufa gukomera ndetse bikarinda na za Rubagimpande.

Uburyo aya mavuta wayabona bikoroheye

Amafi yose ntabwo ariko akungahaye kuri aya mavuta meza, amafi yo mu Nyanja ndende (Deep sea Fish) niyo akunze kugira aya mavuta. Abahanga rero bakura aya mavuta muri aya mafi bagakoramo inyunganiramirire ariko zikoze muri aya mavuta y’amafi. Izizwi cyane ni izo bita “Deep Sea Fish oil Cpsules”izi rero ni inyunganiramirire nziza cyane zikoreshwa henshi ku isi, zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration),hano iwacu mu Rwanda naho zarahageze. Zikungahaye cyane kuri ya mavuta aturuka ku mafi kandi zikora ibyo twavuze haruguru. Nta ngaruka zigira ku muntu wayikoresheje.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649/ 0788698813 ku bindi bisobanuro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo