Akamaro gakomeye k’icyayi cya Intestine cleansing tea - VIDEO

Muri iki gihe abantu benshi bakunze kugira ikibazo cy’igogorwa ry’ibiryo ritagenda neza, Ugasanga umuntu kurya byamunaniye,ukumva arakubwiye ngo ashobora kumara iminsi itanu atajya ku musarane.

Ushobora kwibaza ngo imyanda ituruka mu igogorwa ry’ibiryo ijyahe? Undi akaba yakubwira ngo ahora yumva agugaye mu nda nyamara ibi ni bimwe mu bimenyetso by’urwungano ngogozi ruba rudakora neza.

Muri iyi nkuru tugiye kureba uko watandukana n’ikibazo cy’impatwe (Constipation) ndetse no kugugara mu nda ukoresheje ibikomoka ku bimera.

Igisubizo niba ushaka gutandukana n’ibi bibazo y’igogora ry’ibiryo

Waba warigeze kumva icyayi gifasha gusukura umubiri cyane cyane icyayi gisukura urwungano ngogozi (Guhera mu gifu kugeza mu mara).Icyo cyayi cyiza gikoze mu bimera cyitwa “INTESTINE CLEANSING TEA”. Iki rero ni cyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru ku buryo burambuye.

Icyi cyayi kigizwe n’ibi bikurikira:

• Spirulina Platensis Extract
• Cassia seed
• Fructus Crataegi
• Semen Coicis, na
• Green Tea.

Iyo wumvise aya mazina ntiwamenya ibyo aribyo,ariko ibi ni ubwoko bw’ibimera butandukanye mu mazina bita (Scientific names),gusa dusangamo bimwe bita Green tea cyangwa se Thé vert icyayi abatari bake bakunda cyane kubera akamaro kigirira umubiri.

Buri kimwe mu bigize iki cyayi gifite icyo kimarira umubiri,reka turebe akamaro k’iki cyayi mu mubiri w’umuntu:

• Umumaro w’ibanze w’iki cyayi ni ugusohora imyanda mu mubiri w’umuntu (Detoxification),bitewe n’imirimo myinshi ikorerwa mu mubiri wacu,ni nako imyanda nayo iba myinshi mu mubiri w’umuntu,akenshi iyo imyanda ibaye myinshi mu mubiri nibyo bitera umuntu kurwaragurika,ugasanga umuntu arwaye umutwe,kunanirwa cyane,kubyimba munda,n’ibindi. Icyi cyayi rero gisohora imyanda mu mubiri.

• Iyo ukoresha iki cyayi,utandukana burundu n’ikibazo cy’Impatwe (constipation).

• Iyo ukoresha icyi cyayi ntabwo ugira ibibazo by’igogora (poor digestion),nko kugugara munda,kugira imyuka mu mara, kubura appétit, isesemi n’ibindi.

• Hari ibiheri biza cyane cyane mu maso bitewe n’uko umubiri wawe ubitse imyanda myinshi,iyo ukoresha icyi cyayi rero,ugira uruhu n’isura nziza.

• Kubera icyi cyayi cyoza mu mara ndetse no mu nzira y’igogora hose,bituma utarwara cyane indwara zituruka kuri mikorobi (Microbes).

• Icyi cyayi kikurinda kwangirika kw’amara (Infection des intestins)

• Icyi cyayi gisukura umwijima,impyiko,n’izindi nyama zo munda.

Nta bindi (Produit chimiques) bivangwamo mu ikorwa ry’iki cyayi,ari naho kibera umwimerere.Ikindi kandi ntibisaba gushyiramo isukari cyangwa ibindi bintu.

Iki cyayi gikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,kandi gikozwe mu bimera,gifite ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n’ibigo bikomeye ku isi,twavugamo nka FDA (Food and Drug Administration) n’ibindi.Nta mpungenge rero kuko nta ngaruka kigira ku buzima bw’uwagikoresheje.

Uramutse ugikeneye ndetse no kumenya ibindi byisumbuyeho,wagana ivuriro HORAHO LIFE aho rikorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa RUBANGURA,muri etaji ya 3,umuryango 302 na 301 ndetse wanabahamagara kuri Telefoni 0788698813/0785031649.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo