Abatemerewe kunywa umuti wa ’Aspirine’

Asipirine , ni umuti ugabanya ububabare,umuriro ndetse no kubyimba. Asipirine ni imwe mu miti ikoreshwa cyane ku isi aho izigera kuri toni ibihumbi 40000 z’uyu muti zikoreshwa n’abatuye isi.

Asipirine iva mu ki ?

Asipirine ikomoka kuri acide(acide salicylique) ikaba iva mu bimera nka « reine de pres cg le saule ».Acide salicylique ari nayo asipirine ikomokaho yavomwe bwa mbere mu mwaka 1763 n’inzobere Edward stone muri kaminuza ya oxford,nyuma nibwo felix Hoffmann umunyabutabire wo mu ruganda rwa bayer yakoraga asipirine bwa mbere ayikuye kuri iyi acide mu 1899.

Asipirine ni imwe mu miti ikoreshwa cyane ku isi aho izigera kuri toni ibihumbi 40000 z’uyu muti zikoreshwa n’abatuye isi.Ni umwe mu miti ibarizwa ku rutonde rw’imiti y’ibanze ishyirwa ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS (LISTE DES MEDICAMENTS ESSENTIELS) .Kuri ubu asipirine ikoreshwa ntabwo iva muri ibi bimera ahubwo ubu ikorerwa muri za raboratwari.

Asipirine iboneka isa ite ?

Asipirine iboneka ahanini ari ikinini cya miligarama 1000,500,300,100 ndetse na 75,ubu bwoko bw’ibinini umurwayi abumirisha amazi cg hakaba n’ubundi bwoko umurwayi akoresha abanje kubushongesha mu mazi(effervescent tablets).Nkuko usanga ahanini imiti ifite amazina abiri asipirine nanone izwi ku isina rya acetylsalicylic acid(ASA);Umuti ugabanya umuriro batera mu rushinge cg uboneka nka puderi uzwi ku izina rya aspegic(soma:a-si-pe-gi-ke) nawo ukomoka kuri asipirine.

Asipirine ifatwa ite?

Mu kugabanya kubyimba,umuriro n’ububabare umuntu mukuru yemerewe kutarenza amagara 3(3gr) ku munsi ni ukuvuga nibura igarama 1(1gr)buri masaha 8 uko ashize akayifatana n’ibiryo ndetse akayifatisha amazi,ku bana ifatwa hagendewe ku biro kandi umwana agomba kuba ari hejuru y’imyaka 2,miligarama 50 ku kiro 1 ku munsi(urugero:umwana ufite ibiro 10 ntabwo agoma kurenza miligarama 500 ku munsi).

Iyo Asipirine ikoreshejwe mu kwirinda indwara z’umutima cyangwa izindi harimo na kanseri,hifashishwa ingano nke ishoboka y’umuti ubarizwa hagati ya miligarama 75 na 300 ku munsi.

Ni iki gituma Asipirine ifatwa nk’umuti utangaje ?

Asipirine ni umuti w’igitangaza kubera uburyo ushobora kugira akamaro mu buryo butandukanye ariko nanone utakoreshwa neza ugateza ibindi bibazo.

1.Asipirine irinda umubiri indwara y’umutima

Asipirine izitira uturemangingo tw’amaraso dutuma avura ,bityo amaraso akarekurana agatembera neza mu miyoboro yayo.Nanone ubushobozi bwa asipirine bwo kurinda kubyimbirwa bituma imiyoboro yemerera neza itembera ry’amaraso.Kimwe mu bitera indwara z’umutima ni itembera nabi ry’amaraso kuko ahanini usanga ibice bimwe na bimwe ndetse n’umutima ubwawo bibura umwuka(oxygen) ndetse n’izindi ntungamubiri bikeneye bitwarwa n’amaraso .

2.Asipirine nanone ikoreshwa ku bagore batwite

Asipirine ituma amaraso atembera neza hagati y’umubyeyi n’umwana atwite,nanone iyo itanzwe ku bagore batwite bigeze kugaragaraho kubyara abana bafite ibiro bike bituma umwana abasha kwiyongera ibiro akazavuka ashyitse,nanone irafasha ku bagore bagiye bahura no gukuramo inda bya hato na hato ariko aha hose asipirine igomba gukoreshwa mu gihe byemejwe na muganga ubizobereyemo.

3.Asipirine igira uruhare runini mu kwirinda kanseri

Cyane cyane kanseri zifata amara,umuhogo ,prostate n’izindi

4. Asipirine nonone ishobora gukoreshwa mu kubika ibintu ikabirinda kumagara cyangwa kubora

Urugero ni nk’indabo ziri mu mazi yashyizwemo asipirine ntabwo ziraba.asipirine ihindura amazi acide bityo bigatuma nta microbe ishobora kubaho igihe iyajemo

5 Asipirine ifite ubushobozi bwo gukuraho amasununu

kubera uburyo igabanya kubyimba kw’ahantu akenshi yifashwa mu miti imwe n’imwe basiga ku ruhu

6.Asipirine ikoreshwa mu miti myinshi isigwa ku ruhu

Asipirine irinda uburyaryate bw’ahantu ndetse ituma n’uruhu rworohera biryo indi miti biri kumwe ikinjira mu ruhu neza kandi byoroshye (effet keratolytiques)

7.Asipirine irafasha cyane ku ndwara ya alzheimer

Iyi ni indwara ifata ubwonko ,umuntu akagenda atakaza ubushobozi bwo gutekereza gake gake

8.Asipirine igabanya umuriro ,ububabare no kubyimbirwa

Hashize imyaka 70 havumbuwe ubushobozi bwa asipirine mu kugabanya umuriro nanone mu 1971 abahanga nka vane na pipr bahawe igihembo kitiriwe nobel kubera kugaragaza uburyo asipirine igabanya umuriro,ikabyimbura ikagabanya n’ububabare.

9. Asipirine ikoreshwa ku bantu bashyizeho sima (platre)

Ni byiza kuyikoresha mu rwego rwo gutuma amaraso atembera neza muri urwo rugingo

Ni bande batemerewe gukoresha asipirine ?

 Asipirine nanone ni umuti uteza ibibazo byo kuva amaraso ntahagarare,gutera ibisebe mu gifu cg mu mara,ntabwo igomba gukoreshwa n’abantu bavukanye indwara y’iva ry’amaraso ritihagarika(hemophilie) ndetse n’abantu bigeze kurwara ibisebe mu gifu cg ahandi mu rwungano ngogozi.

 Buri mwaka hagaragara ingaruka zijyanye no gufata uyu muti nabi ku isi hose,Asipirine ifashe ku ngano ndende ishobora gutera injereri mu matwi.

 Umuntu wese wabazwe cg ufite igikomere niyo haba ari hato ntiyemerewe gukoresha asipirine ndetse hagomba gukorwa ubwitonzi kuko hari ni imiti iba ivanzemo asipirine.Ibi ni mu rwego rwo kwirinda kuva kw’amaraso kudakama(hemorragie).

Asipirine itera ingaruka zo kuva amaraso bidakama niyo mpamvu usanga cyane cyane ku bubabare no kugabanya umuriro,hakoreshwa cyane paracetamol mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka zaba.

 Uyu muti ubujijwe nanone ku gitsina gore bari mu mihango.

 Asipirine igomba gukoreshwa n’ubwitonzi bwinshi ku bana kuko igihe habayeho ko umwana afata ingano nyinshi ni uburozi ku bwonko(syndrome de Reye).

 Ku bagore batwite asipirine ntiyemewe mu gihembwe cya nyuma ni ukuvuga guhera ku mezi 6 kuzamura kuko ibi bishobora gutuma umwana avukana ibibazo by’impyiko,umutima n’ibihaha.

Bakunzi bacu ,dukoreshe imiti neza,dusome dusiganuze muganga.

Phn N.Marcelo Baudouin

E-mail :[email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo