Abakobwa/abagore bahorana ubwoba bwo gukora imibonano baba barwaye iyi ndwara ?

"Umubiri wanjye ntunyemerera gukora imibonano mpuzabitsina, n’iyo nyikoze bimera nkaho ari umuntu uri kunjomba icyuma" - Uyu ni umwe mu bayirwaye.

Undi ati: "[iyi ndwara] yansenyeye urugo, yatumye ntagira ubushake bwo kubyara".

Dr Leila Frodsham umuganga w’indwara z’abagore avuga ko ’vaginismus’ ari indwara igirwa ibanga n’abayifite ariko ikangiza ubuzima bw’abayirwaye.

Agira ati "Ni ibintu bisanzwe ku mukobwa kugira ubwoba agiye gukora imibonano ya mbere, ariko urwaye ’vaginismus’ we buriya bwoba arabuhorana mu kubaho kwe kose".

Uyu muganga avuga ko iyi ndwara ari ’ugukomera umuntu atashatse kw’igice kigize igitsina cy’umugore igihe cyose hari ikigerageje kwinjiramo’.

Dr Frodsham avuga ko abagore cyangwa abakobwa bafite ubu burwayi igihe cy’imibonano bumva ari ’nk’icumu mu rindi’, ari nko kubajomba inshinge cyangwa kubakubaho icyuma.

Abantu benshi ngo ntabwo bazi ubu burwayi, mu 2017 ubushakashatsi mu Bwongereza bwerekanye ko umugore umwe ku 10 ababara cyane mu gihe cy’imibonano.

Hannah Van de Peer arayirwaye. Yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko yabanje kuyitiranya n’ibyo yabwiwe akiri umwana ko gutakaza ubusugi ari nko ’gushyirwa igiti mu gitsina bakagihindukiza’ ko bibaza cyane.

Kugeza ubwo na nyuma yakomeje kubabara akabiganiriza abandi agasanga hari abandi benshi bafite ikibazo nk’icye.

Dr Frodsham ati "Imibonano mpuzabitsina ni ibintu by’urusobe, ntabwo ari ibintu by’umubiri gusa. Iyi ndwara ishobora kuva ku byo umukobwa yigishijwe akiri umwana ku mibonano bikamugumamo".

Bamwe bumva ari nko gukuba icyuma ku kindi

Amina yakuriye mu burere bwa kisilamu, agera igihe cyo gushaka atarakora imibonano, avuga ko umugabo we bari inshuti yumvaga nta kibazo, ariko mu ijoro ry’ugushyingirwa agira ubwoba budasanzwe.

Ati: "Nagize ubwoba bwinshi nkumva sindi bubashe no gufungura amaguru. Birakomeye no kubivuga kuko abantu benshi batabyumva, hari abagirango ni ugukabya cyangwa ni ukubyikoresha".

Ni indwara ikira ?

"Yego ni indwara ikira, mbwira abayirwaye gukora ’massage’ ku gitsina cyabo bakoresheje urutoki rw’igikumwe, gukora ’massage’ gusa ntibinjire imbere." - Dr Frodsham.

Avuga ko ibi bituma igitsina kigera aho kikamenyera umubiri ukarekura ukoroha ukitegura imibonano mpuzabitsina.

Umugore uyirwaye avuga ko amaze imyaka itanu ashyingiwe, ariko ubu ari bwo ari koroherwa kuko yabonye ubufasha bw’abaganga, bagiye bamutoza uko yivura.

Hannah nawe yegereye abaganga, avuga ko ubu ari koroherwa ndetse yatangiye gukora imibonano mpuzabitsina n’ubwo ngo bikigoye cyane gukora imibonano yinjira imbere mu gitsina cye.

Mu kwivura no kwimenyereza hakoreshwa uburyo bunyuranye, harimo n’udukoresho dutoya twifashishwa (sex toys) ku rwego rw’abarwaye ’vaginismus’ bakagenda bamenyera.

Abarwaye iyi ndwara benshi babigira ibanga kandi ntibashake ubufasha, bakabana n’ububabare bushobora gutera uburwayi bwo mu mutwe no gucura imbyaro mbere y’igihe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo