Tom Rwagasana arashinja ADEPR kumwandagaza no kumutesha agaciro mu ruhame

Nyuma y’icyumweru kimwe abahoze ari abayobozi na ADEPR bambuwe ubupasiteri, Tom Rwagasana wari umuyobozi wungirije na we uri mu babwambuwe yasabye itorero rya ADEPR kwivuguruza kuko ngo icyemezo ryafashe akibona nk’uburyo bwo kumutesha agaciro no kumwandagaza mu ruhame.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiye itorero rya ADEPR kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017. Iyi baruwa yasubizaga iyo ADEPR yanditse tariki 5 Ukwakira 2017, ijya hanze tariki 6 Ukwakira . Ni ibaruwa yamburaga inshingano z’ubupasiteri Sibomana Jean wari umuyobozi wa ADEPR, Rwagasana Tom wari umwungirije , Sebagabo Leonard, Niyitanga Salton, Sindayigaya Theophile na Gasana Valens. Uko ari 6 bose bahuriye mu kirego cy’icungwa nabi ry’umutungo w’inyubako ya Dove Hotel y’itorero rya ADEPR.

Mu ibaruwa Tom Rwagasana yandikiye umuyobozi wa ADEPR akaba n’umuvugizi wayo , Rev Ephrem Karuranga yamusabye ko bakwiriye kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kubambura ubupasiteri. Ingingo ya mbere yashingiyeho ni uko ngo bidakwiye ko bamburwa Ubupasiteri kuko ari umuhamagaro w’Imana.

Tom Rwagasana yakomeje atanga izindi ngingo 3 ashingiraho zirimo ko raporo bashingiyeho bamuhagarika we atayizi atazi ibiyikubiyemo. Yongeyeho ko ibiyirimo bihabanye n’izindi raporo zakozwe ndetse zikanemezwa n’inzego za ADEPR zibifite mu nshingano.

Mu ibaruwa ye, Tom yagize ati " Mwene data, izindi mpamvu nshingiraho harimo kuba icyemezo cyarashingiye kuri raporo y’ubugenzuzi (External Forensic Audit Report) ntamenyeshejwe, ntakorewe, ntagizemo uruhare urwo arirwo rwose cyangwa ngo mugire icyo muyimbazaho mbahe ibisobanuro.

Kuba kandi iyo raporo yashingiweho mwahisemo kutangaragariza no ngire icyo nyivugaho niba inabahao koko, ibikubiyemo byaba bihabanye n’izindi raporo z’ubugenzuzi zakozwe zikanemezwa n’inzego za ADEPR zibifite mu nshingano. Izo raporo mukaba muzifite cyane cyane namwe muri mubazisuzumye mukanazemeza ndetse by’umwihariko mukaba muzifite mu biro byanyu.

Kuba nanone nsanga icyo cyemezo ubwacyo kinyuranye n’amategeko y’igihugu muri rusange n’ay’itorero ADEPR by’umwihariko, cyane cyane ku bijyanye n’igihe icyemezo nk’iki cyakabaye gifatwa, ububasha bwo kugifata, inzira binyuzwamo kugira ngo gifatwe ndetse no gusuzuma ibikwiye gushingirwaho mu gihe icyo cyemezo cyaba kiri mu nyungu zanyu ndetse n’izi’itorero muri rusange.”

Tom Rwagasana yasoje ashimira ubuyobozi bwa ADEPR uburyo buri busuzumane ubushishozi ibyo yabandikiye kandi ngo bakaba bagomba kwisubiraho mu gihe gito gishoboka kuko icyemezo nkicyabafatiwe yagifashe nk’uburyo bwo kumutesha agaciro no kumwandagaza mu ruhame.

Ibaruwa yandikiwe Tom Rwagasana yamburwa inshingano z’ubupasiteri

Ibaruwa Tom Rwagasana yanditse asubiza ADEPR

Inkuru bijyanye:

Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana bambuwe Ubupasiteri muri ADEPR

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo