Rabagirana irasaba amadini n’amatorero kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango Rabagirana Ministries urasaba amadini n’amatorero yo mu Rwanda kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare mu komora ibikomere no gufasha abo yagizeho ingaruka.

Umuryango wa gikristu Rabagirana Ministries ukora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge urahamagarira abanyamadini n’amatorero kugira umusanzu n’uruhare bifatika mu bikorwa byo kwibuka ndetse no komora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside.

Byagarutsweho mu kiganiro uyu muryango wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2018, kigamije kugaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu kwibuka no komora ibikomere abarokotse Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yagize ati " Haracyarimo ibintu abantu bakwiriye kuvugurura nko kuzamura ibikorwa by’isanamitima biracyari bike, cyane cyane mu gihe cy’icyunamo, turacyabona amatorero amwe abura icyo gukora.

Bimwe na bimwe twashishikariza abakirisitu kujya mu biganiro mu bikorwa byo kwibuka, byo gushyingura. Usanga bahora mu nsengero bakayoberwa uko bifata, wenda bakagabanya ibyo kuririmba no gucuranga ariko ubutumwa butangwa n’ibikorwa bikorwamo biracyari hasi cyane."

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera

Yakomeje avuga ko bifuje kugaragaza icyo amatorero asabwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 birimo kwigenzura bakareba ikibazo cyatumye abantu benshi bishora muri Jenoside kandi abanyarwanda barengaga 80% bari bafite amadini babarizwamo bakagikosora, gushyishikariza abakirisitu gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, komora ibikomere abakomerekejwe na Jenoside n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo mu muryango GBUR, uhuza imiryango y’abanyeshuri mu ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya muri za Kaminuza, Bigeyo Esdras, yavuze ko nubwo abanyeshuri benshi bigamo ari abavutse nyuma ya Jenoside, bari mu cyiciro cy’abagerwaho n’ingaruka zayo cyane kubera kubura ababaha amakuru ku mateka ya Jenoside n’abayabahaye bakabaha atuzuye.

Buri wa 7 Mata, u Rwanda rutangira igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti “Twibuke twiyubaka.”

Rabagirana Minisitiries isanzwe ikora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge birimo nk’icyo yatangije mu Karere ka Kicukiro cyo guhura bakanzura ibyo abakirisitu bazakora muri iki gihe cyo kwibuka birimo gusura inzibutso, kwigisha urubyiruko, kuremera abacitse ku icumu, gutanga ibiganiro n’ibindi kandi ko bifuza ko n’ayandi matorero yagiramo uruhare, akaziba icyo cyuho.

Pasiteri Joseph Nyamutera

Murekatete Jolie, umuhazabikorwa w’umuryango Rabagirana Minisitries

Bigeyo Esdras, Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo mu muryango GBUR, uhuza imiryango y’abanyeshuri mu ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya muri za Kaminuza

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo