Patient Bizimana yerekeje mu Bubiligi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2017 nibwo Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yerekeje mu Bubiligi aho agiye gukorera ibitaramo ndetse akazakorera n’ibindi binyuranye mu bindi bihugu by’i Burayi.

Patient Bizimana uheruka gushyira hanze album ya 3 yise ’Ibihe’, yamenyakanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo nka ’Menye neza’, ’Ubwo buntu’, ’Amagambo yanjye’, n’izindi. Igitaramo cya mbere Patient yatumiwemo azagikora tariki 7 Ukwakira 2017. Ni igitaramo cyiswe Eglise Assemblée des Rachetés azafatanya n’abahanzi barimo Basirwa Mireille ndetse na Nzinga Massamba.

Uretse u Bubilig, Patient Bizimana azakora n’ibitaramo bye bwite muri Finland na Suede.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo