Patient Bizimana yagabiwe inka mu gitaramo cye cyitabiriwe n’ibihumbi - AMAFOTO

Mu gitaramo ngarukamwaka ’Easter Celebration’, cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, Patient Bizima yongeye gukora igitaramo cy’amateka, cyitabirwa n’abasaga ibihumbi 2, ndetse se umubyara amuhera inka muri iki gitaramo.

Easter Celebration Concert 2017 yabereye muri Hotel Radisson Blu kuri iki cyumweru tariki 16 Mata 2017. Ni igitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice, gisozwa saa yine n’igice z’ijoro. Nubwo kwinjira muri iki gitaramo byari 5000 FRW, 10000 FRW na 20.000 FRW, ntibyabujije abantu kuzura muri salle ya Radison Blu ndetse abandi bagahagarara kuko basanze imyanya yo kwicaramo yashize.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’ingeri zinyuranye baba abhanzi, abapasiteri, aba Apotres, n’abandi banyuranye. Itsinda rya Shinning star niryo ryatangije iki gitaramo mu mbyino zinyuranye, bahimbaza Imana bakurikirwa na Pappy Claver, maze Patient Bizimana akurikiraho. Yaririmbye indirimbo ze zose zamenyakanye ndetse n’izabandi bahanzi bagenzi be zifite aho zihuriye n’umunsi mukuru wa Pasika. Patient yaririmbye mu gihe kingana n’isaha irenga nta guhagarara.

Nyuma ya Patient Bizimana hakurikiyeho Apotre Masasu uyobora aba ariwe ubwiriza Ijambo ry’Imana. Nyuma ye hakurikiyeho umuhanzi Appolinaire ukomoka i Burundi na we waririmbye indirimbo ze zamenyakanye. Marion Shako wo muri Kenya na we wari waje gufasha Patient yaririmbye mu gihe kingana n’iminota 30, maze Patient Bizimana aba ariwe usoza igitaramo.

Se wa Patient yamuhaye inka

Ubwo igitaramo cyari cyigeze hagati, Patient Bizimana yashimiye abantu banyuranye ariko ageze ku babyeyi be cyane se umubyara aritsa. Yamusabye ko yamusanga kuri stage n’ubwo batari babivuganyeho. Patient yasobanuye ko impano ye ayikomora kuri se umubyara , maze asaba uyu musaza kuririmba indiririmbo bita ’Niba uhoraho ari Amahoro yawe’, imwe muzo Patient yakuze yumvana se na we bikamutera gushaka gutangira ubuhanzi.

Se wa Patient na we yagaragaje ko akiri umuririmbyi udasobanya maze araririmba indirimbo Patient yamusabye, abari aho barizihirwa. Bashimishijwe no kubona umusaza w’imvi abasha kuririmba neza adategwa. Yababwiye ko nubwo akuze ariko aririmba muri korali bita Sainte Therese.

Nyuma y’uko umuhungu we yari amukoreye ’Surprise’, se wa Patient na we yaboneyeho kugabira inka umuhungu we kubwuko akomeje gukorera Imana kandi adacika intege, umurimo yatangiye akiri umwana aririmba muri korali z’abakiri bato.

Ibitaramo bitaha bizaba ari injyanamuntu...

Mu ijambo rye yagejeje kubari bitabiriye iki gitaramo, Patient Bizimana yavuze ko nyuma y’uko ibindi bitaramo byabanje bigenze neza, icyo mu ijoro ryakeye kikaba cyabaye agahebuzo, yatangaje ko inshuro 3 zizakurikiraho bazakora ibitaramo bizaba bikomeye.

Ati " ...twihaye imyaka 3,...uyu munsi cyari igitaramo cyahuriwemo n’abahanzi ba East Africca, igitaha kizaba cyisumbuyeho, igikurikiyo kibe igihuza abahanzi bakomeye muri Afurika, mu mwaka wa 3 turateganya kuzana bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga nka ba Don Moen, Darlene ,..."

MU MAFOTO, UKO IKI GITARAMO CYARI CYIFASHE

Itsinda rya Shinning stars niryo ryatangije iki gitaramo

Barabyinira Imana

Umubyinnyi wa Shinning stars arabyinira Imana

Papy Claver, umuhanzi ukizamuka na we yagaragaje impano afite yo kuririmba

Aririmba anicurangira

Uyu niwe ’maman’ wa Patient Bizimana

Ntarindwa Diogene uzwi nka Gasumuni na we yari ahari

Aimable Twahirwa ukunda gufasha abahanzi akaba n’umukemurampaka muri PGGSS

Bubu uyobora EAP itegura irushanwa rya Guma Guma ni umwe mubitabiriye iki gitaramo cya Patient Bizimana

Kavutse Olivier n’umugore we Amanda Fung baririmba mu itsinda rya Beauty for Ashes bari bitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika

Abasaga ibihumbi 2 nibo bitabiriye iki gitaramo, bamwe bakireba bahagaze

Alain Numa ukorera MTN ikaba ari nayo muterankunga mukuru ati " MTN ni sosiyeti ikijijwe, niyo mpamvu itera inkunga ibitaramo nk’ibi’

Barafatanya na Patient kuramya no guhimbaza Imana babinyujije mu ndirimbo zibanda ku izuka rya Yesu/Yezu

Patient Bizimana yamaze isaha irenga aririmba indirimbo ze harimo niziri kuri album nshya

Iyi niyo nkweto Patient Bizimana yari yambaye

Baririmbaga amagambo y’indirimbo yiyandika kuri Ecran nini, usobwe yatereragaho akajisho

Umwe mu bafashaga Patient Bizimana mu nyikirizo

Abafana ba Patient Bizimana bari bazanye icyapa cyanditseho ko bamukunda

Bishop Rugagi na we yari muri iki gitaramo

Gaby Kamanzi yaje gufasha Patient mu ndirimbo baririmbanye

Umuhanzi Diana Kamugisha ahimbaza Imana

Yahimbaje Imana yicishije bugufi cyane

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi bari baje gushyigikira Patient Bizimana

Appolinaire yaririmbye nyinshi mu ndirimbo abantu bamumenyeyeho

Denora Masasu umukobwa w’imfura wa Apotre Masasu na we yari mu mwuka

Byari bigoye kubona umuntu wifata ntahimbaze Imana

Uyu mwana na we aririmba ahimbaza Imana ku munsi wa Pasika

Uyu yanze ko igitaramo kimucika atakibitse muri telefone ye ngo ajye kwereka abo yasize mu rugo uko byari byifashe muri ’Easter Celebration 2017’

Patient yaririmbye indirimbo ze zose zakunzwe n’abatari bake

Yaririmbye n’icyuya kirabira

Mureke abana bato bansange...uyu mwana na we arahimbaza Imana

Ufashije yapfukamaga agasenga

Tonzi na Marion Shako mbere gato y’uko ajya kuririmba

Umuhanzi Aime Uwimana yahimbaje biratinda

Appolinnaire yavuze uko yamenyanye na Patient Bizimana

Appolinaire asengera Patient Bizimana

Apotre Masasu ahimbaza Imana

Masasu yari yazanye n’umugore we...bose bari guhimbaza Imana mu ndirimbo

Apotre Masasu niwe wabwirije ijambo ry’Imana

Patient Bizimana na se umubyara bataramiye abantu biratinda

Se wa Patient Bizimana avuga amateka y’umuhungu we wakunze kuririmba akiri muto...yahise anamugabira inyana y’ishashi

Hamuritswe album nshya ya Patient Bizimana yise ’Ibihe byiza’

Masasu yasengeye iyi album, ayisabira umugisha no kuzakora umurimo w’Imana ku buryo bwagutse

Abari aho nabo basengeye iyi album nshya ya Patient Bizimana

Marion Shako ukomoka muri Kenya aririmba

Umuhanzi Kanuma Damascene

Patient Bizimana ashimira abamufashije gutegura iki gitaramo, anemeza ko ibitaramo bitaha bizaba biteguye ku rwego rwo hejuru kurushaho

Photo:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • bernard

    whau! hyari byiza cyane
    murakoze,mujye mutugezaho amakuru ya gospel

    - 17/04/2017 - 16:49
Tanga Igitekerezo