Pastor Mucyo Diana , indi mpano ishibutse ngo yomore imitima y’abashavuye

Mucyo Diana ni umuhanzikazi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Afite intego yo kujya yandika ndetse akaririmba indirimbo zifite amagambo yo komora imitima y’abafite intimba ku mutima ndetse no kwamamaza kugaruka kwa Yesu.

Mu kwezi k’Ukwakira muri uyu mwaka dusoje nibwo Mucyo Diana yinjiye mu buhanzi. Indirimbo ye ya mbere yamaze gushyira hanze yayise ‘Uzaza ryari Yesu’.

Mucyo Diana yatangarije Rwandamagazine.com ko ubuhanzi bwe buzajya bwibanda ku guhumuriza imitima y’abantu ndetse no gushima ibyiza Imana idukorera.

Ati " Nakunze kuririmba kuva nkiri muto….indirimbo nzajya nandika zizajya zibanda ku zihumuriza imitima y’abantu, kwibutsa abantu kugaruka kwa Yesu ndetse no gushimira Imana ibyiza idukorera…muri byose tunyuramo, ntawabura icyo ashimira Imana…Dukwiriye kuzirikana ibyo byiza idukorera, tukayishimira…"

Pastor Mucyo Diana uje gufatanya n’abandi kwamamaza ubwami bw’Imana abinyujije mu buhanzi bw’indirimbo

Mucyo Diana asengera mu itorero ryitwa Divine Embassy Church riherereye mu Karere ka Kicukiro i Masaka. Ni umwe mu bapasiteri b’iryo torero.

Mucyo Diana avuga ko intego ye ari ugushyira imbaraga nyinshi muri muzika, akarushaho kwamamaza ubutumwa bwa Yesu kuri benshi.

Ati " Ndashaka gukoresha imbaraga nyinshi ngo ngere kubyo niyemeje.Album ya mbere numva ngomba kuyishyira hanze mu kwezi kwa 11 kwa 2018 Imana nibinshoboza…ariko iyo ufite umugambi wo gukorera Imana, ntakabuza Imana ikujya imbere…"

Kanda hano wumve indirimbo ’Uzaza ryari’ ya Pastor Mucyo Diana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo