Abantu ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi-AMAFOTO

Kuri iki cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017 nibwo Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’ mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu ibihumbi bari bateraniye mu ihema ryo muri Camp Kigali.

Igitaramo cya mbere Mbonyi yakoze amurika album ye ya mbere, cyabereye muri Serena Hotel i Kigali, mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2015, cyitabiriwe n’abantu ibihumbi bari bamufitiye amatsiko, barakubita buzura Serena Hotel, abandi basubirayo bimyiza imoso kuko batabashije kwinjira nubwo bari bafite amafaranga ariko basubizwayo n’uko icyumba cyabereyemo iki gitaramo cyari cyuzuye.

Mu imurikwa rya album ya 32 nabwo niko byagenze kuko abantu babarirwa mu bihumbi aribo bitabiriye iki gitaramo, abandi basubirayo kuko amatike yageze aho arashira. Uretse abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bari muri iki gitaramo, cyanitabiriwe n’abahanzi baririmba indirimbo za ’Secural’ barimo Knowless Butera wazanye n’umugabo we Ishimwe Clemeny, Bruce Melody, Christopher, Allioni n’abandi banyuranye.

Ku isaha ya saa munani nibwo imiryango yari ifunguwe. Abantu benshi batangiye kwinjira kuri iyo saha kuburyo byageze saa cyenda intebe zateganyijwe zashize. Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo umuhanzi Luc Buntu yageze kuri Stage. Imyanya ya VIP yari yamaze kurangira, amatike yarekeye aho kugurishwa.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zibura iminota 5 nibwo Luc Buntu yavuye kuri Stage, abwira abantu ko ibyiza bikiri kuza.

Kuko imyanya yabaye mike , MC yiseguye kubayibuze, avuga ko mu ihema rya Camp Kigali ariho bateganyaga ko hari bube hanini.

Yagize ati " Ubushize twakoreye muri Serena Hotel haba hato... na hano naho habaye hato. ..niba wicaye aho utari wapanze , ufatanye nanjye ntihagire ikigutwara umunezero...niba wicaye aho utari watekereje ntibigutware umunezero...iyi si concert ni igitaramo cyo ukuramya Imana.
"
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zirenzeho iminota 3 hakurikiyeho Patient Bizimana, ahera ku ndirimbo ’Ndaje’, akomereza no kuzindi yamenyekaniyeho nka Menye neza, Andyohera cyane, ndetse aboneraho gushimira abantu uburyo bitabiriye igitaramo cya Mbonyi ku bwinshi.

Patient yagize ati ’Mwakoze kuza muri benshi gushyigikira umukozi w’Imana. Ni umugisha ukomeye ku bahanzi bahimbaza Imana...wowe uri hano ntabwo uri buze gutaha nkuko waje ndabyizeye."

Yunzemo ati " Mbonyi ni inshuti yanjye tugira umwanya wo kuganira ariko ndashaka kubabwira ko ari umukozi w’Imana udasanzwe…ndamukunda cyane…nkunda indirimbo ze najyaga nkoresha indirimbo ze mu kuyobora abandi mu kuramya no uhimbaza Imana mu rusengero atarava no mu Buhinde…aje twaraganiriye, …afite content …akwiye gushyigikirwa, gusengerwa, …"

Nyuma yaho hakurikiyeho umwanya wo kwerekana ’Documentaire’, Israel Mbonyi avugamo uko yagiye yandika nyinshi mu ndirimbo zikubiye kuri album nshya.

Saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo Mbonyi yagiye kuri Stage bwa mbere. Abantu bahise bahaguruka bafatanya na we mu majwi aranguruye bafatanya kuririmbana
indirimbo Sinzibagirwa yahereyeho, akurikizaho ’Number One’ yo kuri album ya mbere. Mbonyi yaririmbye ’Amaraso’, ’Ku migezi’. Uko yaririmbaga niko abantu batahwemaga kumufasha, ukabona ko indirimbo ze baziririmba nta gutegwa n’ijambo na rimwe.

Nyuma y’akaruhuko gato, Mbonyi yagarutse kuri Stage mu ndirimbo ’Hari ubuzima abari mu gitaramo bose babyinira Imana ntawe usigaye kuburyo uvuze ko ari kimwe mu bitaramo byishimiwe muri uyu mwaka utaba uri kure y’ukuri.

Kuko hari abantu babuze intebe zo kwicaraho kuko hari huzuye cyane, indirimbo ’Goligota’ Mbonyi yagiye kuyiririmbira inyuma , ayifatanya n’abantu batabonye intebe zo kwicaraho. Mbere y’uko Dudu ajya kuri Stage, Mbonyi yaririmbye indirimbo ’ Ndanyuzwe’ nayo yishimiwe cyane.

Dudu yavuze ko muri uyu mwaka yagize ibihe bibi kandi bikomeye kuko ari nawo mwaka yarwajemo umwana we kanseri ariko kubera ibihangano bya Mbonyi akabasha kwihanganira ibigeragezo byose yanyuzemo.

Yunzemo ati " Ndabizi ko nta muhanuzi wemerwa iwabo ariko...ariko tujye tureka kuvuga ibintu byiza ku bantu gusa ari uko bitabye Imana."

Ku isaha ya saa mbiri n’iminota 9 nibwo Aima Uwimana na we yagiye kuri Stage aririmba indirimbo ze zakunzwe, asoza ku isaha ya saa mbiri na makumyabiri.

Mbonyi yagarutse kuri Stage, asobanurira abantu ibikorwa binyuranye amaze iminsi akora abinyujije muri ’Mbonyi Foundation’. Yerekanye amashusho y’umusaza yasuye inzu yenda kugwaho ufite abana 4, asaba abari mu gitaramo kwitanga kugira ngo bazamwubakire.

Ahagana ku isaha ya saa tatu na makumyabiri nibwo Israel Mbonyi yasoreje ku ndirimbo ’Impamvu’ na ’Hari ubuzima yabyinwe cyane, abantu bataha banyuzwe.

MU MAFOTO, UKO IKI GITARAMO CYAGENZE

DVD za Album ya 2 zagurishirizwaga ku muryango

Ku isaha ya saa munani abantu bari batangiye kwinjira

Abashinzwe umutekano bo muri muri B-KGL bahageze kare

Mani Martin ubwo yageraga ahabereye igitaramo

Icyo kunywa cyari gihari

Abantu bari benshi cyane

Ihema ryitwa ’Akagera Hall’ ryakubise riruzura

MC w’igitaramo

Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo Luc Buntu yageze kuri Stage aririmba indirimbo ze zose yibanda kuzo yamenyekanyeho cyane

Luc Buntu yaririmbye indirimbo nyinshi muzo yamenyekanyeho

Alex Muyoboke ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo...uwo bari kumwe ni umwana we

Imyanya muri VIP yageze aho irashira

Ahimbaza Imana

Dominic Ashimwe

Patient Bizimana yaririmbye indirimbo ze zose zamenyekanye

N’abana bari bari guhimbaza Imana

Mani Martin ni umwe mubari muri iki gitaramo

Kavutse Olivier wo muri Beauty For Ashes ni umwe mu bahanzi bari muri iki gitaramo

Tonzi abyinira Imana

Ababyeyi ba Mbonyi bari baje kumushyikira amurika album ya 2 yise ’Intashyo’

Mbonyi agera kuri Stage ku nshuro ya mbere muri nyinshi yayigarutseho

Bafatanya na Mbonyi guhimbaza Imana

Buravan yari muri iki gitaramo

N’abakiri bato ntibatanzwe muri iki gitaramo cy’imbonekarimwe

Mike Karangwa na we yari ahari

Bishop Masengo uyobora Four Square Church

Uyu mwana yegeye imbere ngo akunde amufotore

Mbonyi ashimira Bruce Melod, Christopher, Clement, Knowless na Aline Gahongayire baje kumushyigikira

Dudu ati " Nta muhanuzi wemerwa iwabo ariko tujye utuvuga ibintu byiza ku bantu no mu gihe bakiri bazima...Ministry ya Mbonyi yamfashije gutambuka mu bigeragezo nagize uyu mwaka..."

Mike Karangwa yanze kudatahana amafoto n’amashusho y’iki gitaramo

Aime Uwimana aririmba

Habayeho n’umwanya wo kwitanga ku mushinga Israel Mbonyi yatangiye wo kubakira umusaza utishoboye yasuye uba mu nzu yenda kumugwira

Umuhanzikazi Buzindu Allioni na we yari muri iki gitaramo

Pastor Ruhimbya niwe wasengeye abihaniye muri iki gitaramo, anasengera Album ya Mbonyi

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Diane

    Mbega igitaramo cyiza cyanshimishije. Imana ikomeze yagure Mbonyi.Umugisha n’ubuntu bw’Imana bikomeze kuba kuri wowe ukomeze guhimba indirimbo zifasha kandi zigahembura benshi

    - 11/12/2017 - 01:12
  • Diane

    Mbega igitaramo cyiza cyanshimishije. Imana ikomeze yagure Mbonyi.Umugisha n’ubuntu bw’Imana bikomeze kuba kuri wowe ukomeze guhimba indirimbo zifasha kandi zigahembura benshi

    - 11/12/2017 - 01:14
  • ######

    Amazing!

    - 11/12/2017 - 01:15
  • Didier

    Ko umenya Kigali yose ariho yari yagannye. Uyu mwana rwose asize amavuta.

    - 11/12/2017 - 01:16
Tanga Igitekerezo