Ku nshuro ya kabiri Jwalkers bateguye igitaramo cyo gushima Imana

Ku nshuro ya kabiri itsinda Jesus Walkers ry’urubyiruko rw’abakristo ribarizwa mu mashuri makuru ryateguye igitaramo cyo gushima Imana kizitabirwa n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Healing Worship Team n’abandi.

Nk`uko bitangazwa na Muhire, umuyobozi w’iri tsinda ngo intego yabo ni ugushima Imana ndetse bakabikora banabwiriza urubyiruko ngo bahindukirire Kristo

Yagize ati " Intego nyamukuru ni ugushima Imana ariko kandi tunabwiriza urubyiruko bagenzi bacu ngo bahinduke bakizwe, niyo mpamvu buri mwaka dutumira umwigisha umenyeranye n’ urubyiruko. Kuri iyi nshuro tukazakorana na Cleophas Barore, umushumba akanaba umunyamakuru kuri Televison y’igihugu."

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Wabanye natwe’ gisanzwe kitabirwa n’urubyiruko rwinshi dore ko umwaka ushize kitabiriwe n’abasaga 400 bagafatanya gushima Imana. Kuri iyi nshuro Jwalkers ikaba itangaza ko abazitabira igitaramo cyabo bazanyurwa n’imitegurire yacyo ndetse n’ubutumwa buzahatangirwa.
Tracy Umutoni ushinzwe itangazamakuru muri JWalkers yadutangarije ko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka mu kurushaho gushima Imana.

Yagize ati " Iki gitaramo ni icyo gushima Imana iba yaraturinze mu mwaka utambutse akaba ari nayo mpamvu kigomba kuba mu kwa mbere buri mwaka, ahanini tugashima Imana ariko kandi tukanaganira ku ijambo ry’ Imana."

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Mutarama 2018 guhera i saa cyenda n’igice z’umugoroba kikazitabirwa n`abahanzi banyuranye . Kirabera i Remera mu itorero rya Healing Center.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo