Korali El Shaddai y’i Gihogwe yasuye urwibutso rwa Gisozi

Korali El-Shaddai ikorera umurimo w’Imana mu itorero Inkuru Nziza rya Gihogwe hamwe n’umuyobozi wabo Past. Bazatsinda Fred, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abagize El-Shaddai basuye urwibutso rwa Gisozi basobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere na nyuma y’ubukoloni ndetse banasobanurirwa amahano yabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yaho bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Pacifique Iraguha ushinzwe iterambere muri korali El-Shaddai, yatangarije RwandaMagazine.com ko bahungukiye byinshi.

Yagize ati " Twafashe igihe turabunamira, maze dukomeza mu gice cya 1 cy’amateka uko u Rwanda rwariho mbere ndetse n’uko Jenoside yagiye itegurwa kugeza ikozwe. Dusoza tureba ibyo u Rwanda rugezeho ubu n’icyo twakora nk’urubyiruko noneho bakora umurimo w’Imana ndetse cyane icyo bidusaba kugira dukomeze dukore byiza hamwe nk’u Rwanda rw’ejo."

Korali El Shaddai igizwe n’abaririmbyi 26. Kuri ubu aba baririmbyi bari gukora amashusho y’indirimbo zabo zigize album ya mbere ndetse baherutse gusohora indirimbo ebyiri z’amashusho Nimuhumure na Hari igihe.

El-Shaddai Choir batangiye kuririmba mu mwaka wa 2002, batangira ari itsinda ry’abanyeshuri. Muri uyu mwaka wa 2018 bafite intego yo kurangiza album yabo ya mbere y’amashusho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Muvara philemo

    turabashimira kdi imana ibafashe ibagure ku murimo bakora kdi turabakunda kubutumwa bwiza batugezaho imana ikomeze kubafasha

    - 18/04/2018 - 10:16
  • Kamariza Hyacinthe

    Nshimira Imana cyane yateje intambwe ikomeye Iyi korali El-Shaddai, Kdi nziko izayigeza kure

    - 18/04/2018 - 11:50
Tanga Igitekerezo