Ishimwe ku mutima wa Mbonyi nyuma yo kuzuza inzu yubakiye utishoboye

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma yo gusohoza umuhigo yari yahize wo kubakira inzu utishoboye wo mu Murenge wa Ndera yendaga kumugwira.

Ubwo yamurikaga album nshya nibwo Israel Mbonyi yatangije igikorwa cyo kubakira umuryango utishoboye wa Mucyo Eustache wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Tariki ya 6 Mutarama 2018, Mbonyi na bamwe mu bagize Umuryango Israel Mbonyi Foundation ari nayo anyuzamo ibikorwa bye binyuranye, bagiye gutangira imirimo yo gusana iyo nzu.

Kuri ubu yamaze kuzura ari nayo mpamvu Mbonyi afite ishimwe rikomeye ashimira Imana yamufashije gusohoza umuhigo yari yahize mbere y’uko amurika Album ye ‘Intashyo’ yamuritse tariki 10 Ukuboza 2017..

Ati " Ndashimira Imana yatubaye hafi kugira ngo iriya nzu ibashe kuzura. Iyo uhize umuhigo ukawusohoza birashimisha cyane. Nshimishijwe n’uko uriya muryango ugiye kuba mu nzu koko yujuje ibyangombwa.

Abaje mu gitaramo babashije kubona uko imbere yari imeze. Ndashimira buri muntu wese witanze akagira uruhare muri iki gikorwa. Imana ibasubirize aho bakuye.
Iki gikorwa ni kimwe muri gahunda n’ubundi z’umushinga nise ‘Intashyo’. Mu gukora iriya album nitiriye uyu mushinga natekereje cyane ku bakene, abababaye nanjye numva koko ngomba kubaha intashyo, nkabaha ubutumwa bw’ihumure
."

Mbonyi asobanura ko impamvu bahisemo Mucyo ari uko ari we wari ubabaye cyane. Avuga ko bagiye mu Murenge wa Ndera bashakisha umuntu ubabaye bafasha bababwira ko ari we wari ukomerewe cyane kuko inzu yendaga kumugwaho.

Muri rusange igikorwa cyo kubakira Mucyo Eustache ndetse n’ibikoresho by’ibanze azahabwa byatwaye asaga miliyoni 5 FRW. Igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro kizaba tariki 25 Gashyantare 2018 saa cyenda z’amanywa.

Mbonyi yasabye buri wese uzabishobora kuzifatanya nabo , ndetse nuzagira icyo abona yafasha uwo muryango ko yakizana.

Ati " Abifuza kuza gufatanya natwe tubahaye ikaze kandi icyo waba ufite cyose wumva cyafasha uyu muryango uzakizane . Icyo kurya , icyo kwambara , intebe , ibikoresho byo munzu, amasahani n’ibindi byose wumva wazana. Muze duheshe umugisha uriya muryango."

Nyuma yo kubakira Eustache, Israel Mbonyi na Fondation ye bazahita bakomeza ibindi bikorwa by’urukundo birimo gusangira n’abana bo ku muhanda, kwishyurira amafaranga y’ishuri abana batishoboye, gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage bo mu bice by’icyaro kugira isuku n’ibindi.

Uko inzu y’umuryango wa Eustache yari imeze mbere y’uko itangira gusanwa

Mbonyi imbere y’inzu nyuma y’uko imaze kuzura

Umuryango wa Eustache Mbonyi yujurije inzu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • hakiz’imana yves

    nukuri uriyamuhanzi ndamushimwe cyane yakozigikorwacyiwmwacyindashyikirwa

    - 1/04/2018 - 00:16
Tanga Igitekerezo