Irushanwa rya Groove Awards Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 5

Photo: Pasiteri John Kaiga (i bumoso) uhagarariye Groove awards Rwanda na Noel Nkundimana ukuriye akanama gategura Groove Awards Rwanda

Ku nshuro ya Gatanu mu Rwanda hagiye gutagwa ibihembo bya Groove Awards ku bahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa bahize abandi mu byiciro bitandukanye.

’Together we can’ (Dufatanyije, twabishobora /twabigeraho), insanganyamatsiko y’uyu mwaka

Ibirori byo gutanga ibihembo biteganyijwe tariki 17 Ukuboza 2107 muri Serena Hotel. Ibyiciro bizahembwa muri uyu mwaka ni 19 harimo 13 bizagirwamo uruhare n’abaturage ndetse na 6 bizatangwa n’akanama nkemurampaka. Abahanzi bazahatana muri uyu mwaka bazatangazwa tariki 16 Ugushyingo 2017.

Itangizwa ku mugaragaro kwa Groove Awards 2017 ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Together we can’ byabimburiwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017.

Abagize akanama gategura Groove Awards Rwanda nibo batangije ku mugaragaro iki gikorwa ndetse hatangira kwiyandikasha kw’abahanzi. Uyu mwaka abahanzi baziyandikisha mu buryo bwa ‘Online’ bakoresheje urubuga rwa www.grooveawards.co.rw. ari naho abahanzi bazabona aho kuzuza ibisabwa ngo biyandikishe cyangwa se bakaba basanga izo mpapuro ahakorera urubuga Ibyishimo ndetse no ku rusengero rwa Healing center ruherereye i Remera.

Abagize akanama gashinzwe gutegura Groove Awards Rwanda batangiza ku mugaragaro irushanwa ry’uyu mwaka

Hongerewemo amaraso mashya ngo ibintu birusheho kunoga

Abategura Groove Awards Rwanda batangaje ko buri nyuma y’itangwa ry’ibihembo bicara bakareba ibyagenze neza , bakabishima, ndetse bakanatega amatwi abababwira aho bakwiriye gukosora. Ni muri urwo rwego mu kanama nkemurampaka habayemo impinduka. Noel Nkundimana , umuyobozi wa Radiyo Umucyo niwe kugeza ubu ukuriye akanama gashinzwe gutegura Groove Awards Rwanda, umwanya yasimbuyeho John Kaiga kuko we yahise ahabwa inshingano zo gukurira Groove Rwanda yose.

Hongerewemo kandi abanyamakuru 2:DJ Spin wahoze akora mu kiganiro Royal Praise (ubu ari gukorera Aunthentic TV) na Ndayishimiye Mupende Gedeon ukorera Inyarwanda. Kongeramo aba banyamakuru ngo byakozwe mu rwego rwo kurushaho kongera imbaraga z’aka kanama kuko abanyamakuru baba ari abantu bakurikirana byinshi cyane .

Gedeon Mupende, umwe mubongerewe mu kanama nkemurampaka ka Groove awards Rwanda

I bumoso hari DJ Spin na we wiyongereye muri aka kanama nkemurampaka. Hagati hari Mukabacondo, umugore wa nyakwigendera Kanyamibwa Patrick

Nkundimana Noel yagize ati " Mu myaka yose ishize turacyakomeza kwiyubaka no kubaka ubushobozi bwa Groove Awards Rwanda kugira ngo irusheho kuba nziza no kurushaho guteza imbere cyane abahanzi. Kongeramo umunyamakuru umwe, twasanze bidahagije, biba ngombwa ko twongeramo abanyamakuru 2 basanzwe bafite aho bahurira na ‘gospel’ nyarwanda umunsi ku wundi."

Nanubu baracyashengurwa n’urupfu rwa Kanyamibwa Patrick

Iyo abategura Groove Awards Rwanda bavuga ku mbogamizi ikomeye bahuye nayo yatumye badakomezanya umuvuduko nkuwo bariho, izina Kanyamibwa riragaruka.

Kanyamibwa Patrick yari umunyamakuru w’inararibonye mu gice cy’amakuru y’ibokamana na muzika yahariwe guhimbaza Imana muri rusange ariko akaba yari anashinzwe guhuza ibikorwa by’iri rushanwa.

Ku itariki 10 Nzeri 2014, nibwo umunyamakuru Kanyamibwa Patrick yapfuye azize impanuka ya moto mu Mujyi wa Kigali. Yapfuye n’ubundi ari mu mirimo y’itegurwa rya Groove Awards y’uwo mwaka.

Urupfu rwe rwabaye inkuru y’incamugongo ku muryango we, inshuti, abavandimwe ndetse n’abakunzi be muri rusange ariko abategura Groove Awards bo bemeza ko byabashegeshe cyane.

Noel Nkundimana ati " Buriya kubura Kanyamibwa ni ikintu cyadukomye mu nkokora ku buryo bukomeye, ndetse navuga ko byasaga no gutangirira ku busa. Burya hari ukuntu umuntu akora umurimo ariko akaba anafite niyo mpano…

Kanyamibwa yakoraga uyu murimo ariko akanagira impano yo guhuza no gutegura ibintu….Nk’urugero , nkanjye twakoranaga umunsi ku wundi, ninjye uzi ibyangiritse kubera kubura kwe…No muri Groove Awards , twabaye nkabatangirira ku busa."

Noel yakomeje avuga ko kuri ubu akazi kakorwa na Kanyamibwa babonye undi ugakora kandi neza witwa Nsengiyumva Rene Hubert usanzwe ari n’umuyobozi w’urubuga rwa gikristo rwa Ibyishimo.

Nsengiyumva Rene Hubert, umuvugizi wa Groove Awards Rwanda akaba n’umuhuzabikorwa

Mukabacondo Jeanine bakunda kwita ‘Mama Kenzo’, umugore wa nyakwigendera Kanyamibwa Patrick na we ni umwe mu bari mu kanama nkemurampaka. Mukabacondo yatangarije abanyamakuru ko gukomereza aho umugabo we yari agejeje ari umugisha kuri we kandi ngo azakomeza kubikorana imbaraga n’umutima ukunze nkuko umugabo we yakoranaga uyu murimo.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizarangwa n’ibirango bishya

Kuko Groove Awards ikomeza gutera imbere umunsi ku wundi, Groove Awards Rwanda y’uyu mwaka izarangwa n’ibirango bishya bya Groove Awards bizaba biri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda.

John Kaiga ukuriye Groove Awards Rwanda yatangaje ko bishimiye gutangiza ibi bihembo bizahatanirwa uyu mwaka. Yavuze ko Groove Awards Rwanda ikomeje kwaguka umunsi ku wundi ariko irushaho guteza imbere abahanzi no kubashishikariza gukora cyane kandi byiza kurushaho.

Mu Rwanda ibihembo bya Groove Awards byatangiye gutangwa kuva muri 2013. Umwaka ushize igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu bagabo cyatwawe na Albert Niyonsaba, naho mu cyiciro cy’abagore gitwarwa na Pastor Grace Ntambara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo