Imyiteguro yo kumurika album ’Intashyo’ igeze kuri 80% - Mbonyi

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko imyiteguro yo kumurika album nshya igeze kure cyane ndetse ngo iri kugenda neza.

Ku itariki 10 Ukuboza 2017 nibwo Mbonyi azaba amurika album ya 2 yise ’Intashyo’. Izaba ikurikira iya mbere yise ‘Number One’ yakunzwe n’abatari bake kuko buri ndirimbo iyiriho yagiye ukundwa byihariye. Ni album yari ikubiyeho indirimbo nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi .

Kugeza ubu Mbonyi amaze gushyira hanze indirimbo 3 zizaba zikubiye kuri iyi album: ’Sinzibagirwa’ , ’Ku marembo y’ijuru’ na ’ Hari ubuzima’. Mbonyi yatangarije Rwandamagazine.com ko n’izindi ndirimbo zigomba kujya hanze mbere y’uko igitaramo cyo kumurika album nyirizina kiba. Izakurikiraho ni ’Intashyo’ yitiriye album.

Avuga aho imyiteguro igeze, Mbonyi yatangarije Rwandamagazine.com ko ubu bigeze ku kigero cyo hejuru ndetse ko byose biri kugenda neza.

Ati " Turi mu myiteguro, turi gukora Repetitions…mu minsi mike tuzasohora ibiciro byo kwinjira n’amasaha igitaramo kizaberaho hiyongereyeho abandi bahanzi tuzafatanya nabo kuri uwo munsi. Ubu imyiteguro navuga ko igeze kuri 80%."

Igitaramo cya mbere Mbonyi yakoze amurika album ye ya mbere, cyabereye muri Serena Hotel i Kigali, mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2015, cyitabiriwe n’abantu ibihumbi bari bamufitiye amatsiko, barakubita buzura Serena Hotel, abandi basubirayo bimyiza imoso kuko batabashije kwinjira nubwo bari bafite amafaranga ariko basubizwayo n’uko icyumba cyabereyemo iki gitaramo cyari cyuzuye.

Mbonyi yavuze ko bafite ingamba bafashe nshya ku buryo buri muntu wese uzaba yishyuye azabasha kureba igitaramo cy’imurikwa rya album ‘Intashyo’.

Ati " Abantu babaye benshi twakwishima nanone kuko bifasha mu kurushaho kugeza ubutumwa kuri uwo mubare nyine w’abaje no gufatanya nabo kuramya no guhimbaza Imana. Twarahinduye ku buryo uwishyuye wese azabasha kureba igitaramo neza nta nkomyi."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Sando

    ISRAEL Mbonyi numuhanzi dukunda cyaneee.... aririmba neza kdi aririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwiza pee..... Jyewe ubu nakoze folder irimo indirimbo ze zose, ndetse niziri gusohoka ubu.. indirimbo ze ndazikunda peeee... kdi zose, ziranyubaka...turamushyigikiye.
    Imana ikomeze kumusiga amavuta...kdi imuhe imigisha myinshi kubwubutumwa bwiza atugezaho...ndamushimira cyane.

    - 14/11/2017 - 15:28
Tanga Igitekerezo