Imana itangiye gukingurira amarembo umuhanzikazi Assoumpta Muganwa

Assoumpta Muganwa ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma y’uko yatangiye uyu murimo akiri umwana muto, mu myaka mike ishize akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye, arishimira ko Imana iri kumukingurira amarembo yo kujya kuvuga ubutumwa mu mahanga ya kure.

Assoumpta Muganwa yatangiye kuramya no guhimbaza Imana mu bwana. Avuga ko impano ye akeka ko ayikomora mu muryango kuko na ‘maman’ we umubyara ari umuririmbyi. Yaririmbye muri Singiza, Deliverance Church, Assemblée de Dieu y’i Butare, kuri ubu akaba ari umwe mu baririmbyi bayobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana muri New Life Bible Church iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Kagarama, mu Karere ka Kicukiro.

Yatangiye muzika ku giti cye…arangamiye gushyira hanze ibihangano bifasha abantu kuramya Imana

Assoumpta yatangiye kuririmba ku giti cye muri Nzeli 2014. Kuri ubu amaze kugira indirimbo 5 harimo na Satura Ijuru ari nayo abantu benshi bamumenyeyeho. Indimbo amaze gushyira hanze ni : Till I die, Satura Ijuru, Tumusinze, Niwe niringiye na Yesu ndagushima.

Mu ntego ze, Assoumpta yatangarije Rwandamagazine.com ko icyo ashyize imbere ari ugufasha abantu kuramya no guhimbaza Imana abinyujije mu ndirimbo kandi ngo azagera kure hashoboka bitewe n’aho Imana izamwerekeza.

Ati “ Mfite ingamba zo gukomeza muzika yo guhimbaza Imana uko Imana inyoboye. Nshaka kugira indirimbo nyinshi hanze, hanyuma aho nabona hose hakinguye umuryango nkahajya kuvuga ubutumwa mu ndirimbo.”

Ni umwe mu bagize itsinda ry’abahanzikazi 11 bo muri ‘Gospel’ bishyize hamwe…ngo aryungukiramo byinshi

Ku itariki 14 Ukuboza 2016 nibwo habaye igikorwa cyo gutangiza ihuriro ry’abahanzikazi 11 bishyize hamwe bise ‘All In One Gospel Ladies’. Ni itsinda na Assoumpa abarizwamo. Rigizwe na : Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Pastor Rose Ngabo, Assoumpta Muganwa , Alice Tonny, Giselle Phanny, Karen, Rachel Rwibasira, Pastor Jackie Mugabo, Gabi Kamanzi ndetse na Tonzi ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iri tsinda.

Kugeza ubu iri tsinda rimaze gukora ibitaramo 2 harimo n’icyo baheruka gukora tariki 05 Werurwe 2017, kibera mu nyubako ya ‘Ubumwe Grande Hotel’ iherereye mu Mujyi rwagati. Muri ibi bitaramo byombi, aba bahanzikazi bamuritse DVD zikubiyeho indirimbo z’amashusho nshyashya zabo.

Iyo ubajije Assoumpta icyo abona yungukiye kujya muri ‘All In One Gospel Ladies’, akubwira ko ari byinshi kandi izamufasha gukomeza ubuhanzi bwe, kandi bukarushaho kwaguka.

Ati “Baranyigisha, nkabigisha, muri make turatyazanyaza. Buri umwe usanga afite ‘connections’ zitandukanye ku buryo bizamfasha kwagura muzika nkaba nayigeza no mu mahanga ya kure kuko niyo ntego nihaye.”

Indirimbo yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga igiye kumuhesha gukorera igitaramo muri Uganda

Ku mpamvu yaba yaramuteye guhitamo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Assoumpta avuga ko akora ibyo Bibiliya imwigisha.

Ati “ Njye nta kindi naririmba, ndi umukristo , Bibiliya imbwira kuramya Imana,…niyo ngomba kuramya no kuririmba.

Indimbo ye nshya yayise ‘Tumusinze’. Ni indirimbo iririmbye mu rurimi rw’ikigande. Ubwo yari akimara kuyishyira hanze, yayisangije inshuti ze abinyujije ku rubuga rwa Facebook, bimuhesha kuzajya gukorera igitaramo muri Uganda.

Kuri we ngo abona Imana itangiye kumwagurira amarembo yo kujyana ubutumwa mu mahanga ya kure.

Ati “ Mu bintu byanshimishije mu gihe maze nkora muzika yo kuramya no guhimbaza Imana harimo n’ ukuntu natumiwe muri Concert muri Uganda. Nakoze iriya ndirimbo ‘Tumusinze’, nyishyira hanze, mpita nyisangiza n’abantu b’inshuti zanjye kuri Facebook, haciye iminsi ntumirwa kuzajya kuririmba muri Uganda.

Yunzemo ati “ Ni byiza kuko bizamfasha gukomeza kwagura ubutumwa bwiza mbugeza no mu bindi bihugu bitari u Rwanda gusa. Ni byiza ko njya no kumenyesha n’amahanga ko mu Rwanda tuzi Imana kandi dushishikazwa no kuyisingiza no kuyiramya.”

Assoumpa azajya gukorera igitaramo muri Uganda muri Mata, kuwa gatanu wa Pasika(Good Friday).

Assoumpta Muganwa

Ni umwe mu bagize ‘All In One Gospel Ladies’ gusa ntibibuza uyirimo gukora ku giti cye

Kuramya no guhimbaza Imana arateganya kubikora kugera no mu mahanga ya kure

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ruganzi Liliane

    Wawooo assumpta umwami wacu akomeze akwagure mumurimo yaguhamagariye.till I die ndayikunda cyaneee.lov uuu

    - 20/03/2017 - 09:30
Tanga Igitekerezo