Icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Sinach agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Osinach Kalu uzwi nka Sinach ukomoka muri Nigeria agiye kuza gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com yemeza ko Sinach azataramira mu gitaramo ngarukamwaka ‘Easter celebration’ cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika gitegurwa n’umuhanzi Patient Bizimana.

Easter Celebration Concert 2017 yabereye muri Hotel Radisson Blu tariki 16 Mata 2017. Marion Shako wo muri Kenya na Appolinaire w’i Burundi nibo baherukaga kuza gufasha Patient Bizimana muri Easter Celebration. Umwaka wari wabanje yari yatumiye Solly Mahalangu wo muri Afurika y’Epfo.

Sinach yamenyakanye cyane kubera indirimbo I know who I am yaririmbye muri 2015. Yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba ari umuramyi uyobora abandi muri Believers Loveworld , itorero riherereye i Lagos muri Nigeria. Indirimbo ze nyinshi zikunda gukoreshwa mu nsengero zinyuranye mu mwanya wahariwe kuramya no guhimbaza Imana.

Azwi kandi mu zindi ndirimbo nka ’WayMaker’, ’Great Are you Lord’, ’Rejoice’,’He did it Again’, ’Precious Jesus’, ’The Name of Jesus’, ’This Is my Season’, ’Awesome God’, ’For This’, ’I stand Amazed’ , ’Simply Devoted’, ’Jesus is Alive’ n’izindi zinyuranye.

Muri 2016 yahawe African Achievers’ Award for Global Excellence, bimushyira ku rutonde rw’abandi bake muri Afurika bagihawe aribo Arch Bishop Desmond Tutu, Joyce Banda, Richard Mofe-Damijo, Fadumo Dayib, Babatunde Fashola n’abandi bake.

Muri 2016 kandi yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yahawe na Groove Awards yo muri Kenya. Nk’umwanditsi w’indirimbo yanditse indirimbo zirenga 200 ndetse yabiherewe ibihembo byinshi.

YNaija yashyize Sinach ku rutonde rw’abantu 100 bafite uruhare runini bagira mu iyobokama muri Nigeria.

Sinach yashakanye na Joseph Egbu tariki 28 Kamena 2014. Sinach yataramiye mu bihugu binyuranye nka Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi hanyuranye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo