Ibyishimo bigeretse ku bindi mu rugo rwa Nyirashimwe Diane na Eric Mpore - AMAFOTO

Nyuma y’uko amaze ukwezi n’iminsi 10 arushinze na Eric Mpore, Nyirashimwe Diane wamenyekanye cyane mu itsinda rya True promises ndetse na Healing worship Team ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017 nibwo Nyirashimwe Diane yamuritse igitabo cye gisoza amasomo ye ya kaminuza mu bijyanye n’ibaruramari [Finance] muri Kaminuza y’ Abalayiki b’Abadiventiste ya Kigali, INILAK.

Tariki 30 Nzeli 2017 nibwo Nyirashimwe Diane yasezeranye imbere y’Imana na Eric Mpore mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church Kimironko. Tariki 29 Ukwakira 2017 nibwo bari basezeranye imbere y’amategeko.

Diane yatangarije Rwandamagazine.com ko iyi mpurirane y’ibiri kumubaho ngo byose ni Imana yabikoze kandi arayibishimira cyane.

Ati " Byadushimishije cyane. Umugabo wanjye na we yishimye. Yampembye ibintu binyuranye ariko ntatangaza…Ni Imana yabikoze, ntibyari byoroshye ariko byarangiye…"

Eric Mpore aherutse kwifatanya n’umugore we ubwo umuryango wabo wa ‘Zebedayo Family’ wamurikaga album ya 2.

Zebedayo Family ni korali igizwe n’abavandimwe 6 bavukana. Bose ni bene Zebedayo , se ubabyara witabye Imana muri 2003. Iyi korali y’abavandimwe yashinzwe muri 2012. Indirimbo za Zebedayo Family zamenyakanye harimo Niseguye umukiza, Uzuza amasezerano, Halleluia, Simba mutima wanjye na Zana impano.

Abazwi cyane bayirimo ni Diane wamenyekanye cyane muri True promises ndetse na Healing worship Team na musaza we Ndayishimiye Tresor uririmba muri True Promises ndetse akaba ari na we wayitangije.

Diane yishimiye bikomeye gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Eric Mpore yari yaje kwifatanya n’umugore we mu byishimo byo gusoza amasomo ye

Abavandimwe be bari bamuherekeje

Inkuru bijyanye:

Nyuma y’ukwezi barushinze, Diane n’umugabo we bafashije ’Zebedayo Family’ kumurika album - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo