Ibirambuye ku gitaramo icyamamare Sinach agiye gukorera mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Patient Bizimana uri gutegura Easter Celebration 2018 yemereye itangazamakuru ko koko Sinach azaza mu Rwanda kumufasha muri icyo gitaramo akora buri mwaka.

Mu minsi yashize nibwo twari twabagejejeho ko icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Osinach Kalu uzwi nka Sinach ukomoka muri Nigeria agiye kuza gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2018, Patient Bizimana yemeje aya makuuru ndetse atangaza ko imyiteguro iri kugenda neza.

Patient Bizimana yatangaje ko impamvu yahisemo kuzana Sinach ari uko afite indirimbo zifasha abantu benshi kandi akaba ari umuntu ureberwaho na benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko kandi yashatse kwagura ‘Easter Celebration’ muri rusange.

Yagize ati " Nabanjirije kuri ba Appolinnaire ba hafi bo muri East Africa, ubu hazaza Sinach ufite indirimbo zifasha abantu benshi…Yagiye aba Inspiration ku bantu benshi bakora umuziki wa Gospel…Iyi ni Chapter yo ku rwego rwa Afurika, niyo mpamvu namuhisemo. Uyu mwaka ufite umwihariko wawo haba mu buryo byuri technique, repetitions zirakorwa neza,...."

Bubu uyobora EAP yatangaje ko bo bazafasha Patient kuzategura igitaramo muri rusange, haba mu mitegurire n’indi mirimo yose yo mu gitramo yaba ijyanye n’amajwi, imyinjirire, amatara, amajwi,…. Patient yongeyeho ko EAP yakunze kumukorera’ Production’ mu bitaramo byabanje ari nayo mpamvu yifuje ko bakorana bya hafi cyane ko ngo aho bazakorera igitaramo EAP isanzwe ihamenyereye kuhategurira ibitaramo.

Abahanzi Israel Mbonyi na Uwimana Aime nibo bo mu Rwanda bazafasha Patient muri Easter Celebration 2018.

Patient Bizimana asobanura byinshi kuri Easter Celebration 2018

Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu ukuriye EAP izakora ibijyanye na ’Production’

Patient Bizimana wari ubajijwe amafaranga yaba yarashoye mu gutumira Sinach yanze kugira icyo abivugaho, atangaza ko ngo ari ‘Ibanga ry’akazi’. Patient yanatangaje ko ari gutegura album izaba ivuga ku musaraba gusa izasohoka muri 2019. Zimwe mu ndirimbo zizaba ziriho zizaririmbwa mu gitaramo.

Sinach azagera mu Rwanda tariki 30 Werurwe 2018 azanye n’abantu 13 bazamufasha. Igitaramo giteganyijwe ku itariki 1 Mata 2018 . Kizabera muri ‘Parking ya Stade Amahoro’. Imiryango izakingurwa saa cyenda z’amanywa.

Kwinjira ni mu buryo 2:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo.

Amatike azaba agurishirizwa ahantu 3 haba muri Church, Supermarket ndetse na Online. Bizamenyekana ku wa 3 w’iki cyumweru ari nabwo amatike yose azajya hanze.

Easter Celebration Concert 2017 yabereye muri Hotel Radisson Blu tariki 16 Mata 2017. Marion Shako wo muri Kenya na Appolinaire w’i Burundi nibo baherukaga kuza gufasha Patient Bizimana muri Easter Celebration. Umwaka wari wabanje yari yatumiye Solly Mahalangu wo muri Afurika y’Epfo.

Sinach utegerejwe mu Rwanda

Sinach yamenyakanye cyane kubera indirimbo I know who I am yaririmbye muri 2015. Yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba ari umuramyi uyobora abandi muri Believers Loveworld , itorero riherereye i Lagos muri Nigeria. Indirimbo ze nyinshi zikunda gukoreshwa mu nsengero zinyuranye mu mwanya wahariwe kuramya no guhimbaza Imana.

Azwi kandi mu zindi ndirimbo nka ’WayMaker’, ’Great Are you Lord’, ’Rejoice’,’He did it Again’, ’Precious Jesus’, ’The Name of Jesus’, ’This Is my Season’, ’Awesome God’, ’For This’, ’I stand Amazed’ , ’Simply Devoted’, ’Jesus is Alive’ n’izindi zinyuranye.

Muri 2016 yahawe African Achievers’ Award for Global Excellence, bimushyira ku rutonde rw’abandi bake muri Afurika bagihawe aribo Arch Bishop Desmond Tutu, Joyce Banda, Richard Mofe-Damijo, Fadumo Dayib, Babatunde Fashola n’abandi bake.

Muri 2016 kandi yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yahawe na Groove Awards yo muri Kenya. Nk’umwanditsi w’indirimbo yanditse indirimbo zirenga 200 ndetse yabiherewe ibihembo byinshi.

YNaija yashyize Sinach ku rutonde rw’abantu 100 bafite uruhare runini bagira mu iyobokama muri Nigeria.

Sinach yashakanye na Joseph Egbu tariki 28 Kamena 2014. Sinach yataramiye mu bihugu binyuranye nka Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi hanyuranye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo