Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana bambuwe Ubupasiteri muri ADEPR

Photo:Tom Rwagasana (i bumoso) na Sibomana Jean bambuwe ubupasiteri muri ADEPR

Nyuma y’uko bafunguwe by’agateganyo, Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije, iri itorero ryabambuye ubupasiteri .

Mu kwezi gushize aba bombi bafunguwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi, bakurikiranyweho n’ubutabera kunyereza miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda cyane cyane kubera inyerezwa ry’amafaranga y’inyubako ya Dove Hotel y’itorero rya ADEPR.

Mu mabaruwa bandikiwe na ADEPR, agashyirwaho umukono n’Umuvugizi wayo Rev Ephrem Karuranga , iri torero ryatangaje ko ryabambuye ubupasiteri rishingiye ku myitwarire mibi yabaranze mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo nk’uko bigaragazwa muri raporo mu igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’Itorero rya ADEPR.

Ibaruwa Sibomana Jean yandikiwe imwambura uburenganzira bwo kuba Pasiteri muri ADEPR

Ibaruwa Tom Rwagasana yandikiwe imwambura uburenganzira bwo kuba Pasiteri muri ADEPR

Si Sibomana na Rwagasana gusa kuko hari n’abandi 4 bambuwe Ubupasiteri muri ADEPR aribo Sebagabo Leonard, Niyitanga Salton, Sindayigaya Theophile na Gasana Valens. Uko ari 6 bose bahuriye mu kirego cy’icungwa nabi ry’umutungo w’inyubako ya Dove Hotel.

Bishop Sibomana , Bishop Thomas Rwagana, Mutuyemariya Christine, wari umubitsi w’iri torero , Ingenieur Sindayigaya Theophile wari ushinzwe ibikorwa by’inyubako ya Dove Hotel ya ADEPR, Gasana Valens , Sebagabo Leonard na Niyitanga Salton bose bakurikiranyweho inyerezwa ry’umutungo w’amafaranga asaga miliyari 3 y’itorero rya ADEPR.

Ubushinjacyaha bwemeje ko bose bahuriye ku cyaha cyo kurigisa umutungo wa ADEPR cyane cyane imisanzu yatanzwe n’Abakristu mu kubaka inyubako ya DOVE Hotel .

Bishop Sibomana , Bishop Thomas Rwagana, Mutuyemariya Christine babaye barekuwe by’agateganyo. Barekuwe mu bihe bitandukanye. Mutuyemariya Christine niwe uheruka gufungurwa by’agateganyo.

Abandi 4 nabo bambuwe ubupasiteri bashyikirijwe amabaruwa abibamenyesha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo